RFL
Kigali

Mu kumurika“Ingurane y’ubusugi”byari ibyishimo bivanze n’amarira ku bakina Filime-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2015 15:58
3


Mukeshimana Edith uzwi nka Mama Queen muri sinema yamuritse Filime”Ingurane y’ubusugi” igice cya 5 mu muhango witabiriwe n’abakinnyi ba filime nyarwanda batandukanye ndetse n’abahanzi mu ndirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana.



Uwo muhango”Umwali n'umutegarugori muri sinema” wabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2015 ubera i Remera kuri Sports View Hotel. Abitabiriye uwo muhango bataramiwe n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, Israel Mbonyi ndetse Simon Kabera, bakorwaho cyane.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane muri icyo gitaramo kitabiriwe n'abakinnyi benshi ba sinema nyarwanda

Muri icyo gitaramo cyasojwe hafi saa tanu z’ijoro, byari ibyishimo bivanze n’amarira ku bakinnyi ba filime nyarwanda bakitabiriye. Nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi twavuze haruguru, bamwe barishimye basa nk’abagiye mu mwuka, abandi barimo Apolline wakoze filime nka Ndi umukirisitu basagwa n’ibyishimo batangira kurira, amarira abatemba ku maso.

Appoline Ndi umukristo

Uwimana Appoline

Appoline nyiri filime Ndi Umukristi yaranezerewe cyane, amarira amushoka mu maso

Ni ubwa mbere mu Rwanda hari habaye igitaramo cyahuje abahanzi bahimbaza Imana n’abakinnyi ba Filime. Kwishima no kurira, byagaragaje uburyo abo bakinnyi ba filime bakunda indirimbo z’Imana n’abahanzi baziririmba.

Muri uwo muhango wari ugamije gushishikariza ab’igitsinagore kujya muri sinema, benshi bafashe ijambo barimo Aline Gahongayire, Alain Numa n'abandi, bashimiye Mama Queen kubwo kugambirira neza agahitamo gukora ivugabutumwa binyuze muri sinema. Benshi bamwereye inkunga mu buryo butandukanye.

Mama Queen

Alain Numa wo muri MTN yashimiye Mama Queen anamutera inkunga y'ibihumbi 50

Ingurane y'ubusugi

Aline Gahingayire yashimiye cyane Mama Queen, ahamagarira abandi bakobwa kujya muri sinema

Mama Queen yavuze ko iyi filime ye “Ingurane y’ubusugi” ifite ubutumwa bwo kwigisha no gucyaha abari mu kutagurana ubusugi bwabo ahubwo bakiha agaciro bakizerera mu mbaraga z’Imana.

Pastor Mugabo

Pastor Mugabo Venuste wo muri ADEPR niwe wigishije ijambo ry'Imana mu gitaramo cyabereye muri Sports View Hotel

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mama Queen yakanguriye abari n’abategarugori kujya muri sinema kuko nawe hari aho amaze kugera mu gihe yatangiye bamwe bamutuka, bamuvuma bavuga ko ko nta mwali, nta mukristo ukwiriye kujya muri sinema.

Mama Queen

Mama Queen arashima Imana aho ageze muri sinema mu gihe yatangiye bamutuka, bamutega iminsi ngo agiye kugwa

Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com kugeza ubu Mama Queen nubwo yatangiye bimugoye, amaze gukora filime zitandukanye nka: Siryo herezo, Ikirara, Ingurane y’ubusugi n’izindi.

AMWE MU MAFOTO Y'ABAKINNYI BA FILIME BITABIRIYE ICYO GITARAMO

Pastor Mugabo Venuste

Nyuma yo kubwiriza, Pastor Mugabo yayoboye umuhango wo kumurika Filime Ingurane y'ubusugi igice cya 5

Amarira y'urukundo

Kayumba Vianney wamenyekanye cyane muri Filime"Amarira y'urukundo" nka Manzi yateye Mama Queen inkunga y'ibihumbi 50

Ingurane y'ubusugi

Ingurane y'ubusugi

Ingurane y'ubusugiIngurane y'ubusugi

Umwali Acia

Mutoni Assia uzwi muri Filime Intare y'ingore n'abandi banyuranye bakina filime muri iki gitaramo

Ingurane y'ubusugi

Mu ijambo rye, Assia  yashimiye Mama Queen kubw'ubutwari bwe

Manzi

Akine Gahongayire

Celestin Gakwaya wamenyekanye nka Nkaka muri filime Serwakira yafashijwe cyane n'indirimbo za Aline Gahongayire

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yageze kuri stage, abakunzi be bamugaragariza urukundo

Ingurane y'ubusugi

Umuyobozi wa Good Rich TV nawe yitabiriye uyu muhango, yitanga ibihumbi 100

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yageze kuri stage ibintu bihindura isura kubera kumwishimira

Mama Queen

Kubera kwishimira Israel MBONYI mu buryo bukomeye, Apolline yamwogeje ibirenge

Israel Mbonyi

Appoline Ndi umukristo

Apolline n'amarira menshi nyuma yo kubona Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

Bamwe bamusanze ku ruhimbi, bamuhesha umugisha mu buryo bw'amafaranga

Amafoto; Moise Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    hahahah birashekeje ngo yamwogeje inkweto aririmba iki se cyatuma abantu bava hasi ariko narumiwe mwabuze imikoro gusa
  • 8 years ago
    imana ikubabarire jbs ngo aririmba iki?
  • jado8 years ago
    Imana ikomeze umurimo wabo bakozi bayo knd ibahe umugisha mubyo bakora nomubyo bateganya gukora byose





Inyarwanda BACKGROUND