RFL
Kigali

Niyitegeka Gratien uzwi nka Sekaganda yiteguye kureka ubwarimu mu gihe ahitishijwemo hagati yabwo no gukina filime

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/09/2014 9:46
4


Abantu benshi bamumenya muri filime zisekeje ku izina rya Sekaganda, kuri ubu akaba ari gukina mu yindi filime y’uruhererekane nayo yo mu bwoko bwa filime zisekeje yitwa Friends aho akina yitwa Ngiga, ndetse benshi bakaba bemeza ko iri zina rishobora kuzasimbura irya Sekaganda bari bamuziho.



REBA AGACE KA MBERE KA FRIENDS AKINAMO YITWA NGIGA:

Niyitegeka Gratien, ubusanzwe asanzwe akora akazi ko kwigisha aho yigisha amasomo ya Biologie, Chimie ndetse na Geographie ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Kimironko ya Mbere.

Ubwo twamusangaga ahafatirwaga amashusho ya filime Friends ari gukinamo, twagiranye ikiganiro kirambuye twibanda cyane ku guhuza akazi akora ko kwigisha ndetse no gukina filime.

Aha twatangiye tumubaza, uko abona yakiriwe n’abantu nyuma yo kureba igice cya mbere cya filime Friends, dore ko mu bitekerezo byinshi byagiye bigaragara byagiye byemeza ko ari kuyikinamo neza maze adusubiza ati: “abayibonye nanjye bambwiye ko nakinnye neza, bambwiye ko nabikoze neza cyane.”

Gratien

Muri filime Friends akina yitwa Ngiga.

Inyarwanda.com: tugaruke ku kazi kawe usanzwe ukora, aho usanzwe uri umwarimu. Akazi k’ubwarimu tuzi ko ari akazi gasaba kugira imyitwarire y’intangarugero. Ese ubibona ute kuba ukina filime nyinshi zisekeje kandi ugahindukira ukajya kwigisha abana?

Gratien: Wenda biravunanye, biranavunanye cyane, ariko njyewe ndabibona hari igihe nk’abaje bwa mbere bashobora kumbona bagahita bambonamo nka wa wundi babona kuri televiziyo muri filime, wa muboyi mu rugo, wa muntu udashobotse, ariko uko tumaranye iminsi bakagenda bamenyera, gusa aho nkorera kuko hari n’abana biga no mu mashuri abanza biba bikomeye nka saa yine hari igihe bahurura ariko bikagera aho bikarangira bakamfata nka mwarimu wabo. bisaba kwihangana.

Inyarwanda.com: ni ukuvuga ko no ku ishuri ujya ucishamo ukabakinira?

Gratien: ni rimwe na rimwe ariko si cyane. Ariko hariya mba ndi umwarimu wa Geo, na Chimie na Biologie kurusha uko mba ndi gukina filime.

Gratien

Ibyo akunda gukina muri filime, kandi akora akazi ko kwigisha mu buzima busanzwe bituma abanyeshuri bamushagarira ku ishuri akoraho

Inyarwanda.com: uretse ayo masomo wigisha nta kindi kintu wenda waba ukora ku ishuri kijyanye n’ubuhanzi? Cyane cyane ko ku mashuri hakunze kuba hari amagroupe y’amakinamico n’ibindi…

Gratien: Ahhh, usibye umwanya ubura, ariko ahenshi ngenda mfasha nko muri club yo kurwanya ibiyobyabwenge, ariko umwanya umbana muto kuko mba ngomba kubona umwanya wo kwigisha nkanahindukira nkagomba kubona umwanya wo kujya mu byanjye bya filime. mbona umwanya uba muto, ariko uwo mbonye ndabafasha.

Inyarwanda.com: nk’uyu munsi hari kuwa mbere, kandi tuzi ko uyu munsi ari umunsi w’akazi kandi abanyeshuri bari kwiga, none wowe wiriwe ukina filime umunsi wose. Ubasha ute kubona umwanya ugabanyamo iyi mirimo 2 (kwigisha no gukina filime)?

Gratien: nk’uyu munsi mba mfite icyo bita off (akaruhuko). Ni umunsi wanjye wo gutegura, iyo nateguye rero neza, narabishyize kuri gahunda mbasha kubona umwanya wo kujya mu bindi byanjye. Igihe ni amafaranga.

Inyarwanda.com: tugarutse kuri cya kintu cy’imyitwarire igomba kugenga mwarimu. Ubuyobozi bushinzwe uburezi nka REB, cyangwa abayobozi b’ikigo ukoraho ubona baakwakira bate nk’iyo bakubona muri filime usetsa abantu, kandi bakongera kukubona imbere y’abanyeshuri uri kwigisha?

Gratien: Ahhh, nkeka ko contrat mfitanye na REB, cyangwa se MINEDUC cyangwa se abankoresha, ni ukwigisha no kurera. Kwigisha ayo masomo nakubwiye, niba mfite ubwenge bwanjye n’ubumenyi bwo gutanga ayo masomo, nkaba nujuje conditions za discipline (imyitwarire) z’umurezi, numva nta n’ahandi dukwiriye guhurira kuko ibya filime ni ibyanjye n’ibyo kwigisha ni inshingano bampaye ubwo rero mfite uko mbihuza, ariko ntawurambwira ngo hariya wakinnye ibintu bishobora gutuma wenda abana uri kwigisha bahinduka ukundi bireke. Ntabiramba ho.

Inyarwanda.com: kugeza ubu umaze imyaka ingahe ukina filime?

Gratien: ndumva natangiye mu 2008 cyangwa 2009.

Inyarwanda.com: mu myaka hagati y’itanu n’itandatu umaze muri filime, ubona ugereranyije n’uburezi ukora, ari iki ubona kikugeza kubyo wifuza mu rwego rw’ubushobozi, ni ukuvuga amafaranga mu buzima bwawe?

bambwiye byose biruzuzanya. Ariko filime tuzikora nka… nk’ibintu by’impano twahawe, ariko ntabwo biradukundira ko biba umwuga, ariko uburezi ni umwuga, ushobora kugutangira ubwishingizi muri Caisse Sociale, RAMA ukivuza, bakaguhembera ukwezi, ushobora kugenda ukaka credit muri Umwarimu SACCO,…

Gratien

Gratien Niyitegeka muri filime Friends aba ari umukozi wo mu rugo

Ariko ntabwo navuga ko filime zari zagera ku rwego rwo gutunga umuntu ngira ngo nawe urabibona mu Rwanda ni ibintu umuntu akora ahembwa ku munsi, cyangwa se wapatanye ikiraka, ntabwo ari ibintu wakora ngo bigutunge. Ariko nagaketse y’uko, impano yo gukina abantu bahita babona ariyo yakagombye kuba ariyo yagutunga kurusha ibindi, ariko kuri ubu ngubu ntabwo ariko bimeze.

Inyarwanda.com: biramutse bibayeho ngombwa ko ubuyobozi bwaguhamagara bukakubwira ngo Gratien, hitamo kimwe, kwigisha cyangwa se gukina filime. Wahitamo iki?

Gratien: biragoye guhitamo kubera za condition nakubwiye z’imibereho, ariko bibaye ko bafata uwo mwanzuro numva nakomeza muri filime kuko ariwo muhamagaro. Ndabikora bikanezeza, nkumva mbikunze. Nkeka ko bitabaho ko uwo muntu yaza akampitishamo, ariko uwo muntu aramutse abayeho nahitamo gukomeza filime.

Ese wowe iki cyemezo cya Gratien uracyumva ute?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkuzmana Nesto 9 years ago
    Nakomeze adukinira filime turamukunda
  • Nkuzmana Nestor9 years ago
    Nakomeze adukinira filime turamukunda
  • dodos9 years ago
    T,es meurde
  • 9 years ago
    Icyangombwa nuko agomba kureba aho akura umugati Ari muri filime no mukazi kubwarimu





Inyarwanda BACKGROUND