RFL
Kigali

Kalisa Ernest uhatanira umwanya w'umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda ni muntu ki?-IKIGANIRO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:5/06/2017 11:07
1


Kalisa Erneste uzwi nka Rulinda, ari mu bagabo 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda movie award ategurwa na Ishusho arts. Ese mu buzima busanzwe uyu mugabo ni muntu ki?.



Amazina nyakuri yitwa Kalisa Erneste, ni umusore wavukiye ahitwa i Bukunzi ho mukarere ka Rusizi muntara y’Uburengerazuba. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakomeye, aho yagiye akundwa n’abakunzi ba filime nyarwanda benshi. Muri zo twavuga nka filime Ntawumenyahobwirageze, Umwari ntazire kirazira, mutima muke ,Akataramagara, Haranira Kubaho, Zirara zishya n’izindi. Muri filime benshi bamuzi ku mazina nka Rulinda, Samusure, Papa Rumende n’andi. Uretse izi filime Kalisa kuri ubu ni umukinnyi wa filime y’uruhererekane Seburikoko aho akina muri iyi filime yitwa Rulinda.

Kalisa winjiye mu mwuga wa filime nyarwanda mu mwaka wa 2003 kuri ubu asanga filime zimufitiye akamaro gakomeye dore ko kuri ubu asanga amaze no kubaka umubiri nkuko yabidutangarije ubwo twagiranaga iki kiganiro.

Ese Kalisa yaje ate i Kigali?

"Njye naje i Kigali nafashe umwanzuro wo kuza  kureba Lucky Dube wari bukorere igitaramo mu Rwanda, mpaguruka ku itariki ya 29 ngirango nzahagere ku itariki ya 30 ariko kubera ukuntu kuza byangoye nahageze ku itariki 2 yamaze kugenda, ariko icyo gihe sinigeze nsubira iwacu kuko nahise njya gushaka aho mbona uburaro mbabeshya ko uwo narinje kureba namubuze. Nuko naje i Kigali." Kalisa

Ese kalisa afite imyaka ingahe yize amashuri angahe?

Klisa uhamya ko yubatse umubiri yanganaga gutya mbere

Iki kibazo Kalisa uburyo agisubiza buratangaje kuko atigeze yifuza kuba yagira icyo abivugaho, tumubaza amashuri yize yagize ati,”Amashuri narayize ampagije ndayiga ndangije ndavuga nti wa mashuri we ndakwize ndakwize pe.” Tumubajije igihe yavukiye yagize ati “Navutse amasaka yeze”.

Ese Kalisa amaze kugera i Kigali yakoze iyihe mirimo?

Kalisa asanga nta murimo atakoze uretse kuroga nk’uko abitangaza aha yagize ati,”Yewe imirimo ko nayikoze ra nkigera i Kigali nacuruje ikarito, nakoze ububoyi, narinze umuceri mu gishanga, nakoze ubunyonzi, narogoshe, nakoze mu kabari, narafotoye, nakoze ubusekirite muri ULK mbega urebye nta murimo ntakoze uretse kuroga.

Ese Kalisa yaba yinjiza amafaranga angana gute ?

Kalisa ati “Mu kwezi ninjiza amafaranga kandi mbona mbasha kuramuka, burya iyo ubasha gukodesha inzu,ukareberera umuryango, ukabona transport n’agafanta wagashaka ukakagura burya aba arayo.”

Ese uretse gukina filime Kalisa akora iki?

Yagize ati: Ntabwo nkina filime gusa mbifatanya n’ibindi, ubu ndaririmba mvuga imivugo nkanayikora, ndirimbira abageni, mvuga imisango, nkora ubu mc mu bukwe cyangwa inama yewe nabyo ni byinshi pe.

Image result for Kalisa Ernest Filime inyarwanda amakuru

Kalisa Ernest mu bihe bya kera

Ese Kalisa avuga iki ku irushanwa rya Rwanda movie award arimo?

Kalisa asanga ntawe bahatanira igikombe kuko ntawundi ukunzwe kumurusha aho yagize ati,”uuhhh wagize ngo hari undi ukunzwe se kundusha reka reka ni njyewe ugomba kubona iki gikombe kuko ndakunzwe kandi nkunzwe ku rwego rufatika nanjye byarancanze.” Tumubajije uwo abona yaha igikombe mu bagabo bagera ku 9 bahanganye yagize ati”Reka reka ntawundi nagiha kuko ntawanjya imbere nicyanjye ntawundi tugihatanira”.

Naho mu bagore bahanganye yagize ati,”Mu bagore buriya rero sinapfa kubimenya kuko ntajya nkunda kujya mu bagore cyane.” Kalisa asoza ikiganiro twagiranye asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira kugira ngo bazabashe kwegukana ibikombe no kubyigwizaho.

Aha yagize ati “Kuntora rero ukoresheje telefone ngendanwa ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo GABO ugasiga akanya ukandika 3 ukohereza kuri 5000 aho ukaba umpaye ijwi. Naho kuri interinete ujya ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika www.rma inyarwanda.com ukareba Kalisa Erneste ugakanda ahanditse Voting. Aho uba umpaye ijwi”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Illuminée6 years ago
    Kalisa turagushyigikiye. Tukwifurije intsinzi





Inyarwanda BACKGROUND