Ntakirutimana Ibrahim ni umugabo wubatse w’imyaka 37 y’amavuko akaba umukinnyi n’umwanditsi wa filime mushya wifuza kuzamura impano ye muri sinema akagera kure, akaba abona nyakwigendera Steven Kanumba na Marie France Niragire nk’ibyitegererezo bye mu bakinnyi ba filime ku isi.
Ibrahim usanzwe akora akazi ko gukora telefoni na mudasobwa, avuga ko kuva akiri muto yakundaga gukina amakinamico kuko filime zo atari azizi, ariko aho amaze kuzimenya yaje gusanga no gukina filime nabyo yabishobora.
Mu kiganiro n’umunyamakuru w’inyarwanda.com, ubwo yamubazaga uko yatangiye gukina filime, Ibrahim yagize ati, “muri make navuga ko nkiri muto nabanje gukunda amakinamico kuko film zo sinari nzizi. Niga mu mashuri abanza nakundaga gukora udukuru tugufi tukadukina wenda habaye nk'umunsi runaka, nyuma no mu yisumbuye bikomeza gutyo aho noneho nagiye mpagararira ama group atandukanye nk'ayo kurwanya SIDA guharanira ibidukikije... aho niho nandikiraga amakinamico ajyanye nabyo nkanafatanya n'abandi kuyakinamo, maze kurangiza ayisumbuye naje kuba muri Association imwe y'urubyiruko njye icyo nari nshinzwe kwari ukwandika imikino inyuranye ijyanye n'ibyabaga bigiye gukorwa muri gahunda za Leta mu karere mbarizwamo no kwereka abakina uko bitwara (kubatoza no kubayobora). Film ya mbere nabashije gukinamo ari yo “Isi Irikoreye” nayikinnyemo muri 2013”
Ibrahim Ntakirutimana, ku myaka 37 arareba kure muri sinema
Ibrahim umaze gukina muri filime "Isi Irikoreye" "Amaraso Yanjye" iyi akaba ariwe wayanditse akanayikinamo, "Ishyamba" "Kure y'amaso" hamwe n’iyitwa "Ari Nkawe" itarasohoka avuga ko yifuza kugera kure hashoboka kuko ibisabwa byose yumva abyujuje.
Ibrahim aha yagize ati, “Ibyo ari byo byose nk’uko umuntu ahora yifuza gutera imbere nanjye mu mwuga wanjye nifuza kugera kure hashoboka cyane cyane mu kwandika film nziza zisobanutse z'umwimerere mu muco nyarwanda, kuba umukinnyi mwiza ukina ibyo nzi bindimo kdi bizima byigisha kdi bigashimisha societe nyuma y'ibyo numva cinema ariyo yaba ubuzima bwanjye nk'umwuga wantunga muri byose kuko nkunda Cinema cyane pe.”
Akunda gukina filime ari umupfumu
Kuri ubu Ibrahim afatanya gukora sinema no gukora akazi ko gukanika telefoni na mudasobwa kandi akaba atuye kure ya Kigali, avuga ko gufatanya iyi mirimo 2 bitamworoheye, ariko yemeza ko agerageza kubikorana kandi hakaba nta gahunda n’imwe ijyanye na sinema ijya imucika.
Mu kdacikwa na gahunda n'imwe ya sinema, Ibrahim yitabiriye itorero ry'abahanzi ryabereye i Nkumba
Abajijwe umukinnyi wa filime afata nk’ikitegererezo cye ku isi, Ibrahim yasubije ati, “Mu mahanga nakundaga cyane umutanzaniya Kanumba ariko yatashye ntaramubona, mu Rwanda abakinnyi bacu hafi ya bose bampa amasomo mu mikinire yabo pe, kandi mbigiraho byinshi ariko by'umwihariko umu mama witwa Marie France wakinnye muri Film yitwa Nzozi.”
Kanumba Steven na Marie France Niragire nibo Ibrahim Ntakirutimana afata nk'ikitegererezo
Ibrahim kandi yemeza ko kuba yubatse (afite umugore), akajya muri gahunda zo gukina filime no gukora sinema bidashobora kubangamira urugo rwe. “Mubyo nishimira n’iki kirimo kuko niba hari ibintu bimushimisha no kumbona muri screen ni ibya mbere kuri we, nabanje kubimubwira mbere yuko tubana, abyakira neza kandi arabikunze ndetse yumva ari byo nakora gusa.”
TANGA IGITECYEREZO