Kuri uyu wa 31 Nyakanga nibwo hatangajwe umuntu wegukanye igihembo cy’amadolari 2500 ya Amerika iki kikaba aricyo gihembo gikuru mu marushanwa ya Global Dialogues, akaba ari Stéphanie Balmir ukomoka mu gihugu cya Haiti.
Mu nkuru ya Stephanie, agaragazamo uburyo ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge zitagera gusa ku muntu ubikoresha, ahubwo ingaruka zabyo zigera no ku bantu bamukikije, by’umwihariko akaba yitsa ku ihohotera rishingiye ku gitsina ibiyobyabwenge bikoresha umuntu wabikoresheje.
Stephanie Balmir niwe wegukanye igihembo gikuru mu irushanwa rya Global Dialogues 2014
Stephanie wegukanye igihembo cy’amadolari 2500 akuye kuri uyu mwanya umunyarwandakazi Souria Bona Uwineza wari wacyegukanye umwaka ushize, akaba yaje akurikirwa na José Albany Chavarria wo muri Nicaragua wegukanye umwanya wa 2 uhwanye n’igihembo cy’amadolari 1250, naho ku mwanya wa 3 hakaba haje ikipe y’abana 5 b’abanyamerika Victoria Moyer, Lakota Boetcher, Courtney Carsey, Jeff Barnes na Dave Harris batahanye amadolari 625 ya Amerika.
Irushanwa rya Global Dialogues ritegurwa n’umuryango udaharanira inyungu Global Dialogues Trust ukorera ku isi yose ukaba ufite icyicaro mu Bwongereza, aho buri mwaka urubyiruko rutarengeje imyaka 25 y’amavuko ruhamagarirwa kohereza inkuru, indirimbo, imivugo, inkuru zishushanyije bivuga ku cyorezo cya SIDA, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’imibonano mpuzabitsina. Irushanwa ry’umwaka utaha riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za Gashyantare, kugeza tariki 15 Werurwe 2015.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO