Mukeshimana Edith uzwi nka Mama Queen muri sinema yamuritse Filime”Ingurane y’ubusugi” igice cya 5 mu muhango witabiriwe n’abakinnyi ba filime nyarwanda batandukanye ndetse n’abahanzi mu ndirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana.
Uwo muhango”Umwali n'umutegarugori muri sinema” wabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2015 ubera i Remera kuri Sports View Hotel. Abitabiriye uwo muhango bataramiwe n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, Israel Mbonyi ndetse Simon Kabera, bakorwaho cyane.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane muri icyo gitaramo kitabiriwe n'abakinnyi benshi ba sinema nyarwanda
Muri icyo gitaramo cyasojwe hafi saa tanu z’ijoro, byari ibyishimo bivanze n’amarira ku bakinnyi ba filime nyarwanda bakitabiriye. Nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi twavuze haruguru, bamwe barishimye basa nk’abagiye mu mwuka, abandi barimo Apolline wakoze filime nka Ndi umukirisitu basagwa n’ibyishimo batangira kurira, amarira abatemba ku maso.
Appoline nyiri filime Ndi Umukristi yaranezerewe cyane, amarira amushoka mu maso
Ni ubwa mbere mu Rwanda hari habaye igitaramo cyahuje abahanzi bahimbaza Imana n’abakinnyi ba Filime. Kwishima no kurira, byagaragaje uburyo abo bakinnyi ba filime bakunda indirimbo z’Imana n’abahanzi baziririmba.
Muri uwo muhango wari ugamije gushishikariza ab’igitsinagore kujya muri sinema, benshi bafashe ijambo barimo Aline Gahongayire, Alain Numa n'abandi, bashimiye Mama Queen kubwo kugambirira neza agahitamo gukora ivugabutumwa binyuze muri sinema. Benshi bamwereye inkunga mu buryo butandukanye.
Alain Numa wo muri MTN yashimiye Mama Queen anamutera inkunga y'ibihumbi 50
Aline Gahingayire yashimiye cyane Mama Queen, ahamagarira abandi bakobwa kujya muri sinema
Mama Queen yavuze ko iyi filime ye “Ingurane y’ubusugi” ifite ubutumwa bwo kwigisha no gucyaha abari mu kutagurana ubusugi bwabo ahubwo bakiha agaciro bakizerera mu mbaraga z’Imana.
Pastor Mugabo Venuste wo muri ADEPR niwe wigishije ijambo ry'Imana mu gitaramo cyabereye muri Sports View Hotel
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mama Queen yakanguriye abari n’abategarugori kujya muri sinema kuko nawe hari aho amaze kugera mu gihe yatangiye bamwe bamutuka, bamuvuma bavuga ko ko nta mwali, nta mukristo ukwiriye kujya muri sinema.
Mama Queen arashima Imana aho ageze muri sinema mu gihe yatangiye bamutuka, bamutega iminsi ngo agiye kugwa
Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com kugeza ubu Mama Queen nubwo yatangiye bimugoye, amaze gukora filime zitandukanye nka: Siryo herezo, Ikirara, Ingurane y’ubusugi n’izindi.
AMWE MU MAFOTO Y'ABAKINNYI BA FILIME BITABIRIYE ICYO GITARAMO
Nyuma yo kubwiriza, Pastor Mugabo yayoboye umuhango wo kumurika Filime Ingurane y'ubusugi igice cya 5
Kayumba Vianney wamenyekanye cyane muri Filime"Amarira y'urukundo" nka Manzi yateye Mama Queen inkunga y'ibihumbi 50
Mutoni Assia uzwi muri Filime Intare y'ingore n'abandi banyuranye bakina filime muri iki gitaramo
Mu ijambo rye, Assia yashimiye Mama Queen kubw'ubutwari bwe
Celestin Gakwaya wamenyekanye nka Nkaka muri filime Serwakira yafashijwe cyane n'indirimbo za Aline Gahongayire
Aline Gahongayire yageze kuri stage, abakunzi be bamugaragariza urukundo
Umuyobozi wa Good Rich TV nawe yitabiriye uyu muhango, yitanga ibihumbi 100
Israel Mbonyi yageze kuri stage ibintu bihindura isura kubera kumwishimira
Kubera kwishimira Israel MBONYI mu buryo bukomeye, Apolline yamwogeje ibirenge
Apolline n'amarira menshi nyuma yo kubona Israel Mbonyi
Bamwe bamusanze ku ruhimbi, bamuhesha umugisha mu buryo bw'amafaranga
Amafoto; Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO