Abarebye filime ya Titanic baba bazi uburyo irangira, aho-nyuma y’uko ubwato bwa Titanic burohamye Jack wari waramenyaniye na Rose muri ubu bwato bagakundana urukundo ruza no kuba intandaro y’iyi mpanuka yitangira uyu mukobwa-birangira apfuye.
Mu rukerera rwa tariki 15 Mata, 1912 (itariki ijyana n’igihe nyacyo cy’irohama ry’ubu bwato) ahagana ku isaha ya saa munani n'iminota 20 za mugitondo nyuma y’uko ubwato bwa Titanic bugonze ikibuye cy'urubura ku isaha ya saa tanu na 40 z'umunsi wabanje, Jack (Leonardo DiCaprio) wari uri kugerageza gukiza amagara hamwe n’umukunzi we Rose kimwe n’abandi bantu bari muri ubu bwato baje kwisanga mu mazi y’urubura ubwato bwari bwarohamiyemo. Ku bw’amahirwe, baje kubona urugi rwavuye ku bwato, maze bashaka kuruhungiraho ubukonje bwo mu mazi. Nyuma yo gushaka kurwuriranaho bombi ariko bikanga, Jack yitangiye Rose maze amuryamishaho, maze we akomeza kuguma mu mazi ariko amaboko ayafatishije hejuru, kugeza ubwo ubukonje bumuganjije, bukaba ari nabwo bwamuhitanye muri iri joro, akaba yari afite imyaka 20.
Ku munota wa nyuma, Jack na Rose muri Titanic
Aka niko kugi Rose yari aryamyeho
Kuri ubu, Kate Winslet wakinnye ariwe Rose muri iyi filime yakunzwe n’abatari bake ku isi; yemeza ko Jack atagombaga gupfa iri joro, ahubwo ko gupfa kwe yazize ukwikunda kwa Rose, dore ko yemeza ko aka kugi bose bagombaga kugakwirwaho.
Ni mu kiganiro Jimmy Kimmel Live cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere (dukesha The Independent), aho umunyamakuru Jimmy Kimmel yabazaga Kate icyo atekereza ku buryo Jack yapfuye muri Titanic, maze Rose nawe ntiyahakana kuba Rose yari kumutabara. Kate aha yagize ati, “ndabyemera koko. Ndatekereza ko byashobokaga ko Jack nawe akwirwa kuri kariya kugi.”
Leo DiCaprio na Kate Winslet nyuma y'imyaka 20 bakinnye Titanic
Ibi ariko si Kate wenyine ubivuga, dore ko benshi mu banenga imirangirire y’iyi filime ishengura imitima ya benshi bavuga ko umwanditsi yashatse gukora ibintu byo kubabaza abantu bidafite impamvu, dore ko benshi bemeza ko byashobokaga ko Jack na Rose bari gukwirwa kuri kariya kugi kugeza igihe ubufasha buziye, dore ko butanatinze aho bwahise buhagera Jack akimara kwibira mu mazi yapfuye.
Abafana ba filime bagiye bagerageza kwereka James Cameron wanditse akanayobora iyi filime uburyo aba bombi bagombaga gukwirwa kuri aka kugi, aho benshi ndetse bagiye bagerageza kubishushanya.
Uku niko abafana bagiye bashushanya bagaragaza uburyo byashobokaga ko bose bakwirwaho. Hari n'aho berekanye ko bari gukiniraho amakarita
Mu mwaka wa 2012, James Cameron yasubije aba bafana agira ati, “si ikibazo cy’ubunini bw’aka kugi ku buryo bose bakwirwaho, ahubwo cyari ikibazo cy’uburyo nibajyaho batari bwibire bombi. Jack ashyira Rose kuri kariya kugi, nawe yagerageje kurira - ntabwo ari injiji, ntabwo nawe yashakaga gupfa – ariko urugi rwahitaga rushaka kubagushamo bose. Bigaragara ko mu by’ukuri umwanya wari uriho kugira ngo urugi rugume hejuru wari uw’umuntu umwe gusa, ubwo rero yafashe icyemezo cyo kumureka (Rose) ngo abe ariwe ugumaho.”
James Cameron wanditse akanayobora iyi filime yemeza ko Jack ntako atagize ariko bikanga
Mu mashusho, Reba ibihe bya nyuma bya Jack na Rose muri Titanic
Ese niba wararebye iyi filime, wemeza iki? Jack yagombaga gupfa, cyangwa yagombaga kurokoka?
TANGA IGITECYEREZO