RFL
Kigali

Rwanda Christian Film Festival y’uyu mwaka ntabwo isanzwe-Chris Mwungura

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2016 10:16
0


Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda hagiye kuba Iserukiramuco ry’amafilime ya Gikristo rizwi nka Rwanda Christian Film Festival. Chris Mwungura umuhuzabikorwa w’iki gikorwa yabwiye Inyarwanda.com Festival y’uyu mwaka idasanzwe bitewe na gahunda zihariye zizaberamo zitandukanye n'izajyaga ziba mu myaka yashize.



Chris Mwungura yavuze ko Festival y’uyu mwaka idasanzwe kuko abazayitabira bazahura nk’abari mu mwuga wa sinema bakaganira ku bintu bitandukanye byafasha inganda za sinema zo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba no kureba uburyo nabo batangiza Iserukiramuco ry'amafilime ya Gikristo (Christian Film Festival) mu bihugu byabo kugira ngo bagure imikoranire.

Rwanda Christian Film Festival y’uyu mwaka izaba tariki 2 Ukuboza na tariki 3 Ukuboza 2016 aho hazajya haba ibyo biganiro ‘master class’ kuri Hilltop hotel kuva saa cyenda z’amanywa hanyuma saa kumi n’ebyiri n’igice hatangire kwerekanwa zimwe muri film zitabiriye iri serukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival 2016 bikazajya bibera impande ya pisine kuri Hilltop hakoreshejwe insakazamashusho nini ‘Giant screen’.

Iri serukiramuco ry'amafilime ya Gikristo biteganyijwe ko rizasozwa tariki 4 Ukuboza 2016 mu birori bizabera kuri Kigali convention center kwinjira akaba ari ibihumbi 10 n’ibihumbi bitanu by’amanyarwanda. Chris Mwungura yavuze ko kuri uwo munsi hazaba harina Red carpet nkuko bimenyerewe muriri serukiramuco, ikazanyuraho abari mu mwuga wa sinema, abaririmbyi batandukanye ndetse n’aba Miss.

Film Festival

Chris Mwungura

Chris Mwungura wizihiza isabukuru y'amavuko kuwa 25 Ugushyingo

Menya byinshi kuri Rwanda Christian Film Festival 2016







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND