Filime Ip Man ni imwe muri filime zo mu gihugu cy’u Bushinwa zamenyekanye cyane, aho ibice 2 byameyekanye cyane, kuri ubu hakaba hari gutegurwa igice cya 3 kizagaragaramo umukinnyi Bruce Lee umaze imyaka igera kuri 42 yitabye Imana.
Iyi filime iteganyijwe kugera hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha, Bruce Lee azagaragaramo ari umunyeshuri wa Ip man umwarimu wa Kung Fu ukinwa na Donnie Yen, hakazagaragaramo kandi igihangange mu iteramakofi Mike Tyson aho akazakina ari umucuruzi unakina iteramakofi ku muhanda.
Bruce Lee yamamaye muri filime z'imirwano, amaze imyaka 42 yitabye Imana (tariki 20 z'ukwa 7, 1973)
Donnie Yen asanzwe akina muri iyi filime ariwe Ip Man
Igihangange mu iteramakofi Mike Tyson nawe azagaragara muri iyi filime
Kugaragara kwa Bruce Lee muri iyi filime nyuma y’imyaka 42 yitabye Imana hazifashishwa ikoranabuhanga rya mudasobwa rizwi nka Computer Generated Image (CGI), iki cyemezo kikaba cyarafashwe n’abatunganya iyi filime nyuma yo kubura umuntu ushobora gukina mu isura ya Bruce Lee nk’uko Slash Film dukesha iyi nkuru ibivuga.
REBA UDUCE TWA FILIME 10 ZIKOMEYE BRUCE LEE YAKINNYE:
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO