RFL
Kigali

Habuze gato ngo umukinnyi wa filime Harrison Ford ahitanwe n'impanuka y'indege

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/03/2015 12:41
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 (ku masaha y’I Los Angeles hakaba hari mu gicuku cy’inaha) nibwo umukinnyi wa filime Harrison Ford wamenyekanye muri filime zinyuranye nka Star Wars, Indiana Jones, Expendables 3, n’izindi yakoze impanuka ikomeye y’indege yari arimo wenyine.



Iyi mpanuka yatewe n’ibibazo bya moteri y’indege yari atwaye yo mu bwoko bwa WW2 Vintage 2 yabereye ku kibuga cya Golf cyitwa Penmar Golf Course giherereye I Venice ho muri California aho yari amaze guhaguruka ku kibuga cy’indege ariko indege ikagira ibibazo bya moteri, byatumye afata umwanzuro wo kugwa byihuse kuri iki kibuga kuko yasangaga yari kugwa mu mazu y’abaturage.

Harrison Ford

Habuze gato ngo Harrison Ford ahitanwe n'impanuka y'indege

Uku niko indege ya Harrison Ford yabaye nyuma y'iyi mpanuka

Inkuru dukesha TMZ ivuga ko umugore wari uri kuri iki kibuga ari nawe wa mbere wabonye iyi mpanuka, yumvise ikintu kigwa maze akabona ari indege. Nyuma y’akanya gato abagabo 5 bahise baza, bakuramo umuntu wari uyitwaye ariwe Harrison Ford kuko batinyaga ko agumyemo yamuturikana agahiramo.

“Bahise bamukura mu ndege. Batinyaga ko ishobora gushya. Abaganga 2 bahise bahagera bamuha ubutabazi bw’ibanze. Yari agifite ubwenge, avuga gake, afite igikomere ku mutwe. Ntawapfaga kumumenya kuko umutwe we wari wuzuye amaraso.” Aya akaba ari amagambo y’uyu mugore wari uri ku kibuga.



Nyuma yo kumukura mu ndege, akaba yahise yerekezwa ku bitaro bya hafi aho.

Harrison Ford w’imyaka 72 y’amavuko asanzwe azwiho gukunda gutwara indege, gusa bikaba atari ubwa mbere akoze impanuka y’indege, dore ko bimaze kumubaho inshuro nyinshi mu buzima bwe.

Umuhungu we Ben atangaza ko kugeza ubu amerewe neza kandi ari gutora mitende, n’ubwo yashyizweho ibipfuko ariko ameze neza nk’uko yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.

Gusa twababwira ko mu mezi make ashize nabwo, Harrison Ford yakoze indi mpanuka ubwo yakinaga filime Star Wars igice cya 7 akaza kugwirwa n’urugo mu igaraje ariko akarokoka nyuma yo gukomereka bikomeye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • happy9 years ago
    ubuse uyu nawe yari azaze ubuswa ra. mujye mwemera ko impanuka ibaho. damour seleman wo mu rwanda nawe yari azize impanuka.





Inyarwanda BACKGROUND