RFL
Kigali

Hagiye gukorwa filime kuri Musenyeri Desmond Tutu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/11/2015 15:28
0


Filime Archbishop and the Antichrist, ni filime igiye gukorwa kuri Musenyeri w’umunyafurika y’epfo wamenyekanye cyane mu guharanira irandurwa ry’ivanguraruhu muri Afurika y’epfo Desmond Tutu, ikaba izakinwa na Forest Whitaker.



Nk’uko byatangajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukinnyi wa filime Forest Whitaker niwe uzakina ari Desmond Tutu, nyuma yo gukina ari umunyagitugu wategetse igihugu cy’ubugande mu myaka ya za 70 Idi Amin Dada muri filime yo mu 2006 The Last King of Scotland, akaza no kubiherwa igihembo cya Oscars mu 2007.

Forest Whitaker nka Idi Amin Dada muri filime The Last King of Scotland

Nk’uko IndieWire dukesha iyi nkuru ibivuga, iyi filime yatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2012 izahuza Forest Whitaker nka Tutu na Vince Vaughn uzakina ari umwicanyi ruharwa w’umunyafurika y’epfo Piet Blomfeld mu gihe cy’ivanguraruhu rya Aparteid ryayogoje igihugu cya Afurika y’epfo.

Piet Blomfeld azaba ari ari umwicanyi utemera kirisitu (Antichrist), ariko nyuma yo gufungwa azifuza guhura na Musenyeri Desmond Tutu ngo amusengere amufashe kweza roho ye ku byaha bye aba yarakoze, ari nako atanga bimwe mu bimenyetso ku rupfu rwa bamwe mu birabura yagiye yica.

Musenyeri Desmond Tutu, ufatwa nk'umwe mu baharaniye uburenganzira bw'abirabura muri Afurika y'epfo agiye gukorwaho filime

Iyi filime izayoborwa n’umufaransa Roland Joffé akaba yarayandikanye n’umwanditsi w’ikinamico iyi filime izaba ishingiyeho Michael Ashton, biteganyijwe ko izatangira gukorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND