RFL
Kigali

MOVIE NIGHT: Kuri Christian Life Assembly i Nyarutarama ni ho hatahiwe kwerekanirwa filime za Gikristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2017 8:58
0


Muri gahunda yiswe Movie Night, Rwanda Christian Film Festival igiye kwerekanira filime za Gikristo mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama nyuma yo kuva kuri Women Foundation Ministries.



Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 Rwanda Christian Film Festival ikomeje gukorera ibikorwa bya Movie Night muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Abazitabira iki gikorwa bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo; Maya, Nelly, Ga-Yell, Shekinah n’abandi. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival, yavuze ko mu gutangiza Movie night, abantu bayakiriye neza , ari nabo bashimangiye ko iki gikorwa kigomba kugezwa hirya no hino mu bakrisitu kugira ngo kibafashe kumenya ko hari filime zibagenewe kandi zikinwa n’abo bahuje indangagaciro z’ubukristo.

Image result for Chris Mwungura amakuru

Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival

Ku nshuro ya mbere, Movie Night yabereye kuri Women Foundation Ministries yitabirwa n’abakirisitu baturutse mu matorero atandukanye, ibyamamare bitandukanye, abakozi b’Imana barimo abaririmbyi , abavugabutumwa batandukanye ndetse n’abanyempano bahawe umwanya wo kuzikoresha bavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu.

Muri icyo gikorwa , Umuyobozi mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries Apostle Alice Mignone Kabera, yashimiye iyerekwa Chris Mwungura yagize ryo gutangiza iserukiramuco rya filime za gikristo mu Rwanda, anamushimira ko ibyo arose abishyira mu bikorwa. Apostle Alice Mignone Kabera yasezeranyije Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival ubufatanye , anasaba buri wese gukora ibishoboka byose ngo iri serukiramuco (Festival) rigere ku rwego mpuzamahanga. Chris Mwungura ukuriye iri serukiramuco rya filime za Gikirisitu (Festival ) yavuze ko ibyamuteye gutangiza movie night yasanze hari urubyiruko rwinshi ruhindurwa n’ibyo rwabonye muri filime  no mu muziki. Yagize ati:

Impamvu ihatse izindi yanteye kumva ko ngomba gutangiza uyu mugoroba wo kureba filime za Gikirisitu , nuko nasanze hari urubyiruko ruhindurwa n’ibyo rwabonye bitandukanye muri filime zaba izisanzwe cyangwa izakinwe n’Abakirisitu . Usanga rero buri wese agaragaza cyangwa akitwara nka kanaka yabonye muri filime , buri wese akagirwaho ingaruka mbi cyangwa nziza n’ibyo yahaye ubwonko bwe ubwo yarebaga filime runaka. Umwanya nuyu rero ngo dufashe abakirisitu kureba filime zibagenewe kandi abakiri bato bakure bashaka kureba filime zibafasha kuguma mu byanditswe byera ( ijambo ry’Imana).

Ku cyumweru taliki 22 Ukwakira  2017, kuri CLA i Nyarutarama guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba Rwanda Christian Film Festival k’ubufatanye na Christian Life Assembly (CLA) bazerekana filime zitandukanye. Kwinjira muri Movie night ni ubuntu. Twabibutsa ko abazitabira iri serukiramuco bazasusurutswa n’abaramyi barimo: Maya, Nelly, Ga–Yall, ndetse n’itsinda riturutse i Burundi ryitwa SMS (Sons of the Morning Star) na Shekinah izakora umukino udasanzwe (drama theatre).

Movie Night

INCAMAKE YUKO BYARI BIMEZE MURI MOVIE NIGHT Y'UBUSHIZE


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND