RFL
Kigali

Nyuma yo kumenyekana muri filime nyarwanda bamaze no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru- URUTONDE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/05/2016 14:02
0


Nyuma yo kumenyekana no gukundwa na benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda, bamwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru aho benshi bakora ibiganiro kuri televiziyo zinyuranye hano mu Rwanda.



U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri gutera imbere mu bijyanye n’itangazamakuru haba mu binyamakuru byandika, ibisakaza amajwi ndetse n’ ibisakaza amashusho. Kuri ubu  usanga benshi mu bya mamare byo mu Rwanda bamaze kwitabira umwuga w’itangazamakuru ari benshi cyane cyane abakora umuziki. Abo muri sinema nyarwanda nabo ntibatanzwe kuko kuri  ubu nabo  bamaze kwijira  muri mwuga ndetse usanga barimo guhabwa akazi ku matelevision atandukanye akorera hano mu Rwanda.

Inyarwanda .com  irabagezaho urutonde rw’abamaze kwinjira  muri uwo mwuga, ibiganiro bakora ndetse n’ibitangazamakuru bakoraho, dore ko abenshi n’ubundi bari mu biganiro bijyanye na sinema.

Mutoni Assia:

Mutoni Assia

Ni umukinnyi  wa filime uzwi na benshi kwi zina rya Rosine yamenyekanyeho cyane muri filime ‘Intare y’ingore’ ndetse akaba azwi mu mafilime menshi nka Giramata n’izindi. Mutoni Assia ni umunyamakuru wa Goodrich TV, akaba akora ikiganiro cya Hillywood Live kivuga ku makuru y’ibyamamare by’umwihariko abo muri sinema.

Isimbi  Alliance:

Isimbi Alliance

Isimbi Alliance aherutse gushyira hanze ifoto agaragaza ikarita y'akazi

Ni umwe mu bakinnyi bamaze kugaragara muri filime nyinshi zitandukanye hano mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane nka Nelly muri filime Rwasa, akaza no gukina mu zindi aho twavugamo nka filime Nkuba, Serwakira, n’izindi… Kuri ubu yatangiye gukora kuri Flash TV mu kiganiro kitwa  Taxi Moto.

Audance Willy Mucyo:

Audace Willy Mucyo

Uyu mugabo nawe yagaragaye muri filime nyinshi zitandukanye aho twavugamo nka Rwasa, Amapingu y’urukundo, Kaliza, Ingoyi n’izindi, ubu akaba ari umunyamakuru kuri Contact TV aho akora ibiganiro bibiri harimo icya filime kitwa CineNetwork ndetse n’icy’urubyiruko kitwa Youth Gallery.

Kayirangwa Rosine:

Uyu nawe ni umwe mu bakinnyi ba filime akaba n’umwe mu bazikora(producer) yakinnye muri filime nka New Heart akaba nawe nyuma yo kuva kuri radio Inkoramutima yakoragaho yamaze kugera kuri Contact TV aho azajya akorana Audance Willy Mucyo mu kiganiro cya sinema CineNetwork.

Mucyo Rebecca:

 Uyu nawe ni umwe mu bakinnyi ba filime wakinnye muri filime nka Bikwiye Gucika, Ay’ubusa, Rugamba n’izindi. Ubu nawe ni umunyamakuru wa TV 10 aho akora ibiganiro bigera muri bitatu; Rwanda Full Morning, Over Drive Show na Code250.

Benimana  Ramadhan:

Uyu musore yagaragaye mu mafilime menshi atandukanye nka Nkuba, Ingurane y’ubusugi, Catherine n’izindi…. ubu akaba arimo gukorana na mugenzi we Isimbi kuri Flash Tv mu kiganiro Taxis Moto.

Aba bose, nk’uko babitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com,  usanga bishimiye uyu mwuga ndetse usanga nk’uko bose bahuriza hamwe ko ubwa mbere batangira gukora ibi biganiro bitigeze bibagora kuko ngo basanzwe bamenyereye kujya imbere ya camera, ndetse ngo bizafasha n’abakunzi babo kujya bababona bitabagoye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND