RFL
Kigali

Mukakamanzi Beatha yatanze impanuro ku bafata abakinnyi ba filime mu ishusho mbi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:3/11/2016 8:47
0


Mukakamanzi Beatha ni umwe mu bakinnyi ba filime umaze kumenyekana kubera filime nyinshi yagiye agaragaramo. Kuri ubu uyu mukinnyi udashimishwa n’abasebya abakina filime, yatanze impanuro ku bafata ababakinnyi mu ishusho mbi.



Beatha yamenyekanye cyane muri filime Intare y’ingore aho aba ari nyina wa Rosine,akaba yarakinnye no muri filime Giramata ari nyina wa Giramata n’izindi ndetse kuri arimo gukina muri filime y’uruhererekane City Maid ari nyina wa Nick.

Mukakamanzi Beatha arimo gukinana na Emmanuel (Nick) uba ari umuhunguwe muri City Maid

Beatha yagize impanuro atanga ku bafata abakinnyi ba filime mu yindi shusho. Aha yagize ati,”Kuri njye mbona abafata abakinnyi ba filime mu isura mbi bitari bikwiriye kuko burya umukinnyi wa filime akora akazi gakomeye cyane gafitiye akamaro igihugu n’isi muri rusange, burya ushobora kubona akina yiyandarika anywa ibiyobyabwenge cyangwa akora ibindi ukumva ko yabiciye nyamara usanga kwemera kujya kuri camera aba yifuza gutanga isomo kuri bariya babikora ngo babe babicikaho. Rero mu gihe hari abagifite imyumvire idahwitse bagakwiriye kubyirinda, ahubwo bakadushyigikira. Naho ubundi umuntu wese yakagombye kubaha akazi ku muntu akanakamwubahira kuko nta muntu ushobora guhindura icyo umuntu akunda. Niba ubona hari uwabikunze wowe utabikunze mwihanganire ubimwubahire wirinde ku musebya.”

Beatha yagize nicyo avuga kuri filime City Maid arimo gukinamo. Kuri we asanga iyi filime itandukanye n'izo yagiye akinamo aho asanga nta nyota bagira yo gukina byinshi bidafite akamaro kuko ho bitondera ibyo barimo gukora kandi igikozwe cyoswe kigakorwa neza cyane ku ma Scene bakora. Asanga kandi abayikoramo na bayikinamo barangwa n’ikinyabupfura.

Asoza yemeza ko kuba arimo gukina filime inyura kuri Televiziyo y’igihugu hari aho bizamugeza haba mu buryo bwo kwegerana nabo yifuza guha ubutumwa atanga, kumuzamura ku rwego rw’imikinire n’ibindi byinshi abona nk’inyungu ziri muri iyi filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND