RFL
Kigali

SEBURIKOKO E66: Abakiriya bakubise baruzura mu kabari ka Sebu, Rulinda ava mu bitaro ajya kondorwa na Mukamana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2018 16:13
0


Nk'uko buri cyumweru tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko, kuri ubu tubazaniye igice cya 66 cy'iyi filime. Ni igice tubonamo Rulinda yaravuye mu bitaro ariko agahitira kwa Mukamana. Tubonamo kandi Sebu atangiza ku mugaragaro akabari ke.



Iki gice cya 66 gitangira tubonamo Sebu yafunguye ku mugaragaro akabari ke yise 'Chez Sebu', gusa icyatunguranye ni uburyo abakiriya baje ku bwinshi, ibintu byanatangaje Siperansiya. Sebu yafashwe n'umugore we ari kunywa inzoga, abajijwe icyatumye azisubiraho, arya iminwa. Muri iki gice tubonamo kandi Rulinda yaravuye mu bitaro, gusa akanga kujya iwe mu rugo kuko ashinja Esiteri kumuroga.

Ibi byatumye ajya kwa Mukamana wamugaragarije urukundo mu burwayi amazemo iminsi. Yamushimiye kuba akomeje kumwondora, mu gihe abantu bose b'i Gatoto bamutereranye byongeye n'umugore we Esiteri akaba atarigeze amusura mu minsi yose yamaze mu bitaro. Kurikira iki gice gishya cya 66 cya filime Seburikoko kandi tuzacikwe n'igice cya 67 tuzabagezaho mu cyumweru gitaha.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 66 CYA FILIME SEBURIKOKO


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND