Umushoramari wa filime mu Rwanda uzwi ku izina rya Suleiman afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo azira icyaha cyo kwaka ruswa y’igitsina umukobwa ngo amukinishe muri filime ndetse yakwanga akamufata ku ngufu.
Suleiman wakoze filime zinyuranye harimo ‘Ruganzu’ nawe yemera iki cyaha ashinjwa n’uyu mwari utaratangazwa amazina n’ubutabera kubw’umutekano we, bikaba bivugwa ko yamufashe ku ngufu nyuma yo kumwaka ruswa y’igitsina kugira ngo amukinishe filime ariko akayimwima.
Aaron Niyomungeri ushinzwe imirimo y’itangazamakuru mu rugaga nyarwanda rwa sinema avuga ko iki cyaha kimaze kuba akarande mu bashoramari n’abandi bafite imbaraga ku bakinnyi ba filime mu Rwanda, aho kugira ngo uhabwe umwanya muri filime na bamwe uri umukobwa bisaba kuba mwaryamanye, ndetse ko rimwe na rimwe hari ubwo wanga ugafatwa ku ngufu bitewe n’ahantu muri.
Muhamed Suleiman afunzwe azira gufata ku ngufu
Aaron avuga ko itabwa muri yombi rya Suleiman ari igikorwa cya mbere kibayeho mu bindi bigiye gukorwa mu minsi iri imbere, aho kuri ubu urugaga nyarwanda rwa sinema kuva rwajyaho rwatangiye gukora iperereza ku bantu bakoze ibi byaha.
Aaron ati: “Suleiman siwe wenyine, kuri ubu turi gukora iperereza no ku bandi bavugwaho ibi byaha, mu minsi iri imbere nabo Federation ifatanyije n’ubutabera ikazabashyira ahagaragara mu rwego rwo guca iyi ngeso.”
Iri tabwa muri yombi rya Suleiman kandi rije nyuma y’uko kuri uyu wa 5 w’icyumweru dusoje abakobwa bakina filime mu Rwanda bari bakoze inama yo kwiga ku bibazo bahurira nabyo muri uyu mwuga, iki kibazo cyo kwakwa iyi ruswa no gufatwa ku ngufu kikaba ari kimwe mu byashyizwe mu majwi cyane.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO