Nyuma y’uko ritandijwe kuri iki cyumweru tariki 15 Ugushyingo, kuri ubu ibikorwa by’iserukiramuco rya filime za Gikirisitu (Rwanda Christian Film Festival) birakomeje mu gihe cy’icyumweru rizamara ribera mu mujyi wa Kigali kuri Hilltop Hotel I Remera.
Kuri ubu hari kugenda herekanwa filime zinyuranye zitabiriye iri serukiramuco, hakaba hateganyijwe igikorwa cyo kwerekana filime kuwa gatanu guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Hilltop Hotel.
Muri iki cyumweru kandi, hari kuba amahugurwa y’abanditsi ba filime, amahugurwa abera kuri Kwetu Film Institute, aho bari guhugurwa na Mazimpaka Kennedy ndetse n’umurundi witwa Nifasha Florian.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco ry’icyumweru rizasozwa ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo kuri Hilltop Hotel, mu muhango uzanatangwamo ibihembo kuri filime n’amashusho y’indirimbo bizaba byahize ibindi guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice.
Mu cyumba cya Hotel Hilltop ubwo iserukiramuco ryatangizwaga
Chris Mwungura, umuyobozi wa True Way Entertainment itegura iri serukiramuco aritangiza ku mugaragaro
Abari guhugurwa mu kwandika filime (screenwriting)
Chris Mwungura akurikirana igikorwa cy'amahugurwa yo kwandika filime
Abanyeshuri bari guhugurwa mu kwandika filime bari kumwe na mwarimu wabo Florian n'ikipe itegura iserukiramuco
Iyi niyo screen yerekanirwaho filime muri iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO