Ku nshuro ya 3, iserukiramuco rya filime za Gikirisitu mu Rwanda (Rwanda Christian Film Festival) irigiye kongera kuba guhera tariki 16 kugeza tariki 23 Ugushyingo.
Ubwo iri serukiramuco ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, benshi ntibarihaga agaciro cyane ko n’ibikorwa bya sinema byinshi bitari byagahabwa agaciro, ariko ryarabaye ndetse ryitabirwa n’ibihugu 3 aribyo Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, maze tariki 11 Ugushyingo 2012 risozwa hatanzwe ibihembo ku ma filime yari yitwaye neza harimo filime Ubugaragwa igice cya mbere kuva I Burundi, Verite Eclatante kuva muri Congo, ndetse na Holy Bible yo mu Rwanda.
Ku nshuro ya mbere, herekanwaga filime hirya no hino
Ibyamamare binyuranye byararyitabiriye bica no kuri tapi itukura. Uyu ni umukinnyi wa filime Danny Gaga
Rigitangira, hanatanzwe ibihembo kuri filime zitwaye neza ndetse hanahembwa n'abandi bantu banyuranye bitwaye neza
Abantu batari bacye bari bitabiriye umuhango wo gusoza iri serukiramuco muri Serena Hotel
Mu 2013, ku nshuro ya 2 ryongeye kuba maze noneho ibihugu byayitabiriye biriyongera biva kuri 3 bigera, ku rwego mpuzamahanga aho ibihugu byinshi ku migabane itandukanye byabashije kuryitabira.
N'ubwo atari akiriho, filime ya Kanumba Steven yegukanye igihembo
Urubyiruko rutandukanye rwahawe amahugurwa yo kwandika filime (screenwriting workshop)
Umukinnyikazi wa filime Solange Gahongayire yahawe igihembo cy'umukinnyikazi mwiza wa filime za Gikirisitu
Ibirori byo gusoza iri serukiramuco byari byitabiriwe n'abantu banyuranye, harimo n'abanyacyubahiro. Uyu wicaye iburyo ni Hon. Depite Edouard Bamporiki, ari kumwe na Madamu we.
Abitabiriye iri serukiramuco ntibishwe n'irungu, kuko bataramirwaga n'abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana
Muri uyu mwaka, iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 3, hiyongereyemo akarusho aho ubusanzwe ryakiraga filime gusa, ariko rikaba ryarahaye agaciro abaririmbyi, aho n’amashusho y’indirimbo zihimbaza Imana yakiriwe.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco rifite intego yo guha agaciro impano nshya( celebrating new talents ) rizatangira kurki cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2014, imihango yo kuritangiza ikazabera Muri sale ya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura, ndetse n’imihango yo kurisoza ikaba ariho izabera tariki 23 Ugushyingo, aho kwinjira mu kuritangiza bizaba ari ubuntu naho mu kurisoza bikaba amafaranga 2000 y’u Rwanda.
Ku nshuro ya 3, iserukiramuco rya filime za Gikirisitu rigiye kongera kuba
Abazabasha kwitabira iri serukiramuco, bazajya bataramirwa n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Serge Iyamuremye, Honore na G Band iririmba kuri Mille Collines, Winnie Rugamba,… ndetse n’abahanzi bavuga imivugo ihimbaza Imana.
Nk’uko byemezwa na Chris Mwungura uyobora iri serukiramuco, muri iyi myaka rimaze hari byinshi bishimira aho yemeza ko intera rimaze kugeraho ari nziza.
Mu kiganiro n’inyarwanda.com yagize ati: “intera iyi festival imaze kugeraho ni nziza irashimishije kuko twabashije kugirana imikoranire n’andi maserukiramuco hirya no hino ku isi, ikindi ni uko tubasha gutanga amahugurwa afasha abana b’abanyarwanda kuzamura impano zabo bibaha ubushobozi bwo gukora filime zibasha kwitabira andi maserukiramuco ku rwego mpuzamahanga. Ikindi kandi cyiza in uko tumaze kugera ku rwego mpuzamahanga.”
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO