RFL
Kigali

Filime Intare y’ingore na Catherine nizo zigaragaje cyane mu itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2015-URUTONDE & AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/03/2015 10:24
15


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe kuri Classic Hotel nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo ku nshuro ya 4 bya Rwanda Movie Awards, ibihembo bitangwa na Ishusho Arts.



Nk’uko byagaragaye muri uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 4, filime 2 arizo Catherine na filime Intare y’ingore nizo zigaragaje cyane mu kwegukana ibihembo byinshi aho ku ruhande rwa filime Intare y’ingore, umukinnyikazi wayo Uwamahoro Antoinette ari nawe ukina ari intare y’ingore yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi wa filime ukuze (Best Oldwoman Actress), umukinnyikazi w’imena wayo MUTONI Assia akegukana igihembo cy’umukinnyikazi wa filime ukunzwe cyane (People’s Choice Award) naho ikigo cyakoze iyi filime kikaba nacyo cyahembwe nk’ikigo gikora filime cyagaragaje ingufu (Dynamic Award).

RMAs 2015

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'ibyamamare muri sinema ya Tanzania

Ku ruhande rwa filime Catherine, niyo yegukanye filime nziza (Best Movie), umuyobozi wayo HABIYAKARE Muniru yegukana igihembo cy’umuyobozi wa filime mwiza (Best Director), umukinnyikazi wayo w’imena yegukana igihembo cy’umukinnyikazi mwiza (Best Actress) naho umwana w’umukobwa wayikinnyemo yegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwana (Best Young Actress), byose hamwe bikaba 4.

DORE URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO:

-Best Young Actress:

INGABIRE Esther akaba ari umwana w'imyaka 12 wakinnye muri filime Catherine, ari nawe wahimbye inkuru yayo. Kuko atari ahari, igihembo cye cyafashwe na Muniru ari nawe wayoboye iyi filime.

-Best Supporting Actor:

NGIZWENAYO Parfait

RMAs 2015

 

-Best Supporting Actress:

KIRENGA Saphine

RMAs

 

-Best Old Actor:

NKOTA Eugene

RMAs 2015

 

-Best Old Actress:

UWAMAHORO Antoinette

RMAs2015

 

-Dynamic Award:

SHALOM FILM PRODUCTION

-Best Documentary:

AMAHANO I BWAMI

 

-Best Short Film:

RAYILA

-Best Storyline:

INTARE Y’INGORE

Emmanuel umuyobozi wa Shaloom Film Productions (wambaye ikoti ry'umukara) iyi nzu ikaba ariyo yakoze filime Intare y'ingore, avuga ko uyu mugabo iyo atahaba iyi filime iba itarabayeho, dore ko inkuru yayo ariwe wayihimbye.

-Best Achiever Award:

SULFO RWANDA

Uyu niwe wari uhagarariye Sulfo Rwanda wakiriye iki gihembo kugeza na n'ubu kitaravugwaho rumwe na benshi, dore ko nk'uko bisobanurwa mu gutanga iki gihembo  cyatangiye gutangwa umwaka ushize, bivugwa ko gihabwa umuterankunga w'iki gikorwa, ariko izina gihabwa rikaba rihabanye n'icyo gisobanuye.

-Best TV Series Actor:

NIYITEGEKA Gratien (NGIGA muri filime Inshuti-Friends ari nayo yamuhesheje iki gihembo)

 

Best TV Series Actress:

BUGIRIMFURA LAdouce wo muri Sakabaka

 

-Best Photographer:

RURANGWA Norbert

Agihamagarwa ko ariwe watsindiye iki gihembo, abasore b'inkwakuzi bahise bamuta ibitugu bamugeza imbere aho yagiherewe.

-Best Editor:

NDAYISHIMIYE Shakur

 

-Best Lyrics:

KAMANZI Didier

Iki gihembo kugeza n'ubu benshi batarasobanukirwa ubusobanuro bwacyo, cyatangiye gutangwa umwaka ushize ubwo Isimbi Alliance ariwe wakegukanaga. 

-Best Actress in Action:

MUKASEKURU Fabiola

Fabiola kwihangana byamunaniye, araturika ararira.

-People’s Choice Actress:

MUTONI Assia

 

-People’s Choice Actor:

KAYUMBA Vianney

Nyuma yo gutsindira iki gihembo, Manzi yashimiye Fabiola avuga ko ariwe wamwinjije mu gukina filime. Fabiola nawe yari yamaze kwegukana igihembo.

-Best Actor in Gospel Movie:

IRUNGA Rongin

 

-Best Actress in Gospel Movie:

GAHONGAYIRE Solange

Gahongayire Solange wamenyekanye cyane nka Zouzou muri filime Ntaheza h'isi, yakunze kugaragara nk'ikirara kubera ibyo akina muri filime ari indaya ariko na filime z'iyobokamana arazikina. Ubwo yahabwaga iki gihembo, yavuze ko ababiteguye beretswe, aho yavuze ko ari gukora filime ye bwite y'iyobokamana kandi agiye gukorera Imana mu buryo bukomeye dore ko iki atari cyo gihembo cya mbere yegukanye muri iki kiciro.

-Best Gospel Movie:

INGOYI

MUKESHIMANA Edith uzwi cyane nka Maman Queen, akaba ariwe mushoramari w'iyi filime, iki ni igihembo cya 2 yegukanye muri iki kiciro dore ko n'umwaka ushize yagihawe.

-Best TV Series:

SAKABAKA

 

-Best Actor:

DANNY Gaga

Gutsindira iki gihembo kwa Danny Gaga kwashimishije benshi, kugeza aho abasore bamwikoreye bamujyanye kugifata.

-Best Actress:

UWAMWEZI Nadege

-Best Director:

HABIYAKARE Muniru

Mu magambo akarishye, amaze guhabwa iki gihembo yikomye cyane abantu basebya filime z'abanyarwanda bashaka kuzigereranya n'iz'abanyamerika, aho yemeje ko ntaho byahurira kuko Amerika imaze imyaka isaga 100 mu gihe u Rwanda rumaze imyaka itarenze 5 muri sinema. Aha akaba yashyize mu majwi abanyamakuru.

-Best Movie:

CATHERINE

Iyi filime Catherine yagiye hanze mu mwaka wa 2014, ikaba ari filime ifite ibice 3 igaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda nka Uwamwezi Nadege (ari nawe filime yitiriwe), Habiyakare Muniru, Kamanzi Didier, Ngabonziza Jean Michael, Kennedy Mazimpaka,...

UTUNTU N'UTUNDI TWARANZE IKI GIKORWA MU MAFOTO:

RMAs 2015

Tidjara Kabendera wari umushyushyarugamba muri ibi birori, yumvikanye kenshi akoresha amagambo yitiranya iki gikorwa n'icy'umuziki dore ko kenshi wasangaga yivugira "abahanzi nyarwanda" aho kuvuga abakinnyi ba filime.

Tidjara Kabendera yagaragaje bikomeye uburyo afana Niyitegeka Gratien ubwo yari amaze guhabwa igikombe akanga kumurekura aho yamusabye gukina akantu gato k'ikinamico asanzwe akina, maze Gratien agakina iyitwa One Man Show Tidjara ibinezaneza bikamurenga.

Saphine Kirenga yari afite abafana benshi bari bamushyigikiye ndetse bari bitwaje ibipapuro biriho amazina ye n'amafoto ye.

Iyi foto ni iy'agace gato k'amashusho agaragaza ubwo abakinnyi basuraga bimwe mu bice by'u Rwanda biyereka abafana mu kiswe Rwanda Movie Week. Ubwo bagashyiragamo, amajwi yako yanze gukora maze Tidjara ati: "ibintu bya sinema bihorana udushya. events za sinema nizo mbonamo udushya twinshi. ubuse wamenya umuntu ari kuvuga iki?"

Umuganwa Sara wari mu bahatanira igihembo cy'umukinnyikazi wa filime ukunzwe, ubwo yageraga kuri Tapis itukura kubera igihunga yikubise hasi. Aha yari ari guhaguruka yitegura gukomeza urugendo.

Imyambarire ya Fabiola yongeye gutungura benshi, nyuma y'uko umwaka ushize yari yigize umugabo, ubu bwo yaje yigize imfungwa.

Muri ibi birori hagaragayemo abasore batera imigeri banacanga inkota bari mu itsinda rya Wushu Demonstration, bafashe iminota igera kuri 30 biyerekana.

Umuhanzi Edouce ari mu bagombaga gutangiza iki gikorwa aririmba ariko yaje kubura, aka nako kiyongera ku dushya Tidjara abona muri sinema nyarwanda, uretse ko yaje kuboneka ikirori kigezemo hagati agahabwa umwanya akaririmba.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Jackson Mucyo ukuriye Ishusho Arts igitegura yavuze ko agaya bamwe mu bantu batsindiye ibihembo ariko bikaba ntacyo byabamariye ariko akavuga ko agaya cyane umuntu wumvise ayo magambo ntagire icyo ayakuramo.

Ibyemezo by'uko bitabiriye amarushanwa byahabwaga abakinnyi 20 bari mu bahatanira ibihembo by'abakunzwe, byagaragayemo amakosa mu myandikire, aho urebye ku gihe byatangiwe ari "22sd March 2025" aho kuba "22nd March 2015". Icya Rukundo Arnold (Shafi) we ntigisinyeho, yashatse no kugita.

