Ku cyumweru tariki 22 Werurwe, ubwo habaga igikorwa cyo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2015, umukinnyikazi wa filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane muri filime Amarira y’urukundo yagaragaye yambaye mu buryo budasanzwe, ndetse agaragaza amarangamutima akomeye muri uyu muhango biyobera benshi.
Fabiola watambutse kuri Tapis itukura yambaye ikanzu y’umukara ndende, ifite ingofero ihishe amaso ndetse yambaye umunyururu ufunze n’ingufuri, nk’uko n’ubusanzwe ahorana udushya abantu babifashe nk’ibisanzwe.
Nta byishimo na mba yari afite atambuka kuri Tapis itukura
Nta byishimo yari afite muri uyu muhango wose
Ubwo yahamagarwaga guhabwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu gukinisha umubiri “Best Actress in Actions” yasutse amarira menshi ndetse avuga n’amagambo yongeye gutungura benshi aho yagize ati: “Uyu munsi nawutangiye mfite amarira y’agahinda, ariko ugiye kurangira mfite ay’ibyishimo.”
Ubwo yari amaze guhabwa igihembo yasutse amarira atangira ingano
Avuye gufata iki gihembo, aha yahoberaga Antoinette bakinana muri filime Intare y'ingore ari mama we
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma y’uyu muhango, Fabiola yatangaje ko impamvu yambaye uko yari yambaye bifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe by’umwihariko bw’urugo rwe.
Aha yagize ati: “Uyu munsi nabyutse mbwirwa n’umugabo wanjye ko tugomba gutandukana. Mu by’ukuri byambabaje cyane, ndetse ndarira pe! Si ubwa mbere abimbwira, kuko hari ikindi gihe yigeze kubimbwira, nabwo birambabaza ariko nyuma aza kumbwira ko ari surprise yari ankoreye anyibutsa ko ari anniversaire yo kubana kwacu. Uyu munsi rero nabyo byambayeho, arongera arabimbwira, gusa kugeza ubu ntarambwira niba ari bimwe bisanzwe cyangwa ari ukuri koko ko atagishaka kubana nanjye. Uburyo nari nambaye rero, ikanzu y’umukara ifite ingofero yampfutse mu maso bisobanura ko ubuzima bwanjye buri mu mwijima, naho umunyururu ufunze n’ingufuri bisobanuye ko umutima wanjye uboshye.”
Agahinda yari afite ku maso, imyambaro yari yambaye, byose bifite icyo byari bisobanuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3, ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yongeraga kumubaza niba yarabashije gusobanukirwa igisobanuro cy’amagambo umugabo we yamubwiye mu gitondo cyo ku cyumweru, yasubije ko byasobanutse nabwo akaba ari surprise yashakaga kumukorera kugira ngo agire icyo amwibutsa.
Fabiola yagize ati: “amagambo yambwiye nabwo yari surprise yashakaga kunkorera.”
Ubwo yabazwaga impamvu ya surprise umugabo we yashakaga kumukorera, yirinze kuyitangaza aho iyo ariyo, avuga ko umugabo we yamusabye kutayishyira mu itangazamakuru ariko agira ati: “Buri tariki ikomeye mu buzima hari ibyo ankorera kugira ngo ayinyibutse, kuko rimwe na rimwe hari ubwo abona narabyibagiwe.”
Fabiola Mukasekuru ni umugore wubatse, akaba afite abana 3, abakobwa 2 n’umuhungu 1. Amaze imyaka 11 yubatse dore ko abana n’umugabo kuva mu mwaka wa 2004. Yamenyekanye cyane muri filime Amarira y’urukundo dore ko benshi iyi filime bayita manzi na Fabiola, ariko hari n’izindi yagiye akina nka Intare y’ingore,…
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO