RFL
Kigali

Nyuma yo kureba uduce 5 tubanza twa filime Seburikoko ubu ushobora kureba agace ka 6 kuri YouTube

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:30/09/2016 9:46
1


Nyuma yo kumva benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda cyane ababa hanze (Diaspora) bifuzaga kureba filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’ binyuze kuri You Toube, Afrifame Pictures yumvise ubusabe bwa benshi, ubu ikaba yaratangiye gushyiraho uduce (Episode) tubanza tw'iyi Filime. Nyuma y’uduce 5 twari twarasohotse ubu wareba agace (Episode) ka



Filime y’uruhererekane Seburikoko ni filime yibanda ku buzima busanzwe bw’abaturage cyane cyane ababa mu cyaro aho iyi filime benshi bayikurikira binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda.  Benshi mu bakunzi bayo cyane cyane abatabasha kugira amahirwe yo kuyireba kuri Televiziyo  y’u Rwanda bagiye bifuza ko nabo bazabafasha bakajya bayikurikirana binyuze kuri You Tube.

Iyi gahunda yatangiye kubahirizwa aho buri wa mbere hazajya hashyirwaho Episode izajya iba ikurikiyeho y’iyi filime. Nyuma y’ikibazo cya Tekinike cyari cyabaye iyi filime ntibashe gushyirwa kuri You Tube, ubu iki kibazo cyamaze gukemuka, hahita hanashyirwaho n’agace ka 6 ariko kari gatahiwe.  Nkuko byemejwe buri wa mbere abakunzi b’iyi filime bazajya babasha kwihera ijisho agace gakurikiye k’iyi filime binyuze ku rubuga rwa You Tube rwa Inyarwanda Tv.

 

Bamwe mu bakinnyi ba filime Seburikoko

Twakongera kubibutsa ko ababasha kuyikurikirana kuri televiziyo y’u Rwanda, itambutswa kuri iyi televiziyo buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) utu duce twose tukongera kunyuraho kuwa Gatandatu guhera Saa Sita zuzuye (12h:00’).

Ku muntu utaratangiranye n'iyi filime, twabibutsa ko yatangiye gutambutswa kuri Tereviziyo y’u Rwanda guhera tariki ya 19 Werurwe mu mwaka ushize wa 2015. Aya niyo mahirwe yo gutangirira ku duce twayo twa mbere binyuze kuri uru rubuga.

Reba hano agace ka 6 ka Filime Seburikoko


Naho kuwa Mbere mukurikira agace k’iyi filime ka 7. Kanda Like kuri paje ya Fecebook y’iyi filime Seburikoko ubashe kujya ukurikirana amakuru yayo ya buri munsi, harimo uduce dushya twasohotse, amafoto y’abakinnyi n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwase7 years ago
    murakoooooze





Inyarwanda BACKGROUND