RFL
Kigali

Nyuma yo kubura amahirwe yo kujya muri Big Brother Africa, Ella arasaba abagabo kumuhohotera kugeza apfuye

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/09/2014 10:31
8


Umukinnyi wa Filime Ella Ciku wo mu gihugu cya Kenya yagerageje kwiyahura ndetse arimo no guhamagarira abagabo b’abagizi ba nabi kumuhohotera kugeza apfuye, ibi byose bikaba byaramubayeho nyuma y’uko abuze amahirwe yo kwinjira mu marushanwa ya Big Brother Africa.



Uyu mukobwa Ella Ciku usanzwe amenyerewe muri Sinema ya Kenya, yari umwe mu bahataniraga guhagararira iki gihugu mu marushanwa ya Big Brother Africa ndetse yari yabashije gutoranywa mu bagiye mu majonjora y’ibanze muri Afrika y’Epfo, icyizere kikaba cyari cyose ariko ku munota wa nyuma aza kwisanga hatsinze uwitwa Melvin Alusa bahatanaga.

Ella Ciku yari yizeye kujya muri Big Brother  Africa ntibyamuhira

Ella Ciku yari yizeye kujya muri Big Brother  Africa ntibyamuhira

Nk’uko tubikesha Juicyfile, nyuma y’ibi yaje kwerekana ko yashatse kwiyahura ariko akaza kubisubika, mu butumwa yashyize ahagaragara akaba yerekanye ko kubaho yumva ntacyo bimumariye anasaba abagabo b’abagizi ba nabi ko bamukubita kugeza apfuye. Aha akaba yagize ati: “Kurwana no kutiyahura ndumva bingoye. Akazi karakomeza ariko nkeneye kuba ahantu ha njyenyine, ndasaba abagabo b’abagizi ba nabi ngo baze bampohotere banankubite kugeza nshizemo umwuka”

Ella Ciku mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura amahirwe yo kujya muri Big Brother Africa

Ella Ciku mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura amahirwe yo kujya muri Big Brother Africa

Aya marushanwa ya Big Brother Africa ni rimwe mu marushanwa abamo amafaranga menshi cyane ari nayo ishobora kuba impamvu yo kuba ababyitabira bababazwa no kubura amahirwe yo kujyamo, dore ko utsinze ashobora kwegukana amafaranga hafi miliyoni 300 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frank9 years ago
    arahaze
  • oligine9 years ago
    uyumukobwa afite ubumuga bwo mumutwe.niyihangane ibyiza birimbere.
  • kayonga9 years ago
    IBIYOBYABWENGE SI BYIZA!! UYU BIMUGEZE HABI
  • mwenecyaka9 years ago
    uyo byararenze kbsa akwiye gusengerwa peh
  • Modesta9 years ago
    yo!!!! niyihangane kbs ibyiza birimbere
  • Modesta9 years ago
    yo!!!!! niyihangane kbs ubuzima burakomeza
  • JOSUWA9 years ago
    Ibibintusibyiza.Abanubazitonde
  • cadeau9 years ago
    nimukinzanire icyo gikobwa ngikure amabwene wenda agahinda gifite kashira!





Inyarwanda BACKGROUND