RFL
Kigali

SEBURIKOKO19: Rukara yabeshye ko arwara igicuri, Venansiya ava ku izima yemerera umuhugu we gucyura umukazana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2017 11:45
1


Nyuma y'ubusabe bw'abakunzi benshi ba Filime Seburikoko, kuri ubu iyi filime isigaye inyuzwa ku rubuga rwa YouTube, ubu ukaba ushobora kureba igice cya 19, aho tubonamo Rukara abeshya Siperansiya ko ajya arwara igicuri ndetse tukabona na Venansiya ava ku izima akemerera umuhungu we gucyura umukazana nyuma y'igihe kinini yaramubujije kumucyura.



Nkuko Afrifame Pictures yabasezeranyije kujya ibagezaho agace ka filime y’uruhererekane Seburikoko buri wa mbere, ubu ushobora gukurikirana agace ka 19 k’iyi filime mukunda muri benshi. Twabibutsa ko Seburikoko ari  filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse gukurikira iyi filime kuri Youtube ushobora no kuyikurikira kuri televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’). 

REBA HANO AGACE KA 19 KA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • igihozo fanny7 years ago
    akagace nuburyoh kbs





Inyarwanda BACKGROUND