RFL
Kigali

Mu iserukiramuco nyafurika ry’abagore hanenzwe abagore bari mu mwuga wa sinema

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:13/10/2016 12:19
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukwakira 2016 mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali haraye habereye igikorwa cyo kwerekana filime zitandukanye binyuze mu iserukiramuco nyafurika ry’abagore ribereye mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere. Muri iki gikorwa cyaranzwe n’ubwitabire buke, hanenzwe cyane abagore bari mu mwuga wa sinema.



Africa’s Women Film Festival ni iserukiramuco nyafurika ry’abagore bari mu mwuga wa sinema ryateguwe na bamwe mu bagore bo muri Afurika hagamijwe guteza imbere abagore bakora umwuga wa sinema. Iri serukiramuco ribereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ryatangijwe na Mukundente Fiona ari nawe muyobozi waryo.

Ni iserukiramuco ryahujwe n’umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umwana w’umukobwa uba ku itariki ya 11 Ukwakira, akaba ari nabwo ryafunguwe aho aba barigize baritangirije mu mashuri atandukanye yo mu mujyi wa Kigali n’ishuri ryo mu majyepfo, aha hose bakaba barahanyuze berekana filime zitandukanye,  banaganira n’abanyeshuri kubijyanye no kubakundisha uyu mwuga wa sinema n’ibindi bitandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, iri serukiramuco ryahariwe guteza imbere abari n’abategarugori bakora sinema, ku bufatanye n’umujyi wa Kigali ryaraye ribereye mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali, aho ryaranzwe n’ubwitabire buke mu gihe bari biteze kwakira abantu benshi. Ibi byatumye benshi mu bari aho banenga cyane abagore bakora umwuga wa sinema kuba batitabiriye iki gikorwa cyabo kigamije ku bateza imbere.

 

Mur'iki cyumba intebe nyinshi zari zibereye aho 

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mukundente Fiona yasabye abagore bari muri uyu mwuga, kwibuka ko uyu mwanya ari uwabo bagomba kuwukoresha neza banagerageza kwitabira iri serukiramuco bateguriwe  kuko harimo byinshi bakwigiramo aha yagize ati:

Icyo nabwira abagore nabibutsa ko iri ari ijwi ryabo , ni batarishyigikira nta mugabo uzarishyigikira. Bahaguruke baze turebe izo filime twigiramo byinshi, wenda batubwire ngo muhindure hano mukore filime zimeze gutya, ndasaba n’abagabo kwitabira bagashyigikira aba bagore  kuko bafitanye isano,  burya iyo umugore ameze neza n’umuryango uba umeze neza n’igihugu kiba kimeze neza. Twese iri serukiramuco riratureba bahaguruke baze turishyigikire.

Muri iri serukiramuco ryabereye mu mujyi wa Kigali hakaba hatangiwemwo amahirwe y’umwana w’umukobwa uziga ibijyanye na Filime, ayo mahirwe akaba yatanzwe na rimwe mu ishuri yigisha ibijyanye na filime mu mujyi wa Kigali . Hakaba kandi hemerewe kwigishwa imyuga ku buntu abakobwa 10 bazatoranywa. Bakazigishwa na kimwe mu bigo byigisha ibijyanye n’imyuga ari na cyo cyatanze aya mahirwe binyuze muri iki gikorwa.

Iki gikorwa biteganyijwe ko uyu munsi bari bwerekeze mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Bugesera bakazagenda bakomereza n’ahandi kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira aho biteganyijwe ko kizasorezwa muri Serena Hotel guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00’).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND