RFL
Kigali

Imyambarire n’imyitwarire ya Fabiola muri Rwanda Movie Awards yatunguye benshi, gusa bifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/03/2015 8:10
35


Ku cyumweru tariki 22 Werurwe, ubwo habaga igikorwa cyo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2015, umukinnyikazi wa filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane muri filime Amarira y’urukundo yagaragaye yambaye mu buryo budasanzwe, ndetse agaragaza amarangamutima akomeye muri uyu muhango biyobera benshi.



Fabiola watambutse kuri Tapis itukura yambaye ikanzu y’umukara ndende, ifite ingofero ihishe amaso ndetse yambaye umunyururu ufunze n’ingufuri, nk’uko n’ubusanzwe ahorana udushya abantu babifashe nk’ibisanzwe.

Nta byishimo na mba yari afite atambuka kuri Tapis itukura

Nta byishimo yari afite muri uyu muhango wose

Ubwo yahamagarwaga guhabwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu gukinisha umubiri “Best Actress in Actions” yasutse amarira menshi ndetse avuga n’amagambo yongeye gutungura benshi aho yagize ati: “Uyu munsi nawutangiye mfite amarira y’agahinda, ariko ugiye kurangira mfite ay’ibyishimo.”

Ubwo yari amaze guhabwa igihembo yasutse amarira atangira ingano

Avuye gufata iki gihembo, aha yahoberaga Antoinette bakinana muri filime Intare y'ingore ari mama we

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma y’uyu muhango, Fabiola yatangaje ko impamvu yambaye uko yari yambaye bifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe by’umwihariko bw’urugo rwe.

Aha yagize ati: “Uyu munsi nabyutse mbwirwa n’umugabo wanjye ko tugomba gutandukana. Mu by’ukuri byambabaje cyane, ndetse ndarira pe! Si ubwa mbere abimbwira, kuko hari ikindi gihe yigeze kubimbwira, nabwo birambabaza ariko nyuma aza kumbwira ko ari surprise yari ankoreye anyibutsa ko ari anniversaire yo kubana kwacu. Uyu munsi rero nabyo byambayeho, arongera arabimbwira, gusa kugeza ubu ntarambwira niba ari bimwe bisanzwe cyangwa ari ukuri koko ko atagishaka kubana nanjye. Uburyo nari nambaye rero, ikanzu y’umukara ifite ingofero yampfutse mu maso bisobanura ko ubuzima bwanjye buri mu mwijima, naho umunyururu ufunze n’ingufuri bisobanuye ko umutima wanjye uboshye.”

Agahinda yari afite ku maso, imyambaro yari yambaye, byose bifite icyo byari bisobanuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3, ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yongeraga kumubaza niba yarabashije gusobanukirwa igisobanuro cy’amagambo umugabo we yamubwiye mu gitondo cyo ku cyumweru, yasubije ko byasobanutse nabwo akaba ari surprise yashakaga kumukorera kugira ngo agire icyo amwibutsa.

Fabiola yagize ati: “amagambo yambwiye nabwo yari surprise yashakaga kunkorera.”

Ubwo yabazwaga impamvu ya surprise umugabo we yashakaga kumukorera, yirinze kuyitangaza aho iyo ariyo, avuga  ko umugabo we yamusabye kutayishyira mu itangazamakuru ariko agira ati:  “Buri tariki ikomeye mu buzima hari ibyo ankorera kugira ngo ayinyibutse, kuko rimwe na rimwe hari ubwo abona narabyibagiwe.”

Fabiola Mukasekuru ni umugore wubatse, akaba afite abana 3, abakobwa 2 n’umuhungu 1. Amaze imyaka 11 yubatse dore ko abana n’umugabo kuva mu mwaka wa 2004. Yamenyekanye cyane muri filime Amarira y’urukundo dore ko benshi iyi filime bayita manzi na Fabiola, ariko hari n’izindi yagiye akina nka Intare y’ingore,…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hum9 years ago
    Ntibyoroshye...
  • keza9 years ago
    ko numva umugabo wawe yaguhabuye se?umunsi byabaye ntuzasara!!!nakugira inama yo kubyikuramo kuko burya byose birashoboka cyane!!kdi adahari mutabana wabaho ukanezerwa shakisha ibyishimo kuri Yezu rwose naho ubundi imbere yawe ni habi!!kdi si byiza ko iyo ubabaye bose babibona!!urirumanganya ukajya mubandi ukishima!!!!
  • Ndende9 years ago
    Ariko se surprise zo gutandukana zo ni ibiki??? Sha murashakisha kabisa
  • Ndende9 years ago
    Ariko se surprise zo gutandukana zo ni ibiki??? Sha murashakisha kabisa
  • amina9 years ago
    ibijya gushya birashyuha nyamara izo surprise azitondere bizarangira bibaye ukuri.abagabo ahaa!!
  • Nadia9 years ago
    Ariko abantu baransetsa wowe uravugango umugabo yakubwiyeko mugiye gutanduka kandi mwaratandukanye kera jyubeshya abatakuzi wa muntu we!wowe ugiye kumara umwaka urenga utabana na Jeff waramutanye abana 3!nonengo yakubwiyeko mugiye gutandukana uramwikoza se kowamuciye amazi?umaze kuba umu star?ahubwo ufite ibindi byakurwaniragamo naho Jeff ariwe wahoze arumugabo wawe mureke wimwitwaza.
  • Nana9 years ago
    Ubwose yabonye surprise nziza ari ukukubwira ko mugiye gutandukana biteye ubwoba!!!! Aha!!!!
  • keza 9 years ago
    Yegoko Mana yanjye burya Fabiola arakecuye kabisa yashatse 2004? ndatangaye mukiza !!!!!!jyewe narinziko akiri umukobwa warahi!!!
  • Kayiranga wassa9 years ago
    Fabiora koko azakura ryari ahorana ubugoryi ntiwamenya ko arumugore mubandi njyewe nsomye iyinkuru ndababara pe!!! Fabiora aribana aho bita continelle munyakabanda ya nyamirambo aba munzu yicyumba kimwe na sallon ntamugabo babana ntaninkoko babana rwose.njyewe ndamuzi bihagije nareke kubeshya inyarwanda.Com ese fabiora we wibwirako Imana izatinda kwerekana ububi bwawe??urumutsar ariko wibeshya abantu wivunira umutima ntakubeshye mbabajwe bibyo wakoze kndi ushaje kuki udakura mumutwe ariko.ahaaa Nyagasani azaguhindure.
  • vany9 years ago
    uziko ari umusazi uyu mugore.ndebera ibintu ya mbaye.ubwo se iyo minyururu n ingufuri hari umuntu muzima wayitekeeza.hanyuma kdi nibaza ko umugabo atari umwe kuri uyi si kuburyo yakugira umusazi bigezaho.ntababeshye nge binteye ishozi
  • vany9 years ago
    uziko ari umusazi uyu mugore.ndebera ibintu ya mbaye.ubwo se iyo minyururu n ingufuri hari umuntu muzima wayitekeeza.hanyuma kdi nibaza ko umugabo atari umwe kuri uyi si kuburyo yakugira umusazi bigezaho.ntababeshye nge binteye ishozi
  • kiki9 years ago
    Izo ni film muba mudukinira murahazee
  • Kalisa9 years ago
    Hahaha Nge mbona hari dayimoni ziteye ubwoba mubana burwanda pee!! Hasigaye hahora udushya!! Nukuri musengera Yesu abagenderere naho ubundi ntibizoroha!!
  • clementine9 years ago
    NI UKURI NMJYE fABIOLA MUZI MURI FILM GUSA SINZI UKO ABAYEHO MU BUZIMA BUSANZWE ARIKO NKURIKIJE COMMENTS ZABANTU NINKURU MWANDITSE NDABONA NAKO ARI AGAFILM AHARI AGIYE GUTANGIZA
  • jessy9 years ago
    ariko murikwivunira ubusa harumuntu ushaka kumenyeka agakora nibidakwiye ngo rubanda tumwibazeho rero yabonaga ntakundi yavugwa yambara kuriya gusa nibibi peeeeee
  • ntate fred9 years ago
    Birababaje kubona umumama wabana batatu witwara nka Fabiola akiyambika ibintu utamenya icyobivuze iyimyambarire imenyerewe kuba star baba mumuryango Wa. Elliminati natubeizukurii icyobisobanuye. Yekutubeshya. Nge narinziko akirinkumi. None aravyecuye
  • gio9 years ago
    hhhhhhhhhhhhh!!!!!! yari yarabipanze shn, nnc iyo kanzu niyo minyururu ningufuri yatekereje kubyambara mu gitondo uwo muhango uri bube????
  • jose9 years ago
    mbega ibintu bimbabaje! !!!!!! basi fabio ihangane.
  • Frank9 years ago
    hahhhhhhh! ndatangaye peee uyumugore yibera mugipangu kiri mugikari cyakabari ka caffe de nyakabanda abamukazu gato kari muricyo gipangu, hahora abagabo wagirango nikurukiko uwo yita uwe rero biragoye kumumenya, naho biraya byo kuriwe ntibihagije, nibitari biriya araje abikore
  • Queen 9 years ago
    hahahaha! yashatse kwishyira hanze nuko aragaragaye! ubundise niyo yaba aribyo sinumva arubwakabiri? kuki ubwambere ntasomo byamuhaye? ubundise umuntu yakubwira kuriya ntakibazo musanzwe mufitanye ukababara ntiwakumvako agukinisha! ubundise niba warumvaga udakomeye ugasiba aho kwiha rubanda? cga ugatuma ? ntuzongere kudusebya bigeze hariya.





Inyarwanda BACKGROUND