RFL
Kigali

Nyabyenda Jean Baptiste akeneye inkunga ngo abashe guhagararira u Rwanda mu nama mpuzamahanga

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/07/2014 8:02
2


Umunyarwanda Nyabyenda Jean Baptiste ni umwe mu rubyiruko ku isi yose rwatumiwe guhagararira ibihugu byabo mu nama mpuzamahanga yiswe “One Young World Summit” izabera mu mujyi wa Dublin mu gihugu cya Ireland hagati ya tariki 15 na 19 Ukwakira uyu mwaka.



Iyi nama igamije kwiga ku bibazo urubyiruko rufite hirya no hino ku isi n’inzira yo kubishakira ibisubizo, aho buri muntu uhagarariye igihugu azahabwa umwanya wo gusangiza n’urundi rubyiruko ibibazo bahura nabyo mu bihugu byabo ndetse n’inzira byashakirwa ibisubizo.

Muri iyi nama, hari bimwe buri muntu uzayitabira azakenera kwikemurira mu buryo bw’amafaranga, bityo aha hakaba ariho Nyabyenda akeneye inkunga kugira ngo abashe kwitabira iyi nama.

REBA UMWIRONDORO WA NYABYENDA KU RUBUGA RW'UYU MURYANGO (KANDA HANO)

Nk’uko bigaragara ku rupapuro ruhamagarira abantu n’ibigo gufasha Nyabyenda Jean Baptiste rwashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’uyu muryango utegura iyi nama (One Young World Organisation), umuntu cyangwa ikigo kizatanga inkunga kizaba gifite amahirwe yo kwamamaza ibikorwa byacyo mu gihe cy’iyi nama, igiciro cy’ibizakoreshwa kuri buri muntu kikaba kibarirwa mu mapawundi (pounds) ibihumbi 2750 (asaga gato miliyoni 3 z’amanyarwanda).

Nyabyenda Jean Baptiste ni muntu ki?

Nyabyenda Jean Baptiste ni umunyarwanda w’imyaka 25 y’amavuko, akaba akora akazi k’uburezi, aho abifatanya no kumurika imideli ndetse no gukora filime, akaba ari umukozi w’umuryango DOT Rwanda, ushinzwe guhugura urubyiruko kwihangira imirimo no gukoresha ikoranabuhanga, ndetse kuri ubu akaba yiga mu ishami ry’icyongereza, ubuvanganzo n’uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya University.

Nyabyenda Jean Baptiste

Jean Baptiste Nyabyenda agenda akora ibikorwa binyuranye by’umwihariko binyuze mu muryango akorera wa DOT Rwanda, ndetse no mu yindi miryango agenda akorera nka IYF (ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko), bifasha abantu by’umwihariko abo mu byaro, ikaba ariyo mpamvu yatumye yemererwa guhagararira u Rwanda muri iyi nama.

Yaje gutumirwa ate guhagararira u Rwanda muri iyi nama?

Mu kiganiro na Nyabyenda Jean Baptiste yatangarije Inyarwanda.com ko, byaturutse ku bushakashatsi agenda akora kuri interineti aho yaje kubona uyu muryango ku rubuga rwa Facebook usaba urubyiruko hirya no hino ku isi rugira uruhare mu guhindura imibereho y’aho batuye, aho basabaga kuzuza urupapuro rubisaba rwabigenewe, bityo kuko Nyabyenda yari yiyiziho ibi bikorwa yararwujuje maze baza kumwandikira bamumenyesha ko yatowe nk’uzahagararira igihugu cye cy’u Rwanda muri iyi nama.

Nk’uko kandi Nyabyenda abyemeza, kwitabira iyi nama ni amahirwe akomeye kuri we ndetse n’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange kuko azaba abonye urubuga rwo gusangiza n’urundi rubyiruko ibibazo urubyiruko rwo mu Rwanda ruhura nabyo ndetse n’uburyo rubikemura, akazanahigira kandi n’ibyo urubyiruko rwo mu bindi bihugu rukora bityo akaba yemeza ko mu gihe azaba avuye muri iyi nama azagaruka gusangiza ubumenyi azaba yahavanye urubyiruko rw’u Rwanda azaba ahagarariye.

Inyungu ku baterankunga

Nk’uko bigaragazwa muri uru rwandiko, umuterankunga wemera gutera Nyabyenda Jean Baptiste (cyangwa undi muntu wese uzahagararira igihugu cye muri iyi nama), abikora kubw’ubushake bwo gufasha urubyiruko rw’igihugu cye gukora impinduka, ariko mu gihe cy’iyi nama izaba ihuje urubyiruko rwo ku isi yose akazemererwa kwamamaza ibikorwa bye, inkunga ikaba ica mu muryango, bityo nawo ukazayikoresha ukemura ibibazo by’abazitabira inama.

Kanda HANO urebe uburyo wakwiyandikisha nk’umuterankunga, ushobora kandi kuvugana na Nyabyenda Jean Baptiste kuri telefoni  (250)783079393 cyangwa kuri email: jnyabyenda@gmail.com akaba yaguhuza n’abashinzwe kwakira inkunga muri uyu muryango.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gizzo19 years ago
    yagiye muri ministere akavuga ikibazo cye, ubwo niticket ashaka uyu ntazagaruka
  • Me9 years ago
    Ni umwana mwiza ndamuzi kdi afite ibitekerezo bizima, yegere ministeri am sure ko izamutera inkunga,





Inyarwanda BACKGROUND