RFL
Kigali

MU MAFOTO: Sobanukirwa abakinnyi n'abakora filime CITY MAID mu buzima busanzwe n’ubwa filime

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:25/03/2017 11:32
19


City Maid ni imwe muri filime z’uruhererekane zitambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda, iyi filime imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda. Ese abakinnyi, abayikoramo badakunze kugaragara muri filime babayeho bate mu buzima busanzwe ndetse n’ubwa filime.



Iki ni kimwe mu bibazo bikunzwe kwibazwa na benshi mu bakunzi ba filime, aho usanga bakunze kujya impaka cyane kuri aba bakinnyi cyangwa babibazaho byinshi bitandukanye bitewe nuko umuntu yari abazi cyangwa abakeka ndetse nuko bavugwa.

Ese ubusanzwe aba bakinnyi abatekinisiye b’iyi filime babaho bate mu buzima busanzwe? Babaho bate aho bakinira? Ibi ni bimwe mu bibazo mugiye gusubizwa muri iyi nkuru tugiye kubagezaho cyane aho turi buze kwifashisha amafoto.

Inyarwanda.com nyuma yo kubona no kumva ko bibazwaho byinshi yifuje kwegera aba bakinnyi maze tubamenyera bimwe mu bibazo bikunzwe kwibazwa na benshi kuri iyi filime.

Filime City Maid ni filime nyarwanda y’uruhererekane, ikinirwa mu mujyi, iyi filime igiye kumara umwaka yerekanwa, ahanini ikinwa igamije kwerekana ubuzima bwa buri munsi bwa zimwe mu ngo zo mu mujyi na rumwe mu rubyiruko rwaho, aha kandi dusangamo ubuhemu, ubuhehesi, ubujura n’ibindi bitandukanye bishobora kwirindwa na benshi. Mu gusobanura ubu buzima turahera ku bakinnyi aho tugenda tubanza kubita amazina tubaziho cyane.

Nikuze Piorette: uyu mukobwa ukundwa na benshi  ni umukobwa ukina ari umukozi wo mu rugo ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Musanase Laura,  iyi ni yo filime ya mbere yatangiriyeho gukina filime. Ntiyakekaga ko yabibasha ariko yaje kwisanga abirimo ndetse aranabikunda. Ubusanzwe Laura aracyari umunyeshuri muri kaminuza.

Aha Laura aba yamaze kuba Nikuze aho agaragara muri iyi filime akenshi muri iyi myambaro

Aha Laura iyo ari mu buzima busanzwe ntiwapfa kumenya ko ariwe Nikuze

Nick: uyu musore azwi cyane nk’umwe mu bakunda ubuhanzi muri iyi filime, ubusanzwe yitwa Ndayizeye Emmanuel  ni umugabo w’umugore umwe n’umwana umwe. Uretse iyi filime Ndayizeye yakinnye amafilime atandukanye aho yakinnye muri filime Igikomere, Giramata n’izindi zitandukanye. Ubusanzwe uyu mugabo akazi ka buri munsi ke ni ubuhanzi dore ko ari umwe mu bayobozi akaba n'umutoza w’itorerero ribyina Kinyarwanda rizwi nk’Intayoberana.

Nick we haba mu buzima busanzwe n'ubwo akinamo akunze kugaragara kimwe

Mama Nick: Ni umukecuru ubyara Nick muri iyi filime ukunzwe kurangwa n'impuhwe nyinshi, yitwa Mukakamanzi Beatha ubusanzwe ni umumama umaze gukina amafilime menshi harimo nka Intare y’ingore, Giramata n’izindi. Uyu mumama wakoraga ubucuruzi yaje kubuhagarika ahitamo kwiyegurira umwuga akunda wo gukina filime.

 

Mama Nick we haba mu buzima busanzwe n'ubwa filime usanga bwenda gusa

Diane:uyu azwi nka Mushiki wa Nick, azwi nk’umukobwa w’umunyamahane ubusanzwe yitwa Usanase Bahavu Jannette, uretse iyi filime amaze gukina muri filime Umuziranenge, yagaragaye kandi mu mashusho y’indirimo ya Social Mula yitwa Kundunduro. Uretse gukina filime n’ubusanzwe n’umukobwa ukunze gukora itangazamakuru ryamamaza.

Diane iyo ari muri filime akunzwe kurangwa n'amahane menshi n'agasuzuguro

Nyuma y'ubuzima bwa Filime Jannette usanga ari umukobwa usabana wishimira buri wese

Gatari: Azwi nk’umugabo wa Nikuze wo mu cyaro, ikindi azwiho muri filime ni ubugome bwinshi agaragaza. Yitwa Niyomwungeri Jules, ubusanzwe ni umusore w’umunyeshuri mu bijyanye na filime akaba n’umuhanzi.

Gatari ubona  muri filime ntiwamutinyuka kuko indoro iba yahindutse kandi uba ubona ashaje

Gatari mu buzima busanzwe ni umusore w'ibigango ariko usabana na buriwese

Nana: Agaragara muri iyi filime nk’umukobwa w'ikirara w’umutekamutwe ariko ukunda Nick, mu buzima busanzwe yitwa Uwamwezi Nadege amaze gukina muri filime zitandukanye nka Catherine, Rwasibo n’izindi nawe ubu yamaze guhagarika akazi kandi yakoraga yiyemeza kugira umwuga ibijyanye na filime.

Nana we uko agaragara muri filime ku myambarire n'ubundi uzasanga ariko akunze kwambara 

Mama Beni: Azwi cyane nk’umugore wagiye aryarywa n’abagabo, uretse gukina muri iyi filime amaze gukina no mu zindi ariko zitamenyekanye cyane. Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwineza Nicole 

Mama Beni usanga muri filime ari umugore uteye impuhwe kandi ufite amahane 

Iyo ageze mu buzima busanzwe benshi ntibamumenya kuko aba yahinduye imyambarire

Dev:Uyu ni umwe mu basore babarizwa muri iyi filime ukina nk'ugira inama Nana. Ubusanzwe uyu mukinnyi yitwa Hitiyise Davidson

Dev we usanga ari umusore ku myambarire uhuye nuko yambara mu buzima busanzwe

Nikuze n'inshuti ye ya kera Pizzo

Aba nibo bakinnyi bakunze kugaragara cyane umunsi ku wundi muri iyi filime City Maid. Naho ku ruhande rw'aabakora inyuma ya kamera nabo tugiye kubagezaho uko babayeho. Reba amafoto yabo hano

Uwambaye umutuku ni Uwizeyimana Modeste utunganya amajwi, Shingiro Borah ufata amashusho y'iyi filime, Fidele Shimwa ushinzwe amatara na Honore wihugura mu gufata amajwi

Gasirabo Roserine ushinzwe gutunganya abakinnyi no kubambika

 

Ngabo Aboubakar ushinzwe gutanga no gushaka  ibikenewe muri iyi filime

Mutiganda wa Nkunda wambaye umupira w'ubururu ni we uyobora iyi filime akaba yungirijwe na Ben  barimo kugira inama abakinnyi

Shingiro Bora umusore muto ni we ufata amashusho y'iyi filime, uyu yigeze no kuyiyoboraho ari kumwe na Mutiganda wa Nkunda uyobora iyi filime akandika na filime Seburikoko

Hakizimana Lydivine 'Editor' wa City Maid

 

Cyuzuzo Rodrigue wambaye umweru ni we ufatanya na Lydivine gushyira kumurongo no gutunganya iyi filime (Editing) aho bakorera mu kigo cyitwa Samples Studion

Uretse ko akenshi aba bakinnyi abantu babamenya bashwana (bahanganye) ariko mu buzima busanzwe usanga baramaze nko kwibera umuryango umwe kubera urukundo no gusabana bagira 

Twasoza tubibutsako iyi filime y'uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures itambutswa kuri Televiziyo y'u Rwanda buri wa Kane guhera saa tatu zijoro (9:00PM) na buri wa Gatandatu guhera Saa sita n'igice z'amanywa herekana iyanyuzeho ku wa kane.

Reba zimwe mu ncamake za filime City Maid







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera boscc7 years ago
    nifuzakuba umukinnyi wafilim
  • Ed sh7 years ago
    Nashakaga kubaza, abantu batatangiye iyi filme babona gute amahirwe yo kuba bayireba kuva itangiye?
  • Deborah 7 years ago
    Muraho,nakunze iyi film cyane mwafasha ukonayibona ntuye USA murakoze
  • Alby7 years ago
    ESE kuri YouTube yaboneka? kuyi telecharger byashoboka?
  • 7 years ago
    Nkunda gukina amafirime nange ariko sinzi uko nabigeraho.
  • 7 years ago
    Iyi movie nigute umuntu yayibona igihe atari mu Rwanda? Murakoze
  • 7 years ago
    ese ben ko nta pic ye twabony kdi mwamutubwiy
  • Longest7 years ago
    Mwakoze kuva i muzi iyi nkuru. At least umukunzi wayo ashize inzara. Iyi filme isigaye ituma akazi ko murugo gakorwa kare kugirango ikurikiranwe na benshi. Iwanjye ho sinavuga, ijya kugera ugasanga murugo nta numwe ukoma. Gusa dukeneye kumenya niba abakina izi filme zikunzwe (hamwe niya Seburikoko) bibatunze nk'abo mu bindi bihugu, ese zigurishirizwa he (mpamenye nazigura kuko iwanjye zirakunzwe cyane), ese kuri RTV babahera space ku buntu etc....Murakoze cyane
  • 7 years ago
    bamwerekanye nuriya wambaya lacoste yumweru irimo imirongo
  • kevin7 years ago
    nibyiza ndanayikunda
  • karangwa geneste7 years ago
    Kumuntu utaratangiye iyi film yayikurahe?
  • alisia7 years ago
    iyi film ninziza PE KD murakoze kutugezaho amakuru yababakinnyi dukunda twabasabaga muzayidushyirire kuri DVD muyishyire hanze murakoze
  • 6 years ago
    Nkatwe turi hanze ntakuntu mwagiye muyiducishiriza kuri YouTube turayikeneye kbs muzaba mukoze cyane
  • Placide6 years ago
    Kabisa barashoboye nibakomereze aho
  • nizeyimana sefirini6 years ago
    ariko kwiki kuri you tobe film ntakiyibona ahubwo nibonera amapublicit yabakinnyi gusa
  • cloudine uwase6 years ago
    diyane ndagukunda cyane uzampampagare nzedukinane film city maid
  • ShiNGIRO6 years ago
    NDAShaKaFIRiMe ZA DEBOR
  • Ngabo Alexis5 years ago
    Ndabakunda Cyane Gusa Ndashaka Kubaza Muryamuzamura Impano Zogukina Flim
  • nitwa niyonzima jacke4 years ago
    ndabemera cane





Inyarwanda BACKGROUND