RFL
Kigali

Kugira uruhu rw’umuhondo byambujije kwinjira mu ruganda rwa sinema igihe kinini-Priyanka Chopra

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/04/2018 9:07
0


Priyanka Chopra umuhindekazi wamamaye cyane mu ruhando rwa sinema mu Buhinde no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko yasubijwe inyuma igihe kinini agerageza gutangira gukina filimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Nyuma yo kwambara ikamba rya nyambinga w’isi mu mwaka wa 2000, Priyanka Chopra avuga ko yari afite icyizere cyo kwinjira byoroshye muri sinema kuko yabikundaga kuva akiri muto. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru InStyle yasobanuye ko yasubizwaga inyuma kenshi ariko ntiyerurirwe impamvu. Yagize ati:"Byavugwaga mu marengam, naho nemerewe bakampa amafaranga macye byose ari ukunaniza"

Chopra avuga kandi ko nyuma byaje kwerurwa akabwirwa ko akiri hasi cyane mu ruganda rwa sinema, ariko mu by'ukuri atariyo mpamvu cyane ko we, ahamya ko yari afite izina rikomeye ryatuma yemerewa gukina muri filimi runaka. «Kubera umuco w’abahinde nabwiwe kenshi byeruye ko muri filimi zirimo abakinnyi bakomeye rwose uruhare rwanjye nta gaciro rufite»Prianka Chopra

Mu itorwa ry’abakinnyi baba bagomba gukina filime runaka (casting) zose yajyagamo Chopra yemeza ko yabwirwaga ko afite ikibazo cy’imiterere y’umubiri we.«Nageze aho nibaza nti 'Ese ngomba kwinanura cyane? ese ngomba kongera imyitozo ngororamubiri (siporo), nkabura igisubizo cy’imiterere yanjye mibi bambwiraga»Priyanka Chopra

Icyakora nyuma ni bwo uwari ushinzwe kubyaza umusaruro impano ze (manager) yamusobanuriye ko ibara ry’uruhu aricyo kibazo. Iki kinyamakuru InStyle cyaganiriye na Chopra cyatangaje ko iri hezwa azira ibara ry’uruhu rw’umuhondo byanamubayeho no mu myaka ye y’ubuto akiga mu mashuri abanza muri iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Massachusetts akabikorerwa cyane ariko n’abanyamerika bafite inkomoka ku mugabane wa Afurika biganaga.

Priyanka Chopra w'imyaka 36 avuga ko gukora cyane no kumenya uburenganzira bwe ari byo byatumye abasha gukuraho urwo rukuta rwamubuzaga amahirwe akaba ageze aho ageze ubu. Chopra ahamya nubwo atagikunda guhura n’iri vangura ariko rigihari mu ruganda rwa sinema i Holluwood. Ikinyamakuru Time cyashyize Priyanka Chopra ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi, mu mwaka wa 2017. Priyanka Chopra afite kandi ibihembo bitandukanye birimo National Film Award na Filmfare Awards.

Mu mwaka wa 2016 Guverinoma y’u Buhinde yamuhaye igihihembo cy’icyuhahiro cyizwi nka Padma shri, aba umuturage w’umusivili wa 4 uhawe iki gihembo. Iki gihembo cya Padma shri gihabwa abaturage b’abahinde bafatwa nk’ingirakamaro baba baramenyakanishije ubuhinde ku isi, mu byiciro bitandukanye birimo ubugeni, Sinema, ubuvuzi, umuziki n’ibindi byinshi bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND