RFL
Kigali

SEBURIKOKO49: Mutoni yageze iwabo mu cyaro, SEBU abaza igiti cyo gukubita abaza kumuteretera umukobwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2017 14:49
0


Igice gishya cya 49 cya filime y’uruhererekane ya Seburikoko cyageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017. Ni igice tubonamo Mutoni ajya gusura ababyeyi be mu cyaro nyuma y’igihe kinini yari amaze yibera i Kigali.



Tubonamo Seburikoko abaza igiti cyo gukubita umusore wese uri buze iwe mu rugo ashaka kumuteretera umukobwa Mutoni. Tubonamo Kadogo yambara imyenda ya Rulinda nuko akajya kwa Sebu gutereta Mutoni na cyane ko yari yaremerewe na Sebu ko azamushyingira umukobwa we, na we akamuha kimwe cya kabiri cy'isambu ye, gusa ibyamubayeho kuri Kadogo ageze kwa Sebu ni agahomamunwa. Siperansiya we tumubona ari mu gahinda kenshi kenda kumuturitsa umutima, akaba yagatewe no kwibuka uburyo we na Sebu batigeze bafasha Mutoni mu buzima busanzwe ntibamushyire mu ishuri ndetse igihe yari yarakoze impanuka bakaba batariheze bamusura. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 49 CYA FILIME SEBURIKOKO  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND