RFL
Kigali

Piratage, piratage, piratage... Bimwe mu by'ingenzi byaranze sinema nyarwanda mu mwaka wa 2015

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/12/2015 14:26
1


Mu gihe dusoza umwaka wa 2015, ni ngombwa ngo dusubize amaso inyuma turebe ibyaranze iyi minsi igera kuri 365 dusoje ari nako dufata ingamba mu mwaka wa 2016 twototera.



Muri iyi nkuru turagaruka ku byaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka wa 2015, ku isonga hakaba hagarukwa ku kibazo cy’isoko rya filime nyarwanda ndetse na piratage nk’imwe mu mpamvu zagiye zigarukwaho na benshi nka kimwe mu byasubije inyuma iri soko.

Mu isesengura nakoze, nasanze ibintu 7 aribyo bikomeye byaranze sinema nyarwanda muri uyu mwaka wa 2015, ariko igikomeye cyane kikaba ari uko isoko rya sinema nyarwanda ryasubiye inyuma cyane ugereranyije n’indi myaka yabanjirije uyu.

Bimwe mu byaranze sinema nyarwanda mu mwaka wa 2015:

1.Isoko rya filime nyarwanda ryasubiye inyuma mu buryo bukomeye

Ikibazo cy’isoko rya filime nyarwanda natangiye kukivugaho umwaka ushize mu kwezi kwa Nzeli, ubwo nakoraga inkuru ifite umutwe ugira uti, “Isoko rya filime nyarwanda ritangiye gucika intege mu buryo bugaragara”. Iyi nkuru nayikoze nyuma yo gutemberera mu gace ko kwa Rybangura mu mujyi wa Kigali, ahari hasanzwe haboneka abasore n’inkumi benshi bacuruza filime z’inyarwanda, nyamara icyo gihe bari batangiye kugabanyuka mu buryo bugaragara. Nta yindi mpamvu yari iri kubitera, wenda nko kuba abazicururizaga aho ku muhanda bari barageze ku rundi rwego wenda rwo kujya mu mazu, OYA. Ahubwo nk’uko icyo gihe naganiriye na bamwe nahasanze, bambwiye ko abakiliya bagabanyutse, bamwe bakabireka bakigira mu bundi bucuruzi nk’ubw’imyenda ndetse na Me2U kuri uyu muhanda…

Kuri uyu muhanda wo kwa Rubangura wari uzwi nk'ahacururizwa filime z'inyarwanda cyane, habaye kimwe mu bimenyetso by'ihungabana kw'isoko rya sinema

Icyo gihe bamwe mu bacuruzi kandi bambwiye ko koko iri soko riri kugenda ricika integer mu buryo nabo babona, ariko bamwe bavuga ko ari ikibazo kiri mu bukungu bw’igihugu muri rusange.

Muri uyu mwaka wa 2015, iki kibazo cyakomeje gufata indi ntera aho noneho n’abakoraga filime benshi babitse camera, bamanika amaboko, basubira ku isuka nk’uko bakunze kubivuga. Bamwe mu bacuruzi ba filime batangiye kubona ko ibintu bikomeye, ndetse byafashe indi ntera. Abenshi muri aba bacuruzi, bashyiraga mu majwi ikibazo cya piratage, ndetse bamwe bavuga ko urugaga nyarwanda rwa sinema rwari rumaze kujyaho ntacyo rukora ngo iki kibazo gikemuke.

2. Piratage, piratage, piratage… rimwe mu magambo yavuzwe cyane muri sinema nyarwanda muri uyu mwaka

Piratage, ni ijambo ryo mu rurimi rw’igifaransa risobanura “ubushimusi” tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda cyangwa se gukoresha/gucuruza ibyo udafitiye uburenganzira.

Iri ni rimwe mu magambo yavuzwe cyane muri sinema nyarwanda muri uyu mwaka, akaba yaragarukaga ku ngingo twavuze haruguru y’ihungabana ry’isoko rya sinema nyarwanda. Benshi mu bacuruzi ba filime nyarwanda bakorera ahazwi nko mu gikari cyo kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali, bagendaga bavuga ko iki kibazo cya piratage aricyo kibasubije ku isuka.

Inama nyinshi zagiye zikorwa, ibiganiro byagiye bigirirwa hagati y’abakora ndetse n’abacuruza filime ku isoko rya filime mu Rwanda, impaka nyinshi zagiye zigibwa byose bigaruka kuri iri jambo cyane ariko akenshi ugasanga birangiye nta mwanzuro ufashwe.

Aba benshi bagiye bashinja urugaga rwa sinema nyarwanda kutagira icyo bakora kuri iki kibazo nk’ikibangamiye isoko rya filime mu Rwanda, nk’uko nabigarutseho mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Sinema yo mu gikari cyo kwa Rubangura mu marembera, federation irashinjwa kudashyira ingufu mu gukemura iki kibazo” yo kuwa 18 Kanama uyu mwaka.

3. Igitekerezo cyo guca filime z’udusobanuye

Iyi ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane muri sinema nyarwanda muri uyu mwaka ndetse zigateza impagarara cyane muri uru ruganda. Mu nkuru yo kuwa 28 Kanama yari ifite umutwe ugira uti, “Filime zisobanuye zigiye gucibwa mu Rwanda ariko Yanga we yatsembye anyuranya n'iki cyemezo”, Jackson Mucyo Havugimana wari uhagarariye urugaga rwa sinema muri iki kibazo yatangazaga ko impamvu nyamukuru yo guca izi filime ari uko, “Akenshi usanga abanyarwanda bikundiye izi filime bityo ugasanga ziraryamira iz’Abanyarwanda. Abasobanura izi filime usanga banazitangira ku giciro gito kandi baba batashoye, ugasanga filime nyarwanda zirahomba kubera izi zisobanuye.”

Kuri iki kibazo, Yanga wamenyekanye muri aka kazi ko gusobanura filime ndetse agakundwa na benshi yabyamaganiye kure, aho yavugaga ko ikibazo isoko rya filime z’abanyarwanda rifite atari izi filime ahubwo ababivuga bakwiye gushakira ikibazo ahandi.

Nyuma y’iyi nkuru, abanyarwanda benshi babivuzeho cyane ariko abenshi bemeza ko guca izi filime bitazakemura ibibazo bya filime z’abanyarwanda ahubwo aya ari amatakirangoyi. Ibinyamakuru byandika byaranditse, amaradiyo n’amateleviziyo biravuga, abanyarwanda benshi bamaganira kure iki gitekerezo cyumvikanishwaga nk’umwanzuro federation yafashe.

4. Mu Rwanda havutse amaserukiramuco ya filime 2

N’ubwo ibibazo by’isoko rya filime nyarwanda byari bikomeje gufata indi ntera, ku rundi ruhande sinema nyarwanda yari iri kuzamuka dore ko iserukiramuco rya filime ari kimwe mu bikorwa bifasha mu iterambere rya sinema.

Tariki 8 kugeza 14 Werurwe uyu mwaka nibwo iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ryabaye ku nshuro ya mbere, maze filime zinyuranye z’abanyafurika banyuranye zo ku rwego mpuzamahanga zirerekanwa ndetse abanyarwanda bahungukira ubumenyi mu gukora sinema mu buryo bw’umwuga binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro byagiye bitangwa muri iri serukiramuco.

Mu mpera z’uyu mwaka kandi, irindi serukiramuco rya filime ryaravutse. URUSARO International Women Film Festival, rikaba ari iserukiramuco ryaje rigamije kuzamura abagore muri sinema, ryabaye I Kigali kuva kuwa 6 kugeza kuwa 12 Ukuboza, maze abagore basanzwe bakora filime barahugurwa, ndetse baranahembwa ku bw’imirimo bakoze muri sinema.

5. Filime y’umunyarwanda yageze mu iserukiramuco rya Sundance Film festival

Bwa mbere mu mateka ya sinema nyarwanda, filime y’umunyarwanda (aha ndashaka gusobanura filime yakozwe n’umunyarwanda) yageze mu iserukiramuco rya Sundance Film Festival muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rimwe mu maserukiramuco 5 ya filime ya mbere ku isi.

Iyi nkuru yaje itunguranye kuri benshi mu banyarwanda batari barakoze cyangwa batari aba hafi ya Kivu Ruhorahoza, yumvikanye mu ntangiriro z’uyu mwaka ko filime “Things of Aimless Wanderer” yanditswe ndetse iyoborwa na Kivu Ruhorahoza ari imwe muri filime zizerekanwa muri iri serukiramuco.

Things of The Aimless Wanderer, filime ya Kivu Ruhorahoza

Uretse kuba iyi filime yarageze muri iri serukiramuco, muri uyu mwaka wa 2015 usojwe iri ku rutonde rwa filime nyafurika nziza mu ntonde zagiye zikorwa n'abantu batandukanye. Mu mpeshyi uyu mwaka, ikinyamakuru The Guardian cyashyize iyi filime muri filime zivuga kuri Afurika zo kureba mu mpeshyi, mu gihe mu mpera z'uyu mwaka ikinyamakuru OkayAfrica cyashyize iyi filime ku rutonde rwa filime nziza z'abanyafurika mu mwaka wa 2015.

Nta gushidikanya, iyi ni imwe mu nkuru nziza zumvikanye muri sinema nyarwanda muri uyu mwaka.

6. U Rwanda rwitabiriye inama nyafurika ku iterambere rya sinema

Ni inkuru nziza, ni iterambere rya sinema nyarwanda! Tariki 10 Ugushyingo, nibwo u Rwanda, ruhagarariwe na Ismael Ntihabose, umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa sinema yitabiriye inama nyafurika ku iterambere rya sinema yateguwe n’ishyirahamwe ry’abakora sinema muri Afurika (pan-African Film Consortium), inama yabereye I Lagos muri Nigeriya mu gihe cy’iserukiramuco rya AFRIFF.

U Rwanda rugiye kwitabira inama nyafurika ku iterambere rya sinema

Iyi nama yanasojwe hafashwe umwanzuro w’uko u Rwanda ruzakira indi nama nk’iyi izaba mu kwezi kwa Werurwe 2016, yashyize u Rwanda ku ikarita ya sinema ku mugabane wa Afurika, nta nyungu yindi u Rwanda rwakunguka irenze iyi.

Tukivuga kuri iyi ngingo, inama itaha yo ku iterambere rya sinema nyafurika, izabera I Kigali mu kwezi kwa Werurwe tariki 12 na 13; tukazabigarukaho mu buryo burambuye mu nkuru zacu zitaha.

7. 2015 yasize u Rwanda ruvumbuye irindi soko rya filime

Aha ndavuga isoko ryo kuri televiziyo.

Nta wundi mwaka byigeze bibaho mu mateka ya sinema nyarwanda kubona filime z’uruhererekane zikozwe n’abanyarwanda kuri televiziyo nyarwanda.

Uko umubare wa televiziyo wiyongereye muri uyu mwaka, ni nako 2015 kuri televiziyo zo mu Rwanda hatambukijwe filime nyinshi z’uruhererekane zakozwe n’abanyarwanda. Iri soko ryafunguye benshi amaso babona ko iri naryo ari isoko rishya rishobora kuvamo amafaranga muri sinema.

Filime 4 z’uruhererekane zerekanwe kuri televiziyo zo mu Rwanda muri uyu mwaka harimo “SAKABAKA”, ari nayo yabimburiye izindi kugera kuri televiziyo yo mu Rwanda ikaba itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda. Aha kandi harimo filime “SEBURIKOKO” nayo itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda, filime “AGACUBE: The Barber Shop” yatambutswaga kuri TV10 ariko ikaza guhagarikwa, filime “BYADOGEREYE” nayo yatambukaga kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ibi ni bimwe muri byinshi byabaye muri sinema nyarwanda muri uyu mwaka dusoje.

“Ese ni izihe ngamba zigomba gufatwa muri uyu mwaka utaha kugira ngo ibyasubije sinema nyarwanda inyuma muri uyu mwaka biranduke burundu, maze 2016 izabe umwaka w’iterambere kuri uru ruganda?

Iki ni ikibazo mbajije buri wese ufite inshingano zo guteza imbere uru ruganda rwamaze kugaragara ko rwazamura ubukungu bw’igihugu.”

Mu izina ryanjye n’irya Inyarwanda.com, mbifurije umwaka mushya Muhire wa 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibrahim8 years ago
    Nkurikije uko 2015 twayitangiye muri cinema, igihe Federation yagiriyeho n'aho ubu turi nta mpamvu ntashima Rwanda Film Federation (RFF) kuko yakoze n'ibirenze uko umuntu yabyibaza! Inyarwanda Ltd namwe muri abo gushimirwa cyane cyane cyane kuko mwatubaye hafi muri cinema nukuri buri wese ushyira mu gaciro yarabibonye niyi saha ntimutezuka ndabashimiye by'umwihariko.





Inyarwanda BACKGROUND