Miss na Mister ba Mount Kenya University bagaragaye muri iki gikorwa

Rukundo Arnold asigaye afite ubwanwa nk'ubwa Rick Ross

Byagaragaye ko amazina asanzwe y'aba bakinnyi ba filime abantu batayazi, dore ko mu gihe cyo kunyura kuri Tapis itukura basomaga umuntu ugiye kuza (bavuga amazina asanzwe yitwa) abantu bagaceceka bategereje kureba uwo ariwe babona isura bagasakuza cyane.

Aba bagabo bari baturutse muri Tanzaniya bagaragarijwe ukwishimirwa n'abanyarwanda gukomeye.

Ismael Ntihabose uyoboye Federation ya film mu Rwanda y'agateganyo, yavuze ko urebye uburyo abanyarwanda bakoramo filime n'aho bari amabuye ashimira Leta urwego igezeho ifasha sinema ariko asaba ko hakongerwamo ingufu.

Byari ibyishimo ku batwaye ibikombe n'abafana babo

Mu bindi bihembo byagiye bitangwa harimo ibihembo byatanzwe na The Mirror Hotel byo kwemerera abakinnyi 20 bahataniraga igihembo cy'umukinnyi ukunzwe gukorera imyitozo muri Gym ndetse na Sauna muri iyi hotel mu gihe kigera ku kwezi, ndetse Mutoni Assia watwaye igihembo cy'umukinnyikazi ukunzwe yemererwa n'iyi hotel icyumba cyo kuruhukiramo mu gihe kingana n'icyumweru, aho ndetse iyi hotel yemeye kuzatera inkunga filime iteganya kuzakorwa izahuriramo aba bakinnyi bose bahataniraga ibi bihembo.

AMAFOTO: Niyonzima Moise

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akariza ushindi georgette9 years ago
    ikigikorwa ningenzikubanyarwands byatuma nabakora uyumwuga bashishikarira gushiramo imbaraga ahubwo courage.
  • amani9 years ago
    njye narimpari ka mbabwire nubwo bitatangiriye igihe ariko nabyo byatewe nimvura nukuri mwaturyohereje pe hahembwe ababikwiye rwose nishimiye nkota kuburyo bukaze
  • Nyce9 years ago
    ntakimbabaje nkukuntu baba batabitangaje ngo natwe twitabire ibi birori nukuntu nkunda film nyarwanda!
  • Umotesi zahara9 years ago
    Film nyarwanda abazisebya bazatwereke icyo bashoboye aho kuvuga gusa ...byagenze neza cyane muzakomereze aho...Icyuki cya RUSAKE ni cyiza kweliiii...Miss Mount kenya uzakomeze wicishe bugufi twaragukunze cyane ukwiriye ikamba peeeeeeeee
  • Umotesi zahara9 years ago
    Film nyarwanda abazisebya bazatwereke icyo bashoboye aho kuvuga gusa ...byagenze neza cyane muzakomereze aho...Icyuki cya RUSAKE ni cyiza kweliiii...Miss Mount kenya uzakomeze wicishe bugufi twaragukunze cyane ukwiriye ikamba peeeeeeeee
  • peace9 years ago
    Mbese izo film nyarwanda zizagera kuri YouTube ryari ngo natwe abari hanze tuzibone cyangwa mundangire aho ziboneka on internet.thx
  • verdique Nikuze 9 years ago
    Rwose nubyo movies nyarwanda nshya zigezweho zidakunze kutugeraho ariko dushima izo tubona,no kumva ko abakinnyi bazo bakomeje gutera imbere.
  • shema emmaus8 years ago
    Nkunda inyamaswa
  • kesia8 years ago
    ib ibirori byaribyiza pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • kesia8 years ago
    film nyarwanda uzazisebya azatwereke iye.
  • kesia8 years ago
    mbese icyogikomere cyizasohoka ryari.
  • Kaboss7 years ago
    Filme Nyarwanda Ndakigenda Zirutwa Natiyatere Wagirango Namakuru
  • Niyigena Emmy6 years ago
    Uyumunu uvugako frm nyarwanda ntakigenda ashingiye kuki? Njye ndashima uho tugeze ahubwo ndasaba ibitangazamakuru nka za tv zitandukanye ko bazajya bazishyiraho ahogushyiraho izabanyamahanga cyane abenshi tutumva nicyo zivuga
  • Samuel 6 years ago
    How can we get that movies
  • OMAR4 years ago
    Abobakinnyi natwe bazadusure kayonza turabakunda kbx





Inyarwanda BACKGROUND