Priyanka Chopra, yamenyekanye mu gukina amafilime mu gihugu cy'u Buhinde akaba umuhanzi ndetse akanatunganya amafilimi, yagiye atwara ibihembo byinshi nka Miss w'isi mu mwaka w'i 2000 n'ibindi byinshi bitandukanye.
Azwiho no gukora ibikorwa by'urukundo abitwa "Philanthropist" mu rurimi rw'icyongereza. Uyu munsi twabateguriye byinshi ku buzima bwa Priyanka Chopra. Priyanka Chopra yavutse ku itariki ya 18 Nyakanga 1982, avukira mu mujyi wa Jamshedpur mu ntara ya Bihar ubu hakaba hitwa Jharkhand. Yize ibigendanye no gukanika indege "Aerospace Engineering" na "Criminal Psychology" nk'uko bigaragara kuri Wikipedia.
Priyanka Chopra ni umwe mu byamamare bihembwa akayabo mu bakinnyi ba filimi mu gihugu cy'u Buhinde. Yatangiye gukina filimi mu mwaka wa 2002 nyuma yo gutwara igihembo cya Miss w'isi. Mu ikorwa rya filime Humraaz nibwo yagaragaye bwa mbere muri filim. Nyuma yaho gato yakinnye muri The Hero: Love Story of a Spy na Andaaz muri 2003 ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.
Gutangira umuziki kwa Chopra byatewe na Papa we wamubwiye ko afite ijwi ritangaje, yamufashije gukoresha iyi mpano anamufasha gukora indirimbo ya mbere "Ullathai Killathe" na "Tinka Tinka". Priyanka yakoranye indirimbo n'abahazi benshi batandukanye harimo nka Pitbull mu ndirimbo bise "Exotic" n'abandi benshi bo mu Bwongereza aho indirimbo yiswe "In My City" yakoranye na Will.i.am yakunzwe ku buryo yakinwaga buri mbere y'umukino muri Champiyona y'Ubwongereza.
Priyanka azwiho no gukora ibikorwa by'urukundo, abitwa "Philanthropist" mu cyongereza, akaba afasha abana barenga 70 ku mwaka; akabishyurira ubwisungane mu kwivuza mu gihugu cy'Ubuhinde, mirongo 50 muri abo ni abana b'abakobwa. Yagiye agaragara mu kuvuganira abakobwa ku bibazo by'ihohoterwa bagirirwa, anaharanira uburinganire. Mu mwaka wa 2006 yatangije umuryango (NGO) wafashaga abana b'abakobwa kwiga. Nyuma y'imyaka 10 iyo NGO ibayeho mu Ukuboza 2016 yatowe nka Ambasaderi wa UNICEF ku isi ageze ku myaka 34 y'amavuko.
Yagaragaye muri filime nyinshi zitandukanye nka 'Humraaz', 'The Invitation', 'Mujhse Shaadi Karogi' yasohotse muri 2004 na 'Thriller Aitraaz' yanamuhesheje ibihembo binyuranye. Yamenyekanye cyane muri filimi 'Krrish na Don'. Yaje gusa nk'uhagaritse ibikorwa byo gukina amafilime kugira ngo yite kuri NGO ye, yongera kugaruka mu ruhando rwa filimi nk'umukinnyi muri 2008, ndetse ahita anatsindira igikombe cy'umukinnyi wa mbere mu gihugu cy'u Buhinde uzi kwambara neza.
Mu buzima bwe bwa buri munsi Chopra akunda gufasha abababaye, kwita ku bidukikije, ubuzima ndetse n'imyigire by'abadafite kirengera by'umwihariko aharanira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa. Afite inzu itunganya ibijyanye na filimi yitwa Purple Pebble Pictures ifite intego yo guteza imbere cyane ibya Comedy.
Priyanka Chopra
TANGA IGITECYEREZO