RFL
Kigali

Nahaye impano umukobwa dukundana kuri Saint Valentin, nsuye umuhungu w’inshuti yanjye nyisangayo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/02/2016 15:02
54


Rukundo Arnold Shaffy, umukinnyi wa filime nyarwanda yasangije benshi ibyamubayeho ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) umwaka ushize, aho yemeza ko byamuteye amarira ndetse binamuca ku bakobwa burundu.



Arnold wamenyekanye nka Shaffy muri filime Ntaheza h’isi, iri zina rikaza no kumufata akarishyira mu mazina ye bwite, ntatinya gusangiza imbaga ubuhamya avuga ko bukomeye bw’ibyamubayeho kuri Saint Valentin umwaka ushize, ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki hakizihizwa uyu munsi w’abakundana uba tariki 14 Gashyantare buri mwaka.

Mu buhamya yasangije bagenzi be babana muri groupe ya Whatsapp, Shaffy yagize ati,

umwaka ushize hari ibintu byambayeho ndababara mpita mbonako hari abakobwa bameze nk’inkono z’itabi. Copine wanjye (dukundana) namuhaye gift (impano) kuri Saint Valentin hanyuma hashize iminsi ngiye gusura umujama (umuhungu w’inshuti) wanjye muri Guetto (aho acumbitse) ngezeyo nsanga niho gift namuhaye iteretse. Nenda gusara ndiyumanganya umutipe ndamubaza ngo ko ufite akantu keza wagakuyehe? Ahita ansubiza ati sha ni keza sana ni cherie wanjye wakampaye kuri Saint Valentin, maze ndaturika ndarira maze jama (umuhungu) arambaza ngo kuki urize ndamubwira nti nibutse ibyo cherie wanjye ankorera birandenga nibaza ukuntu azi gukinisha abagabo nkatwe akatubonamo utuyongwe. Nahise ntaha nanubu naretse gukunda.

Shaffy yasoje yemeza ko ariwe ubivuze kandi ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho.

Nyuma yo kubona ubu buhamya, dore ko mbere yo kubwandika yabanje kwandika agira ati, “bantu musenga munsengere kuri Saint Valentin nzabone gift z'abantu 9. kuko biragoye!!” umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubajije abo ashaka guha izi mpano mu gihe ataka ko umukobwa yamuhemukiye bigatuma acika ku gukunda, maze Shaffy asubiza ati, “Saint Valentin niwo munsi abakobwa baba babaye ibisumizi barekereje. Baradutendeka bakadupanga bakadushuka bikaze. Abo nzaha gift ni aba ex banjye (abakobwa twakundanye) twabanye neza kabisa.”

Shaffy yemeza ko aba bakobwa bose 9 bakundanye kuva agitangira amashuri yisumbuye bose ashaka kuzabaha impano kuri uyu munsi mukuru w’abakundanye, gusa akaba avuga ko hari uwo azaha impano yo kumugaya. Gusa Shaffy avuga ko nawe yaje guhanwa, dore ko yaje guhita aterwa inda.

Ese ni iyihe nama wagira abasore muri ibi bihe by’iminsi mikuru?

Shaffy ati, “Ni iyo gushishoza bakarya bari menge.”

Shaffy yakomeje avuga ko hari umuhungu w’inshuti ye yabwiye ibyamubayeho, maze undi nawe amusubiza amuseka cyane ati, “U.u.u.uh.uh.uh. Warakosowe kweli!!! Njye nzandikaho nkabanza nkazikuraho agaciro hato atazanayigurisha!!! N’iyo yaba ishene ndayihondagura nkica amwe mu masaro.”

Shaffy yakomeje avuga ko amayeri abakobwa bakoresha batendeka abasore kuri uyu munsi mukuru yayavumbuye, bityo akaba asaba abasore kurya bari menge. Aha yagize ati, “umukobwa uramusohokana kuri Saint Valentin, saa moya zagera ati ndatashye, umuhungu ati reka ntibishoboka turageza nka saa tanu zijoro, umukobwa ati wapi sintaha ijoro mu rugo banyica, umuhungu ati basi reka ngucyure, ukobwa ati wapi cheri wikwimarira essence ndafata akamoto cg manuke n’amaguru si kure. nyamuhungu akemera kumbe akakubeshya gutyo afite gahunda yo gusohokana n’urundi rugabo nka saa mbiri z’ijoro. Iyo rero biguhiriye hari igihe wimura akabari mugakubitana maze rukambikana akabura aho akwirwa ukarira ugapfa ugahwera ugataha.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Hhhhhhhhhh,gusa ihangane muvandi. Bt twarabamenye bajye bigurira natwe twigurire
  • rukundo vicent8 years ago
    nukuri ncuti biragoye jewe ninkuki vyashikiye ariko igitekerezo notanga iyo ubinye umukobwa adashaka kukwereka muhira canke yanke aguma akubwira ngo ndatashe,uraca uheba kuko azoba ariko arakuvaga.canke umukobwa muba murikumwe akazimwa telephone urareka canke agashiramwo code.uyo mukobwa aba ri murika mwizi kuko nakuze ukukobwa arabinkora namubaza ko telephone yazishizemwo code akandusha amanyama.asha murikigihe kuzanona umikobwa agukunda byanyabyo wapi.
  • ishimwe van jc shaffy8 years ago
    Manaweeee!!!!,Shaffy wararenganye gsa icyiza warabamenye bikubere isomo kbsa
  • gentil8 years ago
    Saf yararenganye
  • Mr Code 01 8 years ago
    Yooooooo mbega Umusore warenganye !! gusa Ndumva Ikibazo cyawe gisa nicyanjye kabisa. Ariko Ikarume nkumuntu Musaza . uzabona abandi kandi neza.
  • samanta8 years ago
    pole muvandi gusa muge mumenya ubwenge abakobwa bicyi gihe bameze kimodoka niyo umugenzi asohoka hakinjiramo undi gusa ihangane nizereko byaguhaye isomo! uwawe uzamubona kdi agukunde byukuri
  • Ismael8 years ago
    eeeehhhhh ark abahungu twarag atoye kabisa twirye twimare kumbi turakora ubusa, Shaffy sorry nukuri gusa njyenakwifuriza kuzabona undi uzabasha kukwibagiza akokarengane wagize ufite igikomere pe be sorry.
  • Isamel8 years ago
    shaffy wararenganye gusa komera kabisa ndi ubwo yarakwigishije niko basigaye babaho bamwe muribo.
  • Ismael8 years ago
    yoooo shaffy wararenganye kabisa gusa nyine ubwoyaguhaye isomo ujyubitondera bamwe muribo nikobasigaye bameze.
  • niyonkur shakur8 years ago
    muvandi ihangane abakobwa barahemuka cyane wowe tuza bizacamowishime arko uwo mukobwa yaraguhemukiye azicye amande
  • stina8 years ago
    yooo pole Shaffy gusa bose sibamwe nuko kubona uwukuri bigoye
  • 8 years ago
    gift zirasa ark abwiwe Niki ko ariyo c haramazina yariyanditse ho c?
  • hasfat8 years ago
    Yoooo pole disi
  • 8 years ago
    Barabeshya vrmnt!
  • BERT8 years ago
    0722310571 WATASSP
  • BERT8 years ago
    NIYIHANGANE AZABONA UWE KIMWE NUKO NANJYE MUSHAKA
  • 8 years ago
    Yoooo Ihangane pe Wahuye nabakobwa biyiminsi pe Arik humura Biriya wabonye namahirwe yo kumumenyako atari Uwo wangenewe Gusa uwawe imana iramuzi
  • ishimwe van jc shaffy8 years ago
    Manaweeee!!!!,Shaffy wararenganye gsa icyiza warabamenye bikubere isomo kbsa
  • Jadona8 years ago
    Abakobwa nkabo bameze nk'inkono z'itabi babaho mn.gs pore 2
  • kayirebwa8 years ago
    ako chaffi nawe urabeshya rqose ubuse umukobwa wirirwa werekana ngo uramukunda byo gupfa qiriza kuri profile ntubiharaye mukwa 7? ntana st val iraba murikumwe none ngo ntuzongera gukunda ngo warahemukiwe? ntukajye ubeshya ndakuzi bihagije! wowe c utendeka bake ra? twatandukanye dupfuye iki? none uri kubeshya rubanda gusa cg wari wabuze icyo ubwira itangaza makuru ushaka guhitinga gusa? ntukajye ubeshya rwose nawe ntiworoshye ngirango turaziranye! vana ibinyoma aho wigira abo ubeshya rwose kko ndumva ibyo uvuga ariwowe ubikora ahubwo! ninde c utakuzi? nkwibutse waribagiwe? hum....ngo warahemukiwe? ntawe wabona wahemuka nkibyo wirirwa ukora uhere kubyo wankoreye maze ubwire niba hari ubuhemu buruta ubwawe wankoreye ! eee ndabisomye numva ndumiwe ugatinyuka ukabeshya imbaga yabantu kweli?? oh oh cyakora sandra we nabisoma arumirwa pe! kko nibura nawe akuziho kko nawe ibyo wamukoze urabizi hahahahah mbega chaffi weeeee ndumiwe nukuri! ntawivuga amabi koko ! abahungu namwe ntimworoshye nimwe bahemu bambere ! puuuu





Inyarwanda BACKGROUND