RFL
Kigali

Lupita Nyong’o w’imyaka 32 yabereye ibamba nyina ukomeje kumwotsa igitutu cyo kumubyarira abuzukuru.

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/09/2015 11:23
11


Umukinnyi wamafilime Lupita Nyongo wavukiye muri Amerika ariko agakurira mu gihugu cya Kenya aratangaza ko nyina umubyara amumereye nabi amuhatira gushaka umugabo mu gihe we ngo atari yabona umuhungu babyumva kimwe.



Lupita Amondi Nyong’o w’imyaka 32 y’amavuko yamamaye cyane mu gukina amafime by’umwihariko akaba azwi mu yitwa “12 Years a Slave” yanamuhesheje gutwara igihembo gihatse ibindi mu bihembo bikomeye muri sinema byitwa OSCARS.

Ubwo yatwaraga igihembo cya Oscar muri 2014

Si ibyo gusa byatumye Lupita Nyong’o yamamara ahubwo mu mwaka wa 2014, ikinyamakuru “People” cyamushyize ku mwanya wa mbere mu bagore b’ibyamamare beza cyane ku isi. Ibyo nabyo byatumye benshi batari bamuzi bamumenya.

1

Lupita Nyong'o ku mwanya wa mbere mu bagore beza cyane ku isi

Lupita Nyong’o umaze kuba icyamamare ku isi aratangaza ko mu byumweru bibiri bishize, ubwo yari muri Kenya, nyina umubyara ngo yamubwiye ko igihe kigeze akabona abuzukuru. Ibi yabimubwiye ngo atari urwenya ahubwo abikomeje na cyane ko yahereye kera amusaba gushaka umugabo undi akamubera ibamba.

Hashize imyaka myinshi Lupita Amondi Nyong’o abazwa ikibazo kijyanye no gushaka umugabo ariko we akavuga ko igihe kitari cyagera na cyane ko ngo atari yabona umuhungu wa nyawe bazashingana urugo.

Nyina wa Lupita Nyong'o akomeje kumusaba ko yashaka umugabo akamubyarira abuzukuru

Mu kiganiro yagiranye na Vogue, Lupita uzwi mu gukina amafilime ndetse akaba n’umunyamederi yavuze ko kimwe n’abandi bakobwa bose bageze mu myaka 30, ngo nyina ari kumusaba cyane ko yabyara umwana.

Yagize ati ….Mama wanjye arashaka ko mbyara abana ariko ndatekereza ko bizabaho mu gihe cyabyo ubwo nzaba nabonye umugabo.

Umunyamideri Lupita Nyong'o

Mu mwaka wa 2014 nibwo Lupita Nyong’o yatandukanye n’umuraperi K’naan wari umukunzi we. Kuva batandukanye kugeza uyu munsi Lupita ntarasubira mu rukundo n’undi muhungu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lily8 years ago
    Ibyo akora byose ntawubyanze. nina byiza, ariko c ubu bahereyehe bavuga ngo nimwiza hahhhhhhh ntabwiza mbonye pe
  • Uwera Grace8 years ago
    Nagire ashake dore arakuze.
  • aga8 years ago
    narizik arakana...mbega...ni nyogokuru
  • 8 years ago
    Sha najye kabisa nabuze ubwiza bwe aho buherereye
  • piripot8 years ago
    Ni mwiza aho babuze da. Noneho arabyicira hariya yambaye mini. Harya ngo nta karita itagira itirifu cga ntarukweto rutagira nyirarwo, wapi. Jye mbona ari umugabo mu bandi. kbsa.
  • 8 years ago
    African beauty tout simplement
  • Tippo8 years ago
    Nibamuhe amahoro.iki nicyo gihe cyawa miss Lupita:enjoy your day, african beauty
  • Nkurunziza Jean Claude8 years ago
    Oooo rara birakwiye ko abantu b'ibyamamare nk'aba bafata umwanya bagatekereza uko bahindura isi yacu bityo kumenwa kwabo kukaba intandaro yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza ku isi hose bityo umwami wacu Yesu akamamazwa.
  • igisumizi bakareke emmanuel8 years ago
    nonese bagendeye kuki bavuga ko ariwe wambere mubwiza nagire ashake ahubwo dore riri kumurengeraho cg azarinde apfa atabyaye nanamubura amugure afite amafaranga kdi arakuze
  • 8 years ago
    ego NAGIRE AHOZE MUM WE AMARIRA
  • 8 years ago
    MIGI TUKURI INYUMA 4ROM;MEME





Inyarwanda BACKGROUND