RFL
Kigali

Rihanna na Anne Hathaway bazagaragara muri filime ‘Ocean’s 8’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/08/2016 14:58
0


Rihanna usanzwe umenyerewe nk’umuririmbyi wa R&B ukomeye ku isi na Anne Hathaway ufite izina riremereye muri sinema bazagaragara muri filime ya Warner Bros “Ocean’s 8” filime y’ab’igitsina gore izatangira gufatirwa amashusho mu kwezi kwa cumi.



Iyi filime izayoborwa na Gary Ross, abandi bazayigaragaramo ni Sandra Bullock, Kate Blanchett, Helena Bonham Carter, Mindy Kaling, Awkwafina n’abandi. Uzakora iyi filime (producer) ni Steven Soderbergh wari umuyobizi (director) wa Ocean’s Eleven (producer wayo Jerry Weintraub yitabye Imana umwaka ushize) naho Gary Ross afatanije na Olivia Milch nibo banditse iyi filime.

Sandra Bullock azagaragara muri  Ocean’s 8

Kuzagaragara muri iyi filime ni bimwe mu bizakomeza kongerera Rihanna izina rifatika muri sinema atari yamenyerwamo cyane, kugeza ubu ariko bikaba bikemangwa ko uyu mushinga ufite amahirwe menshi yo kutazagenda neza hagendewe ku kuba indi yakozwe y’abagore gusa yitwa Ghostbusters itarakunzwe cyane. ibi bizatuma Warner Bros. Igabanya cyane umubare w’amafaranga agomba gushorwa muri iyi filime kugira ngo hirindwe igihombo.

Rihanna muri filime Battleship

Anne Hathaway uzagaragara muri iyi filime asanzwe azwi muri filime nka The Intern, Alice Through The Looking Glass, The Princess Diaries, Les Miserables, Love & Other Drugs n’izindi nyinshi cyane. Ni mu gihe Rihanna we atari yakina filime nyinshi, izo yakinnye ni Battleship, This Is The End, Annie, Home izindi zose zikaba ari izo azakina zitarasohoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND