RFL
Kigali

Ishusho Arts yongeye gukurira inzira ku murima abantu bateze amafaranga mu bihembo bya Rwanda Movie Awards 2015

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/01/2015 11:23
2


Mu gihe ibihembo bya Rwanda Movie Awards byitegurwa gutangwa ku nshuro ya 5 muri uyu mwaka, Ishusho Arts ikaba ariyo itegura ibi bihembo irakurira inzira ku murima abantu bashobora kwibwira ko ni batsinda bazahembwa ibihembo birimo amafaranga.



Ubwo abayobozi ba Ishusho Arts bari bahuye n’abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe mu rwego rwo kubasobanurira uko aya marushanwa ategurwa n’inyungu uwatsinze abonamo, umwe muri bo yabajije ku bigendanye n’agaciro k’amafaranga umuntu watsindiye igihembo aba agenewe n’ubwo kugeza ubu ntawurayahabwa.

Mu kumusubiza, Jackson Mucyo uhagarariye Ishusho yagize ati: “Nongere mbivuge, wenda hatazagira umuntu ugenda avuga ngo Ishusho yarabariye, nta gihembo cy’amafaranga gihari. N’uwari ubihanze amaso ni abyikuremo.”

Jackson Mucyo, umuyobozi wa Ishusho Arts

Kuba nta gihembo cy’amafaranga ibihembo bya Rwanda Movie Awards bifite Jackson avuga ko: “Ntabwo twirengagiza ko ari ngombwa ko umuntu utwaye igihembo yagakwiye no kugira ka envelope kagiherekeza, ariko kugeza ubu nta mafaranga dufite. Wenda mu myaka iri imbere uko tuzagenda dutera imbere azaboneka ariko kugeza ubu ntayo, kandi ntabwo twareka gutanga ibihembo cyane ko icyo tuba tugamije atari gutanga amafaranga.”

Ese ubundi igihembo cya Rwanda Movie Awards kidaherekejwe n’amafaranga kimariye iki ugihabwa?

Aha Jackson Mucyo avuga ko icya mbere iki gihembo cyagakwiye kumarira ugihabwa n’ubwo nta mafaranga aba ari bubone, ari ukugaragaza urwego ariho mu mwuga ndetse no kumwongerera izina bishobora kumufasha kubona amahirwe abikesha iki gihembo.

Abakinnyi bahatanira igihembo cy'ukunzwe

Aha Jackson avuga ko bagiye kujya bafasha abatsindiye ibi bihembo kubona amahirwe yo kuzamuka mu mwuga babikesheje iki gihembo. Aha avuga ati: “kugeza ubu hari nk’umuntu wumva ko guhamagarwa, agahabwa ibihembo abantu bagakoma amashyi bihagije, rimwe na rimwe akagenda yijujuta ngo nta mafaranga bamuhaye. Ariko icyo nka Ishusho dushaka kongeraho nyuma yo kubaha ibyo bihembo, tuzajya tubahamagara twicarane tubereke uko babyaza amahirwe iki gihembo begukanye bityo na ya mafaranga bifuzaga bayabone.”

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline9 years ago
    ariko njye ndibaza akabazo kamwe ubundi award ninde wabwiye abantu bacuko award isobanura amafranga cyakoze gutera imbere bizatuvuna kbs
  • kevine9 years ago
    ako kantu rata bajye baharanira kubaka izina gusa nabo bategura nibagira icyo babona banjye babaha hhhhh





Inyarwanda BACKGROUND