RFL
Kigali

Nyuma yo yo gusoma inkuru ya Joriji Baneti mu bitabo yamaze gukorwamo filime

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:24/07/2016 11:34
5


Ubusanzwe mu Rwanda ntibimenyerewe ko hakorwa filime bigendanye n'inkuru zagiye zivugwa cyangwa zagiye zandikwa mu bitabo n’abandi, akenshi usanga handitswe inkuru igendeye ku gitekerezo cy’umuntu ku giti cye. Kuri ubu rero hamaze gukorwa Filime hagendewe ku nkuru yasomwe na benshi mu banyarwanda, izwi nk’inkuru ya Joriji Baneti.



Joriji Baneti ni inkuru dusanga mu gitabo cyo gusoma muri bimwe mu byasomwaga n’abana bigaga mu mashuri abanza yo hambere, iyi nkuru yavugaga k’umwana wari warabuze ubwenge aho yajyaga agora nyina akagenda akora ibihabanye n’ibyo yamusabaga n’ubwo yakoraga ibigoramye ariko yaje gukiza nyina umunsi umwe, ari nabyo byashingiweho hakorwa iyi filime.

Tuganira na Habineza Irene  umwe mu bakoze muri iyi filime yagize ati,” Iyi ni filime ya cya gitabo cya wa mugani wa joriji cya kindi cya kera, barabizi ni ya nkuru  n’ubundi yagarutse, impamvu twagize igitekerezo cyo gukora iyi nkuru dusanga abantu benshi bakeneye kureba ibyakera hari n’ababikumbuye ndetse no kwibuka ubuto bw’abantu batandukanye, urebye iyi ni imwe mu nkuru zizashimisha abantu batari bake bitewe n’ uburyo ishimishije.”


Iyi filime  biteganyijwe ko igera ku isoko kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Nyakanga 2016. Ikazaba icururizwa muri African Movie Market.

Reba hano incamake za Filime Joliji Baneti







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kk7 years ago
    hhhh
  • kwizera jean de Dieu7 years ago
    ndakekako izabisekeje
  • Jon7 years ago
    Uwomwanya wogukina joriji bazawuhe kibonge Clapton
  • 7 years ago
    Nidajye iyi flime
  • 7 years ago
    dada adele





Inyarwanda BACKGROUND