Umukinnyi wa filime Idris Elba yamaze kwinjira mu gitabo cy’ibikomerezwa bifatwa nk’intwali mu bwami bw’ubwongereza, kuri ubu ku mazina ye hakaba hiyongereyeho OBE, umudali yambitswe kubera uruhare yagize mu iterambere ry’ubuhanzi.
Idris Akuna Elba w’imyak 43 y’amavuko akaba ari umukinnyi wa filime, umuririmbyi, n’umuDJ w’umwongereza ukomoka mu gihugu cya Ghana yambitswe uyu mudali kuri uyu wa 5, mu muhango wabereye mu ngoro y’umwamikazi Buckingham Palace uyobowe n’igikomangoma William aho yari aherekejwe na nyina umubyara.
Idris Elba yubatse izina hirya no hino ku isi, abenshi bemeza ko ari umukinnyi udasanzwe dore ko ashobora gukina filime mu ishusho iyo ariyo yose kuva ku mupolisi usanzwe nko muri Luther, kugeza kuri perezida w’igihugu nka Mandela muri flime Long Walk to Freedom, inyeshyamba nko muri Beasts of No Nation, umucuruzi w’ibiyobyabwenge nko muri The Wire,… akaba yahawe uyu mudari wa OBE (Officer of British Empire) aho yagaragajwe nk’umuntu urenze abasanzwe (Beyond Special) nk’uko USA Today dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Nyuma y’ibi byose ariko, Idris Elba yatangaje ko ntawundi ukwiriye gushimwa atari umubyeyi wamwibarutse ariwe nyina umubyara Eva wari wamuherekeje muri uyu muhango, nk’uko yabitangaje abinyujije kuri Twitter ye aho yagize ati, "Ubwami bw'u Bwongereza bwanshimishirije umubyeyi uyu munsi."
Idris Elba n'umubyeyi we Eva i Buckingham Palace ubwo yajyaga kwambikwa umudali w'intwali
TANGA IGITECYEREZO