RFL
Kigali

Kirenga Saphine agisohoka mu modoka imuvanye mu itorero yatunguwe ararira-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:28/09/2016 1:15
0


Kirenga Saphine ni umwe mu bakinnyi ba Filime nyarwanda wagiye amenyekana cyane muri filime zitandukanye kuri ubu akaba arimo gukina cyane muri Filime y’uruhererekane Seburikoko. Uyu mukinnyi ubwo yari asohotse mu modoka avuye mu itorero ry’Igihugu ry’Abahanzi yatunguwe no gusukwaho amazi n’inshuti ze na bagenzi be bakina filime.



Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Nzeli 2016, ubwo abahanzi bari bamaze iminsi igera ku 10 barerekeje i Nkumba mu Itorero ry’Igihugu ry’Abahanzi. Ubwo batahaga bageze i Remera kuri Stade Amahoro dore ko ari naho bari bahagurukiye, uyu mukinnyi wa Filime yatunguwe no gusanga inshuti ze na bagenzi be bakinana filime bamutegerereje kuri iyi Stade.

Kirenga kwihangana byamunaniye yicara hasi ararira

Mu kiniga kinshi yatungurwaga no kubona abo atakekaga bamuririmbira

Bakimubona yatunguwe no kumva amazi aherekejwe n’umutsima waka n’indirimbo zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, maze si ukwicwa n’amarangamutima yivayo ararira.

Bafashe akanya bicara hamwe barasabana

Tuganira na bamwe mu bateguye uyu munsi babwiye Inyarwanda.com ko ubundi uyu mukinnyi asanzwe yizihiza iyi sabukuru ku italiki ya 25 Nzeli ariko bakaba batarabashije kubona uko bayimwizihiriza kuko atabashije kuboneka bitewe n’uko yari yaritabiriye itorero ry’Igihugu ry’Abahanzi rero bakaba basanze ku mutungura agisohoka mu modoka ari byo byaba byiza kuko atari kubasha kuba yabacika.

Yabashije gushimira buri wese wamutekerejeho akigomwa akaza kumuba hafi

Kirenga n’amarira menshi n’ikiniga yashimiye abamutunguye, abashimira urukundo n’umwanya bamuhaye bamutekerezaho bakaza ku mwakira. Aha yagize ati,”Ni ukuri ndishimye cyane ibi bintu mukoze biranshimishije cyane kandi binyeretseko mfite inshuti z’inkoramutima gusa sinabona uko mbashimira ariko  nababwira ko mbakunda cyane kandi mwakoze cyane ntabwo mbivugiye ibi mukoze nababwira ko aho muzankenera hose mu buryo bwose nzaba mpari.”

Reba andi mafoto

Bamwe mu bakinnyi ba Filime bari bahari

Bakomeje kwishimira kuba bari kumwe

Kubura umukunzi we uri mu kazi hanze byatumye ahitamo gukatana umutsima n'aba babyeyi

Siperansiya wari umutoza w'Intore yamugaburiye ku mutsima

Sebu na Siperansiya bari bamaze iminsi badakinana nk'umugore n'umugabo muri Filime Seburikoko bongeye guhuzwa na Kirenga

Kuri ubu uyu mukobwa uvuye mu itorero ry’Igihugu ry’Abahanzi nawe ni umwe mu bahawe icyemezo cy’Intore kw'izina ry’Indatabigwi,  icyiciro cya kabiri nka bagenzi be bandi bari kumwe muri iri torero ryasorejwe i Nkumba kuri uyu wa 27 Nzeli 2016. Nawe nk’abandi bose akaba afite intego yo kwesa imihigo yahize Nk’Intore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND