RFL
Kigali

Ku nshuro ya 2, A Thousand Hills Academy Awards igiye kuba kuri uyu wa 5 -KWINJIRA NI UBUNTU

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/03/2015 13:34
0


Ni ku nshuo ya 2, itangwa ry’ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards bigiye gutangwa mu Rwanda, ibi bikaba ari ibihembo bitegurwa ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’umuco, ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA) ndetse n’abakora sinema mu Rwanda.



Kuri uyu wa 5 tariki 27 Werurwe nibwo iki gikorwa cyo gutanga ibihembo kizaba, uyu muhango ukazabera kuri sitade nto ya Remera kwinjira bikaba ari ubuntu mu myanya yo hejuru muri sitade naho mu myanya yo hasi ya sitade (izwi nka VIP) bikaba ari ubutumire gusa.

Nk’uko Theo Bizimana, umwe mu bategura ibi bihembo yabitangaje mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, umunsi wo kuwa 4 mbere y’umunsi umwe ngo igikorwa nyir’izina cyo gutanga ibi bihembo kiba, ni umunsi wahariwe ibikorwa bya siporo aho hazakinwa imikino 2 inyuranye: umukino wa mbere uzaba mu gitondo ukaba ari umukino wa Volleyball uzahuza amakipe 2 y’abakobwa bakina filime, naho nyuma ya saa sita hakazaba umukino w’umupira w’amaguru uzahuza abakora sinema n’abanyamakuru ba siporo, iyi mikino yose ikazabera ku bibuga by’ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE).

1000 HAA

Ku nshuro ya 2, ibi bihembo bigiye kuba. 

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo nk’uko Willy Ndahiro, akaba ariwe uhagarariye iki gikorwa yabitangaje, hazaberamo ibikorwa binyuranye birimo kunyura kuri Tapis itukura ku bantu bose bazaba bahatanira ibihembo ndetse n’ababitwaye mbere, gutanga impamyabumenyi ku bantu bagera kuri 50 basoje amahugurwa ya sinema muri iki cyumweru gishize, aya mahugurwa akaba yari yateguwe nk’imwe mu ntego z’ibi bihembo na WDA zo kongerera ubumenyi abakora sinema.

1000 HAA

Aya mafoto ari kuri iyi foto ni ay'abakinnyi bazatorwamo abakinnyi 3 ba mbere muri buri kiciro (abagabo n'abagore)

Muri uyu muhango kandi, abazaba bawitabiriye bazasusurutswa n’abantu banyuranye harimo itsinda rizwi nka Sound of Hills rimenyerewe kuri Hotel des Milles Collines rikaba rinabarizwamo Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame, igikorwa nyirizina kikaba kizatangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, ndetse ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, uyu muhango ukaba uzatambutswa imbonankubone kuri iyi televiziyo y’u Rwanda.

IZI FILIME NIZO ZIZATORWAMO 3 ZA MBERE MU KICIRO CYA FILIME NDENDE:

- Agasaro
-Amahano Ibwami
-Amarira Y'Urukundo
-Ayubusa
-Butorwa
-Catherine 
-Igi rya Dragon
-Rwasibo
-Saruhara Rwa nkomokomo
-Umurabyo
-Urukiko.

Uyu muhango kandi uzaba witabiriwe n’abashyitsi banyuranye harimo abakora sinema bazaba bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse no muri Afurika y’uburasirazuba, aba bashyitsi bakazabanza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuwa 4 hagati y’imikino yombi.

 Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND