RFL
Kigali

Nyuma yo kugirwa inama abakoraga filime bakanazicuruza bagiye kumesa kamwe

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/02/2017 20:41
0


Ikibazo cy'icuruzwa rya filime nyarwanda gikomeje kuba ikibazo ku bakora uyu mwuga aho usanga ikorwa ry’izi filime rigenda riyoyoka kubera kubura isoko ry’izakozwe. Ni muri urwo rwego abakora filime bakanazicuruza biyemeje kumesa kamwe nyuma yo kugirwa inama n’urugaga nyarwanda rwa Sinema.



Nyuma yaho abacuruzi ba filime nyarwanda bakanazikora bakomeje guhura n’ibihombo bikabije kubera kubura abagura ibyo bakoze, ni muri ubwo buryo bahisemo kwihuriza hamwe batangira gushakisha uko bahuza imbaraga kugirango barebe ko bazahura iri soko maze biyemeza gukora koperative ijyanye no gucuruza ibihangano byabo.

Nyuma y'uko bamaze gukora iyi koperative biyemeje kuyimurikira Urugaga nyarwanda rwa Sinema ndetse rwahise rubagira n’inama y'icyo bagomba gukora.

Mu nama bagiriwe zitandukanye harimo:

-Gushinga ihuriro ry'abacuruzi ba filime, kuko Urugaga (federation) rudakorana na za Koperative (Cooperatives), ahubwo Koperative yaba umunyamuryango w’ihuriro.

-Kuba baba abacuruzi ba filime gusa, bakareka kubikora byose (Kuba ba producers bakanacuruza) ahubwo bagakorana n’abakoze amafilime  bazibagurira.

Abacuruzi bamaze kugirwa izi nama biyemeje kuzubahiriza ari naho kuri ubu bamaze gutegura inama izabahuza bagahitamo kimwe bakora banashinga ihuriro ryabo

Munyawera Augustin uhagarariye koperative y'abacuruza filime nyarwanda

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Munyawera Augustin uhagarariye koperative y’abacuruzi yagize ati “ Twari koperative ariko twabonye tugomba kugira ihuriro tubarizwamo ari naryo twiyemeje kujyamo nk’abacuruzi ba filime tukareka kuzikora kuko twasanze tutabikora ari bibiri, ari nayo mpamvu navugako tuje gushyira mu bikorwa ibyo federasiyo ishaka kugirango tubashe kubaka bikomere.”

Munyawera akomeza yemeza ko hatazabaho ibibazo hagati yabo n'abaziyemeza guhitamo kujya bakora filime kuko bazajya bagura filime zemewe n’uru rugaga kuko hari gahunda yo kujya bubahiriza ibisabwa bivuze ko mbere y'uko filime ijyanwa ku isoko igomba kuzajya iba yanyuzemo.

Aha bakaba bahise banatumiza n'inama yo gushyira mu bikorwa iyi migambi aho kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, hateganyijwe gushyiraho ihuriro ry’Abacuruza filime no gutora inzego z’ubuyobozi zaryo aho batumiye abifuza kujya muri iri huriro bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND