RFL
Kigali

Nyuma yo gusanga ibyo kwigwaho ari byinshi, inama yahuje abashoramari ba filime yafatiwemo umwanzuro wo gutegutra umwiherero

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/11/2014 8:52
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 habaye inama yahuje abashoramari ba filime mu Rwanda, aho kubera igihe cyabaye gito ndetse ibyo kwigaho bikaba byinshi, hafashwe umwanzuro wo gutegura umwiherero uzaba tariki 16 z’uku kwezi, uyu ukazaba ari umwanya uhagije wo gucoceramo bimwe mu bibazo bafite.



Muri iyi nama yatangijwe no kumenyesha abayitabiriye bimwe mubyo basabwa na Minisiteri y’umuco na Siporo, inteko y’igihugu y’ururimi n’umuco ndetse n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, yaranzwe ahanini no kugaragaza agahinda ka bamwe mu bari bayitabiriye aho benshi bagaragazaga ibibazo bibabangamiye mu mikorere yabo hakaba hashyizwe mu majwi cyane ikibazo cya piratage.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abashoramari batari bacye

Bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi w’iri huriro ry’abashoramari mu Rwanda, Bwana Ahmed Harerimana, ni uko buri mushoramari wese agomba kuba afite icyangombwa kimuranga mu minsi ya vuba, kugira ngo bakorere mu buryo Leta izi kuko aribwo Letanayo izabaha ubufasha ibazi.

Iyi nama kandi yari ifite igice cyo kunyura muri bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’aba bashoramari binyuze mu itsinda (group) ribahuza ku rubuga rwa Whatsapp, aho benshi bagarutse ku kibazo cya piratage, amashyari no kudafatanya hagati yabo, n’ibindi byatumye hafatwa umwanzuro wo gupanga umwiherero w’umunsi umwe wo kwigiramo ibi bibazo byose ukaba washyizwe tariki 16 Ugushyingo.

Ahmed Harerimana, umuyobozi w'iri huriro

Mu kiganiro na Ahmed Harerimana, yatangarije inyarwanda.com ko bateganya ko uyu mwiherero uzaba ari umwanya mwiza ku bashoramari kwisuzuma bakareba ibibadindiza ari nabyo byagiye bidindiza sinema nyarwanda kugeza uyu munsi.

Ahmed yakomeje agira ati: “ikindi mbona kizava muri uyu mwiherero, ngira ngo kuri ubu abaproducers bari kwitana ba mwana, kubera kwa guharanira inyungu za buri umwe bavuga ko harimo amashyari, no kutumvikana. Iki nacyo ki bimwe mubyo duteganya kwigira muri uyu mwiherero ndetse n’ibindi bibangamiye iterambere ryacu.”

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND