RFL
Kigali

Robert Downey Jr ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba filime binjije agatubutse i Hollywood-URUTONDE

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:6/08/2015 15:55
0


Robert Downey Jr nyuma yo kunyura mu nzira igoranye ubu ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba filime binjije amafaranga menshi i Hollywood.



Mu mikiniri ye ya filime Robert Downey Jr yatangiye ari umukinnyi wakunzwe na benshi mu myaka ya za 90 ariko nyuma aza gusubizwa inyuma n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye bituma atakarizwa icyizere kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kubivamo ahita akina filimye ya Iron Man yatumye agaruka mu ruhando rw’abakinnyi ba filime bakomeye.

Kuri ubu rero ni we uyoboye urutonde rw’abinije amafaranga menshi aho yinjije miliyoni 52 n’ibihumbi magana abiri by’amapawundi  asaga 57,324,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda

1. Robert Downey Jr wamenyekanye cyane muri filime ya ‘Iron Man’ winjije miliyoni 52 n’ibihumbi magana abiri by’amapawundi (£52.2m)


2. Jackie Chan winjije miliyoni 32 z’amapawundi(£32m)


3. Vin Diesel winjije miliyoni 30 z’amapawundi(£30m)


4. Bradley Cooper winjije miliyoni makumyabiri n’esheshatu n’ibihumbi magana atanu by’amapawundi(£26.5)


5. Adam Sandler winjije miliyoni makumyabiri n’esheshatu n’ibihumbi magana abiri by’amapawundi(£26.2m)


6. Tom Cruise winjije miliyoni makumyabiri n’eshanu n’ibihumbi magana atandatu by’amapawundi(£25.6m)


7. Amitabh Bachchan winjije miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi magana ane by’amapawundi(£21.4m)


7. Salam Khan  na we winjije miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi magana ane by’amapawundi(£21.4m)


9.Akshay Kumar winjije miliyoni makumyabiri n’ibihumbi magana inani by’amapawundi(£20.8m)


10. Mark Wahlberg winjije miliyoni makumyabiri n’ibihumbi magana atanu by’amapawundi(£20.5m)


11. Dwayne Johnson uzwi cyane nka The Rock winjije miliyoni makumyabiri n’ibihumbi ijana by’amapawundi(£20.1m)


12. Johnny Depp winjije miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi magana abiri(£19.2m)


13. Leonardo Di Caprio winjije miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana atanu(£18.5m)


13. Channing Tatum na we winjije miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana atanu(£18.5m)


15. Daniel Craig winjije winjije miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atatu(£17.3m)


15. Chris Hemsworth na we winjije miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atatu(£17.3m)


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND