RFL
Kigali

Nana ukina muri City Maid yagize icyo avuga kuri Tattoo 2 afite ku mubiri we - VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/09/2018 18:21
0


Mu buzima birasanzwe ko abantu batabona ibintu kimwe kuko ntabwo abantu bose bahuje imyumvire, ubwenge, imibereho n’ibindi. Ni nako bimeze ku bimenyetso bigaragara ku mibiri y’abantu, ibyo bishushanyaho cyangwa biyandikaho bifatwa bitandukanye.



Hari abantu usanga bakunze Tattoo cyane ndetse hari n’abo usanga bazanga urunuka, kimwe n’uko hari abatazikunda ariko batanazanga, bivuze ko nta kintu na kimwe zibatwaye. Bamwe usanga batunga Tattoo kubera impamvu zabo zihariye, bagatunga ibintu bakunda cyane ku mibiri yabo cyangwa ibyo bifuza kuzahora bibuka.

Bamwe mu bazitunga usanga harimo ababyicuza nyuma bityo bigatera abandi ubwoba bwo kuzishyiraho. Mu kiganiro umunyamakuru wa INYARWANDA yagiranye n’umwe mu bakobwa b’ibyamamare bakina filimi mu Rwanda unafite Tattoo zirenze imwe ku mubiri we yadutangarije uko afata kuba umuntu yakiyandikaho cyangwa akishushanyaho (Tattoo).

Related image

Tattoo abantu ntibazifata kimwe

Ubwo twamubazaga uko abyakira, Nana ukina muri City Maid yagize ati “Njye kubera ko (Tattoo) nyifite, ndayikunda! Nayishyizeho nabitekereje, narabikundaga kuva kera ariko nkumva abantu bavuga ngo iyo uyishyizeho ureregretta (uricuza) nyuma kandi udashobora kuyikuraho; ntinda kuyishyiraho kugira ngo ntazicuza. Nageze aho ndavuga nti kuva narayikundaga nkaba nkiyikunda ngiye kubikora! Urumva narayikundaga cyane!”

Nana yadutangarije uko afata Tattoo anahamya ko ayikunda

Tumubajije niba aho bigeze ubu yari bwicuze kuba hari amagambo amwanditseho ku mubiri dore ko afite ebyiri mu gatuza no ku kiganza yasubije ko bitaramubaho kubera amagambo yiyanditseho kuri we yumva adateze no kuzigera abyicuza. Ayo magambo yiyanditseho ndetse n’uko abifata byimbitse, murabisanga mukiganiro twagiranye na Nana.

Kanda hano urebe ikiganiro Nana avugiramo uko afata Tattoo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND