RFL
Kigali

Icyamamare muri Cinema yo mu Budage Christine Kaufmann yitabye Imana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/03/2017 7:46
0


Christine Kaufmann ni umugore wari asanzwe azwi cyane muri Cinema, uyu akaba ariwe mudage wa mbere wegukanye igihembo cya Golden Globe. Kuri ubu rero ntabwo akibarizwa mu isi y’abazima kuko yitabye Imana ku myaka 72 y’amavuko nkuko uwari umuhagarariye yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abadage DPA kuri uyu wa Kabiri.



Christine Kaufmann yamenyekanye cyane ku ruhando mpuzamahanga ubwo yari afite imyaka 14 gusa y’amavuko bitewe na filimi yari yagaragayemo ’Les Derniers Jours de Pompéi (Gli ultimi giorni di Pompei)’ yasohotse mu 1959.

Résultat de recherche d'images pour "christine kaufmann"

Christine Kaufmann

Mu 1961 Christine Kaufmann yegukanye igihembo cya Golden Globe binyuze muri film "Ville sans pitié" yagaragayemo akina yigize nk’umukobwa wasambanijwe ku ngufu n’abasirikare bane ba Amerika. Muri iyi film y’uwitwa Gottfried Reinhardt, Christine yakinanyemo na Kirk Douglas.

Résultat de recherche d'images pour "christine kaufmann"

Christine Kaufmann yamamaye akiri muto

Ku myaka 18 nyakwigendera Christine Kaufmann yashatse umugabo babyarana abana babiri ba bakobwa ariko nyuma y’imyaka itanu bahita batandukana. Nyuma yo gutandukana yakomeje kwibanira n’abana be mu Budage anakomeza gukina amafilimi yiganjemo ari mu bwoka bw’asekeje(comedie).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND