RFL
Kigali

Habiyakare Muniru uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu, yishimiye kumwita izina rya murumuna we

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/10/2015 15:32
2


Umukinnyi wa filime Habiyakare Muniru wamenyekanye nka Nemeye muri filime Catherine aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu akaba ari ubuheta mu bana be (ni ukuvuga umwana wa 2) aho yaje akurikira undi w’umuhungu.



Muniru yahaye umwana we amazina 2 agizwe n’izina rye ariryo Habiyakare, ndetse n’izina rya murumuna we Faisal. bakimara kwibaruka uyu mwana, Muniru yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo yo gushima Imana, ndetse anatangaza amazina yise umwana we. Muniru yagize ati, "nongeye gushima IMANA ko yongeye kumpa urundi rubyaro rwa 2 nkaba naramwise izina rya murumuna wanjye nkunda cyane mwita FAISAL HABIYAKARE. Mana ndagusabye wongere umugisha muri uyu muryango, Amina"

Muniru yahaye umwana we w'ubuheta izina rya murumuna we kuri ubu uba muri Afurika y’epfo kuko amukunda cyane

Abajijwe icyo akundira murumuna we kugeza ubwo amwitirira umwana we, Muniru yagize ati, “murumuna wanjye ndamukunda cyane kuko niwe wenyine ngira, twarakuranye kandi yaramfashije cyane mu buzima gusa twaje gutandukana ajya muri Afurika y’epfo.” Muniru kandi avuga ko murumuna we yakiriye neza kuba yaramuzirikanye agaha izina rye umwana we.

Faisal habiyakare, umwana w'ubuheta bwa Muniru hamwe na mukuru we (imfura ya Muniru)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibrahim8 years ago
    Ni mwonkwe kdi musubireyo nta mahwa! Imana ikomeze ibafashe muri byose.
  • diane8 years ago
    Muniru congs we love u.ufite ibi baby byiza sana bakure bajya ejuru





Inyarwanda BACKGROUND