RFL
Kigali

Suleiman afungiye kuri polisi i Nyamirambo azira kwaka ruswa y’igitsina umukobwa ngo amukinishe filime yakwanga akamufata ku ngufu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/05/2015 11:58
7


Umushoramari wa filime mu Rwanda uzwi ku izina rya Suleiman afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo azira icyaha cyo kwaka ruswa y’igitsina umukobwa ngo amukinishe muri filime ndetse yakwanga akamufata ku ngufu.



Suleiman wakoze filime zinyuranye harimo ‘Ruganzu’ nawe yemera iki cyaha ashinjwa n’uyu mwari utaratangazwa amazina n’ubutabera kubw’umutekano we, bikaba bivugwa ko yamufashe ku ngufu nyuma yo kumwaka ruswa y’igitsina kugira ngo amukinishe filime ariko akayimwima.

Aaron Niyomungeri ushinzwe imirimo y’itangazamakuru mu rugaga nyarwanda rwa sinema avuga ko iki cyaha kimaze kuba akarande mu bashoramari n’abandi bafite imbaraga ku bakinnyi ba filime mu Rwanda, aho kugira ngo uhabwe umwanya muri filime na bamwe uri umukobwa bisaba kuba mwaryamanye, ndetse ko rimwe na rimwe hari ubwo wanga ugafatwa ku ngufu bitewe n’ahantu muri.

Muhamed Suleiman afunzwe azira gufata ku ngufu

Aaron avuga ko itabwa muri yombi rya Suleiman ari igikorwa cya mbere kibayeho mu bindi bigiye gukorwa mu minsi iri imbere, aho kuri ubu urugaga nyarwanda rwa sinema kuva rwajyaho rwatangiye gukora iperereza ku bantu bakoze ibi byaha.

Aaron ati: “Suleiman siwe wenyine, kuri ubu turi gukora iperereza no ku bandi bavugwaho ibi byaha, mu minsi iri imbere nabo Federation ifatanyije n’ubutabera ikazabashyira ahagaragara mu rwego rwo guca iyi ngeso.”

Iri tabwa muri yombi rya Suleiman kandi rije nyuma y’uko kuri uyu wa 5 w’icyumweru dusoje abakobwa bakina filime mu Rwanda bari bakoze inama yo kwiga ku bibazo bahurira nabyo muri uyu mwuga, iki kibazo cyo kwakwa iyi ruswa no gufatwa ku ngufu kikaba ari kimwe mu byashyizwe mu majwi cyane.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamana Omar8 years ago
    Ndabishimye cyane, hasigaye wamutekamutwe ngo ni Shaffi Arnold Rukundo, we yarabamaze
  • Bagga8 years ago
    Ndagaswi!
  • Nyandwi8 years ago
    Ashebeje. umukino was frimi abakobwa batarabuze gusa icyaha nigatozi
  • h8 years ago
    sha ahubwo sinibaza niba hari umukobwa ukina sinema, guhera kuri ziriya mpinja zitaruzuza n imyaka utararyamana na bano batype biyita ngo ni ba director cg abapromoter, njye ndabizi kuko nigeze kujya gukora casting ark no gukora casting byonyine wabonaga tutaje muri business ahubwo wabonaga ari nko kuza kurangura abakobwa, abadirector batanihanganira muri casting kweri, kdi cinema igomba kuba business iri serious, hari ababa bashaka gukina bya serious
  • h8 years ago
    man uvuze Shaffi Arnold Rukundo sinamenya uwo ariwe mbanza kujya kuri google, sha ni uriya kbs, uriya n abana b impinja bose yarabamaze kbs, niwe nahuriye nawe muri casting ark yari yiyiziye mu bindi, ark natisubiraho nawe azagendera muri icyo kigare
  • patrick8 years ago
    bashiki bacu nibarenganurwe kuko baragowe nkuko umuhanzi yabivuze ntampavu yokubasambanya, ababikora nibafatwe bafungwe nahubundi ntitwaramura numwe
  • peter8 years ago
    nonesahabwo.iyobunvikanakamurongoratukinishijekwikinishabibi





Inyarwanda BACKGROUND