RFL
Kigali

Ku nshuro ya 2 ibihembo bya Thousand Hills Academy Awards bigiye gutangwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/01/2015 9:56
1


Mu mwaka wa 2014, mu Rwanda havutse ibihembo bishya bya sinema biza byitwa A Thousand Hills Academy Awards. Muri uyu mwaka wa 2015, ibi bihembo bigiye kongera kuba, hakaba ari ku nshuro ya 2.



Ibi bihembo bitegurwa n’abashoramari ba filime (producers) mu Rwanda bishyize hamwe, bihemba filime zakozwe n’abanyarwanda mu mwaka washize, bikaba bifite umwihariko wo guhemba filime zifite umwimerere nyarwanda ijana ku ijana, ni ukuvuga zakozwemo n’abanyarwanda gusa.

Umwaka ushize, Poupoune Sesonga niwe wegukanye ibihembo byinshi na filime ye "Kivuto"

Ibi bihembo biteganyijwe kuba tariki 27 z’ukwezi kwa 3 kuri Petit Stade I Remera, birabimburirwa no kwakira amafilime azahatana aho umuntu wakoze filime yaba indende, ingufi ndetse na filime mpamo yakozwe mu mwaka wa 2014, ahamagarirwa kohereza filime ye muri aya marushanwa, iherekejwe n’amafaranga 5000 yo kwiyandikisha.

Nk’uko Theo Bizimana ushinzwe imari yabitangarije Inyarwanda.com, aya mafaranga 5000 yo kwandikisha filime ari amafaranga yo gufasha mu bikorwa by’itegurwa ry’ibi bihembo.

Kohereza filime bizatangirana na tariki ya mbere z’ukwezi kwa 2 birangire tariki 15, filime zikazajya zishyirwa mu gikari cya Fantastic muri African Movie Market ahazwi nko kwa Mapendo, aho uzasanga n’urupapuro rwo kuzuza ruherekeza filime witwaje amafaranga 5000.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ALAIN9 years ago
    Ni gute wategura Award ukaka abantu Frw biragaragarako ari ugupapira no gushaka amaronko na kindi





Inyarwanda BACKGROUND