Nyuma y’uko muri 2015 hatangajwe ko filime y’uruhererekane yakunzwe cyane ku isi yose ya Prison Break igiye kongera gukinwa, kuri ubu hasohotse incamake y’ibice bishyashya.
Mu bice byabanje aho Prison Break yarangiriye, Wentworth Miller ukina ari Michael Scofield byagaragaye ko yapfuye. Muri ibi bice bishya, hari amakuru aba avuga ko Michael Scofield atigeze apfa. Mukuru we Lincoln (Dominic Purcell) atangira gufatanya n’umugore wa Scofield (Sarah Wayne Callies) ndetse na bamwe mu bo bacikanye muri gereza ya Fox River State Penitentiary ngo bamushakishe. Scofield usangwa afungiye muri gereza yo mu mahanga ya kure. Muri iyi gereza nabwo Michael Scofield aba apanga gucika abifashijwemo na mukuru we na bagenzi be. Abandi bakinnyi nka Amaury Nolasco, Robert Knepper, Rockmond Dunbar na Paul Adelstein nabo bazagaragara muri ibi bice bishya nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Deadline mu nkuru yacyo cyahaye umutwe ugira uti ‘‘Prison Break’ Trailer: It’s Time For Lincoln To Return The Favor. Biteganyijwe ko iyi filime izatangira kwirekanwa muri 2017.
Abakinnyi b'imena bo muri season ya mbere ya Prison Break. Abari imbere ni Lincoln(i bumoso) na Michael Scofield
Muri 2005 ubwo iyi filime yakinwaga yagize abakunzi benshi kugeza ubwo igice cya mbere gusa(saison1) yarebwe n’abagera kuri miliyoni 9. Muri Prison Break Michael Scofield aba ashaka gukura mukuru we(Lincoln) muri gereza wari waramaze gukatirwa urwo gupfa ku cyaha cyo kwica atari yarigeze akora. Ibi abikora nyuma yo kunanirwa kumurenganura mu buryo bwose hakoreshejwe ubutabera. Uburyo ibintu abikorana ubwenge bwinshi, ndetse rimwe na rimwe ibyo yapanze ntibimukundire nkuko yabikekaga nibyo bituma iyi filime iryoha kandi ikishimirwa n’abatari bake.
Filime ya Prison Break yatangiye gukinwa muri 2005 irangira muri 2009. Ni imwe mu z’uruhererekane zamamaye cyane ndetse zigira abakunzi benshi bitewe n’uburyo ikinnye kandi buri mukinnyi wese akaba agaragaza umwihariko we n’ubuhanga. Yakinwe mu bice bine(4saisons), uduce (episodes)81.
TANGA IGITECYEREZO