RFL
Kigali

Ikibazo cy’iterabwoba gihangayikishije bikomeye iserukiramuco rya sinema rya Cannes, mu Bufaransa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/05/2016 11:03
0


Ikibazo cy’iterabwoba gikomeje kuba imbogamizi ku bikorwa binyuranye bihuza abantu benshi hirya no hino ku isi.



Nyuma y’ibitero by’iterabwoba byibasiye umujyi wa Paris mu Bufaransa na Brussels mu Bubiligi, kuri ubu ubwoba ni bwose i Kana (Cannes) mu gihe iserukiramuco rya Cannes Film Festival rihuruza ibyamamare muri sinema biturutse imihanda yose y’isi ndetse rikitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 200 rigiye gutangira kuri uyu wa 11 Gicurasi.

Abashinzwe umutekano barimo abasirikare n’abapolisi basaga 500 nibo bongerewe ahari bubere iri serukiramuco bakaba baryamiye amajanja, ndetse ubuyobozi bw’umujyi wa Cannes bukaba bwarahaye akazi umusirikare mukuru wa Israel Nitzan Nuriel mu gusuzuma inzira zose zishobora gukorerwamo ibitero by’iterabwoba mu gihe iri serukiramuco riri bube riba.

Iserukiramuco rya Cannes Film Festival, ku nshuro ya 69 riratangira kuri uyu wa gatatu tariki 11 Gicurasi rikazarangira kuwa 22. Ibyamamare binyuranye muri sinema, itangazamakuru n’abakunzi ba sinema, ba mukerarugendo, ndetse n’abayobozi bakomeye ni bamwe mu bagomba kwitabira iri serukiramuco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND