Rukundo Arnold Shaffy, umukinnyi wa filime nyarwanda yasangije benshi ibyamubayeho ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) umwaka ushize, aho yemeza ko byamuteye amarira ndetse binamuca ku bakobwa burundu.
Arnold wamenyekanye nka Shaffy muri filime Ntaheza h’isi, iri zina rikaza no kumufata akarishyira mu mazina ye bwite, ntatinya gusangiza imbaga ubuhamya avuga ko bukomeye bw’ibyamubayeho kuri Saint Valentin umwaka ushize, ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki hakizihizwa uyu munsi w’abakundana uba tariki 14 Gashyantare buri mwaka.
Mu buhamya yasangije bagenzi be babana muri groupe ya Whatsapp, Shaffy yagize ati,
umwaka ushize hari ibintu byambayeho ndababara mpita mbonako hari abakobwa bameze nk’inkono z’itabi. Copine wanjye (dukundana) namuhaye gift (impano) kuri Saint Valentin hanyuma hashize iminsi ngiye gusura umujama (umuhungu w’inshuti) wanjye muri Guetto (aho acumbitse) ngezeyo nsanga niho gift namuhaye iteretse. Nenda gusara ndiyumanganya umutipe ndamubaza ngo ko ufite akantu keza wagakuyehe? Ahita ansubiza ati sha ni keza sana ni cherie wanjye wakampaye kuri Saint Valentin, maze ndaturika ndarira maze jama (umuhungu) arambaza ngo kuki urize ndamubwira nti nibutse ibyo cherie wanjye ankorera birandenga nibaza ukuntu azi gukinisha abagabo nkatwe akatubonamo utuyongwe. Nahise ntaha nanubu naretse gukunda.
Shaffy yasoje yemeza ko ariwe ubivuze kandi ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho.
Nyuma yo kubona ubu buhamya, dore ko mbere yo kubwandika yabanje kwandika agira ati, “bantu musenga munsengere kuri Saint Valentin nzabone gift z'abantu 9. kuko biragoye!!” umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubajije abo ashaka guha izi mpano mu gihe ataka ko umukobwa yamuhemukiye bigatuma acika ku gukunda, maze Shaffy asubiza ati, “Saint Valentin niwo munsi abakobwa baba babaye ibisumizi barekereje. Baradutendeka bakadupanga bakadushuka bikaze. Abo nzaha gift ni aba ex banjye (abakobwa twakundanye) twabanye neza kabisa.”
Shaffy yemeza ko aba bakobwa bose 9 bakundanye kuva agitangira amashuri yisumbuye bose ashaka kuzabaha impano kuri uyu munsi mukuru w’abakundanye, gusa akaba avuga ko hari uwo azaha impano yo kumugaya. Gusa Shaffy avuga ko nawe yaje guhanwa, dore ko yaje guhita aterwa inda.
Ese ni iyihe nama wagira abasore muri ibi bihe by’iminsi mikuru?
Shaffy ati, “Ni iyo gushishoza bakarya bari menge.”
Shaffy yakomeje avuga ko hari umuhungu w’inshuti ye yabwiye ibyamubayeho, maze undi nawe amusubiza amuseka cyane ati, “U.u.u.uh.uh.uh. Warakosowe kweli!!! Njye nzandikaho nkabanza nkazikuraho agaciro hato atazanayigurisha!!! N’iyo yaba ishene ndayihondagura nkica amwe mu masaro.”
Shaffy yakomeje avuga ko amayeri abakobwa bakoresha batendeka abasore kuri uyu munsi mukuru yayavumbuye, bityo akaba asaba abasore kurya bari menge. Aha yagize ati, “umukobwa uramusohokana kuri Saint Valentin, saa moya zagera ati ndatashye, umuhungu ati reka ntibishoboka turageza nka saa tanu zijoro, umukobwa ati wapi sintaha ijoro mu rugo banyica, umuhungu ati basi reka ngucyure, ukobwa ati wapi cheri wikwimarira essence ndafata akamoto cg manuke n’amaguru si kure. nyamuhungu akemera kumbe akakubeshya gutyo afite gahunda yo gusohokana n’urundi rugabo nka saa mbiri z’ijoro. Iyo rero biguhiriye hari igihe wimura akabari mugakubitana maze rukambikana akabura aho akwirwa ukarira ugapfa ugahwera ugataha.”
TANGA IGITECYEREZO