RFL
Kigali

Nyuma y'igihe gito akoze ubukwe, Keza Julley agiye gutura mu gihugu cy'u Bwongereza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/07/2014 13:15
1


Hari tariki 21 Kamena ubwo umukinnyi wa filime Keza Julley yasabwaga, agakobwa ndetse akanasezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda na Ndikumana Raul Alain, none mu gihe kitarenze ibyumweru 2 akoze ubukwe agiye gutura mu gihugu cy’u Bwongereza aho umugabo we asanzwe abarizwa.



Kuri uyu wa 5 tariki 4 Nyakanga nibwo biteganyijwe ko Keza Julley n’umugabo we Ndikumana Raul Alain, ku isaha ya saa cyenda bari bwurire indege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe berekeza i Nottingham mu bwongereza aho bagiye gutura.

Keza Julley

Keza Julley asezerana imbere y'amategeko n'umugabo we Ndikumana Raul Alain (umuhagaze iruhande)

Mu kiganiro kigufi n’inyarwanda.com mbere y’uko yerekeza mu  Bwongereza, twatangiye tumubaza impamvu bihutiye guhita bagenda, mu gihe nta gihe kinini bakoze ubukwe maze adusubiza ati: “kubera ko umugabo wanjye ariho atuye akaba ari naho akorera, twararebye dusanga ari ngombwa ko tugenda kare kugira ngo dutangire dutekereze ku mishinga y’ubuzima, ndetse asubire mu kazi ke ka buri munsi. Ikindi ni uko, tutarakora ubukwe, tukaba dushaka kugerayo kare nabwo tukabutegura.”

Twakomeje tumubaza niba gukina filime ari nabyo byatumye abantu benshi bamumenya agiye kubihagarika nyuma yo kujya kuba mu Bwongereza, adusubiza ati: “ Nifuzaga gukomeza gukina filime, ariko ubu ndatekereza ko byangora kugira ngo nsubize iki kibazo nonaha. Ariko nzatekereza neza ku gisubizo ngomba gusubiza kuri iki kibazo nyuma y’uko maze gukora ubukwe kuko nibwo nzamenya aho ngomba gutura, niba nzakomeza gutura mu Bwongereza cyangwa nkaza gutura mu Rwanda.”

Keza Julley

Keza Julley n'umugabo we Ndikumana Raul Alain bagiye gutura mu Bwongereza ari naho umugabo yari asanzwe atuye

Mbere yo kugenda, Keza Julley hari ubutumwa yageneye bagenzi be bo muri sinema, ndetse n’abakunzi be muri rusange, akaba yagize ati: “nta kindi uretse kubashimira, babanye nanjye. Abakora filime ndababwira ngo bakomeze kandi babikunde, ikindi nabasaba ni ukubana neza no gukundana.”

Yakomeje agira ati: “ubukwe bwanjye bwakozwe n’abantu, iyo ntabagira ntibuba bwarabaye, ndabashimira. Icyo nabasaba abanyrwanda bose muri rusange  ni ugukundana, kandi nkanabashimira cyane. Aho nzajya hose sinzabibagirwa.” Kimwe mu bintu azakumbura mu Rwanda nyuma yo kuruvamo, harimo gukina filime nk’uko yakomeje abidutangariza.

Keza Julley yamenyekanye muri filime zinyuranye hano mu Rwanda nka filime Ibanga, Pablo,… aza no kugaragara mu mashusho y’indirimbo Barahurura y’itsinda rya Urban Boys. Yagiye ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards inshuro 2 (2013 na 2014) ariko ntiyagira icyo yegukana, ku myaka 25 y’amavuko akaba aribwo yashyingiranywe na Ndikumana Raul Alain.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karangwa diane9 years ago
    Good luck homies I no this guy from high school





Inyarwanda BACKGROUND