Umukinnyi wamafilime Lupita Nyongo wavukiye muri Amerika ariko agakurira mu gihugu cya Kenya aratangaza ko nyina umubyara amumereye nabi amuhatira gushaka umugabo mu gihe we ngo atari yabona umuhungu babyumva kimwe.
Lupita Amondi Nyong’o w’imyaka 32 y’amavuko yamamaye cyane mu gukina amafime by’umwihariko akaba azwi mu yitwa “12 Years a Slave” yanamuhesheje gutwara igihembo gihatse ibindi mu bihembo bikomeye muri sinema byitwa OSCARS.
Ubwo yatwaraga igihembo cya Oscar muri 2014
Si ibyo gusa byatumye Lupita Nyong’o yamamara ahubwo mu mwaka wa 2014, ikinyamakuru “People” cyamushyize ku mwanya wa mbere mu bagore b’ibyamamare beza cyane ku isi. Ibyo nabyo byatumye benshi batari bamuzi bamumenya.
Lupita Nyong'o ku mwanya wa mbere mu bagore beza cyane ku isi
Lupita Nyong’o umaze kuba icyamamare ku isi aratangaza ko mu byumweru bibiri bishize, ubwo yari muri Kenya, nyina umubyara ngo yamubwiye ko igihe kigeze akabona abuzukuru. Ibi yabimubwiye ngo atari urwenya ahubwo abikomeje na cyane ko yahereye kera amusaba gushaka umugabo undi akamubera ibamba.
Hashize imyaka myinshi Lupita Amondi Nyong’o abazwa ikibazo kijyanye no gushaka umugabo ariko we akavuga ko igihe kitari cyagera na cyane ko ngo atari yabona umuhungu wa nyawe bazashingana urugo.
Nyina wa Lupita Nyong'o akomeje kumusaba ko yashaka umugabo akamubyarira abuzukuru
Mu kiganiro yagiranye na Vogue, Lupita uzwi mu gukina amafilime ndetse akaba n’umunyamederi yavuze ko kimwe n’abandi bakobwa bose bageze mu myaka 30, ngo nyina ari kumusaba cyane ko yabyara umwana.
Yagize ati ….Mama wanjye arashaka ko mbyara abana ariko ndatekereza ko bizabaho mu gihe cyabyo ubwo nzaba nabonye umugabo.
Umunyamideri Lupita Nyong'o
Mu mwaka wa 2014 nibwo Lupita Nyong’o yatandukanye n’umuraperi K’naan wari umukunzi we. Kuva batandukanye kugeza uyu munsi Lupita ntarasubira mu rukundo n’undi muhungu.
TANGA IGITECYEREZO