RFL
Kigali

Isoko rya filime mu Rwanda riri gucika intege ku buryo bugaragara. Ese biri guterwa n'iki?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/08/2014 9:19
2


Ni ibigaragarira amaso ya buri wese unyura mu gace ko kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali, ahantu hazwi nk’ahaba abantu batembereza filime ku muhanda, ari nabo bafatwa nk’ishingiro ry’isoko rya filime mu Rwanda, kuri ubu bamaze kugabanyuka ku buryo bugaragara.



Mu gihe mu mezi ashize, iyo wahacaga wagendaga uhura n’abantu benshi bambaye imyambaro ya Tigo bafite filime mu ntoki bakagutangira bakwereka filime nshya ushobora kugura, kuri ubu iyo uhanyuze uhita ubona ko hari icyahindutse kuko hasigaye mbarwa.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatembereraga muri ibi bice mu masaha y’ikigoroba yo kuri uyu wa 3, yasanze abantu batarenze 4 aribo bari ku iseta bari gucuruza filime kandi nabo ubona ntambaraga bagifite zo gutangira abagenzi babereka filime.

Ibi byazuye amatsiko menshi yo kumenya icyaba cyabaye kugira ngo abantu bari basanzwe ari benshi bacuruza filime muri aka gace habe hasigaye abantu 4 bonyine, maze avugana n’aba bari bahasigaye. Ubwo yababazaga impamvu abantu bacururiza filime muri aka gace basigaye ari bacye bamusubije bati: “ni bacye nyine. Ubu abandi baba bagiye kuzunguza hirya no hino.”

Umwe muri bo yakomeje agira ati: “uretse ko n’abakiliya babuze, mbere twahagararaga hano twese tukahakura amafaranga menshi, ariko ubu nyine bisaba ngo umuntu azenguruke hose ngo arebe ko nibura yagenda atoragura ayo hirya no hino.”

Undi mukobwa ukora aka kazi utifuje kudutangariza amazina ye yakomeje agira ati: “yewe sinzi ukuntu byagenze, naho ubundi nayo ntayo. Nonese nk’uko twabivugaga mbere twabaga turi hano, kandi turi benshi, ugasanga umuntu yacuruje rwose, ariko ubu n’ubwo wazerera hose ntabwo ucuruza nk’ayo twacuruzaga mbere tukiri hamwe.”

Aba bacuruzi ntibazi ikibazo cyatumye iri soko rigabanuka, gusa bemeza ko bishobora kuba ari amafaranga yabuze.

Nyuma yo kuvugana n’aba bacuruza ku muhanda, twageze aho zituruka (aho bazirangurira). Mu nzu ya Magasin des Grands Lacs isanzwe izwiho kuranguza filime z’abanyarwanda, iki kibazo nacyo barakibona ariko nk’uko umuyobozi wayo Claude Ndayishimiye yabitangarije Inyarwanda.com, ni ibura ry’amafaranga riri kubitera kandi riri hose.

Ubwo twamubazaga niba ikibazo cy’ihungabana ry’isoko rya filime mu Rwanda nabo bakibona yagize ati: “byo ryaragabanutse ariko ni ibihe turimo by’ibura ry’amafaranga kuko si muri filime gusa, ni mu buzima hose. Nk’ubu ubajije umuntu ucuruza ibyuma yakubwira ko nawe ariko bimeze. Ni ahantu hose turi mu bihe amafaranga yabuze.”

Kuri Claude we yemeza ko atakwicara ngo arebere, ahubwo iki kibazo agomba kugifatira ingamba ari nazo asaba abandi gufata arizo kwamamaza guhagije ndetse no kongera uburyo bwo kugeza filime ku bakiriya bazo.

Aha yagize ati: “ariko nabwo ntabwo wakwamamaza gusa, ugomba no gushyira ingufu mu kugeza ibyo wamamaje ku bakiliya. Uramutse wamamaje gusa, waba uri kugaburira abapirata (piratage), kandi nabwo uramutse ushyize ingufu ncye mu kwamamaza, wacuruza iki se?”

Gusa kuba mu Rwanda nta rwego ruhari rugenzura imicururize ya filime ngo hamenyekane imibare y’uburyo bucuruzi buhagaze, nk’amafaranga yinjira ndetse n’ikigero isoko rigabanuka cyangwa ryiyongeraho, biracyari ikibazo gikomeye.

Aha niho hagakwiye kwigirwa ingamba nshya mu kuzamura isoko rya filime mu Rwanda ndetse n’uburyo bushya bwo gucuruza filime burenze kuzizunguza ku muhanda, kuko ibi birenze guteza igihombo ku bacuruza gusa, igihombo kigera ku ruganda rwose muri rusange. Bikomeje gutya, hari benshi batazakomeza gukorera muri iki gihombo bakabireka, bityo uruganda rwa sinema nyarwanda rukaba rutazaramba.

Ese wowe waba uri umukiliya, umucuruzi cyangwa unakora filime mu Rwanda, iki kibazo urabona giterwa n'iki?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mamu9 years ago
    Mana yanjye ahubwo nuko ntaho umuntu yabarega nahubundi nabajura gusa!! mperuka kugura film ya sakabaka nsanga bafashe CD bamaze gukoresha nkincuro 20 itaboba nagato bayishira muri pochette nshasha nanjye nyigura nziko arinsha ngeze murugo nsanga ni CD ishaje yanduye kuburyo itabona!!
  • Emmy9 years ago
    Ariko ubwo ntimuzi ko digital system yadushyize igorora koko? Chanel zitwereka film zikoretse ubu ni nyinshi!





Inyarwanda BACKGROUND