RFL
Kigali

Nabaye mpagaritse gukora Sinema kubera imbogamizi nagize-Mama Zulu

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/08/2016 18:35
0


Umuhanzi kazi akaba n’umukinnyi wa filime Zaninka Joseline uzwi ku izina rya Mama Zulu kuri ubu asanga kubera ikibazo cy’ubutubuzi (Piratage) bukabije yarabaye afashe akaruhuko kubijyanye n’umwuga wa Sinema, akaba ari mu mirimo yo gutunganya alubumu ye ya 2.



Zaninka Joseline ni umwe mu bakinnyi ba filime wamenyekanye muri filime nka Inkoni y’Imana, Merisa,n’izindi.  Akaba Umushoramari  n’umwanditsi wazo aho yakoze Filime yitwa Isaha na Wabikorey’iki. Uretse ibijyanye na filime ni n’umwe mu baririmbyi bariririmba indirimbo zihimbaza Imana, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo Warakoze, Icyubahiro, Jambo n’izindi, inyinshi mu indirimbo ze zikaba ziri  mu njyana ye y’ikizuru.

Mama Zulu wakunze gukorana cyane n’umuhanzikazi Liliane Kabaganza, nkuko yabitangarije Inyarwanda.com kuri ubu arimo gusenga Imana cyane ngo ikibazo cy’ubu butubuzi buri muri sinema nyarwanda bube bwacika dore ko icyo kibazo aricyo gitumye abaye ahagaritse gukora sinema, ati,

”Sinema n’umuziki byose ndabikunda kandi mbifata kimwe kuko byose mbikora kugira ngo ntange ubutumwa bwiza, bushobora guhindura umutima w’umuntu bukaba bwamuvana aha bukamugeza ahandi bumujyana aheza. Muri sinema nabaye mfashe akaruhuko gato kubera imbogamizi zimwe na zimwe nagiye mpura nazo, ariko ntibivuze ko nayivuyemo ahubwo bitewe n’ibyo  ndimo ntegura ndetse n’ibyo nari mvuyemo nabyo byari biremereye  byatumye mbihagarika ho gato gusa mu minsi iri imbere bazambona tuzaba turi kumwe”

 

Zaninka Joseline bakunze kwita mama zulu kubera injyana ye n’iyi myambaro

Tumubajije imbogamizi kugeza ubu asanga muri Sinema yagize ati,”Narabivuze kandi nzahora mbivuga imbogamizi za mbere ziri muri sinema ni ikibazo cya pirataje turakora bakabipirata bigatuma tutabona uko twongera gukora ibindi bikorwa kuko tuba twamaze guhomba, ariko hamwe no gutunganya amategeko cyangwa se  no kutuba hafi kugirango batange ibihano bifatika ku bantu bakora icyo kintu hari igihe tuzakora neza bigende neza.”

Kuri ubu Mama Zulu warangije Alubumu ye ya mbere yise “Korera Imana” ubu arimo gutunganya alubumu ye ya kabiri izaba yitwa “Warakoze Yesu” afite n’ikizere cyo kuzayimurikira abakunzi be vuba, Kuri ubu yemeza ko izi alubumu ze harimo n’indirimbo yagiye ahimbira abageni. Aho arimo no gufasha ababyifuza kuba yabaririmbira mu bukwe.

Reba hano indirimbo Isezerano ya Mama Zulu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND