RFL
Kigali

George Lucas, Steven Spielberg na James Cameron nibo bayoboye urutonde rw'abayobozi ba filime bakize ku isi- DORE 10 BA MBERE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/10/2014 11:19
2


Umuyobozi wa filime ni umwe mu bantu b’ibanze bakomeye mu ikorwa rya filime bityo iyo filime ibaye nziza akaba abibonamo ishema ndetse rikajyana n’amafaranga bimwinjiriza.



Kuri uru rutonde turaza kugaruka ku bayobozi ba filime 10 bafite agatubutse ku isi, aho nuza kureba usanga n’ubundi ari bya bandi baoboye filime zikomeye ndetse ziri no mu zinjije amafaranga menshi.

10. John Hughes


Ni umuyobozi wa filime, ni umwanditsi wazo, akaba n’umushoramari wazo w’umunyamerika. Azwi cyane kuri filime nka Home Alone 2: Lost in New York,… n’ubwo atakiri ku isi, dore ko yitabye Imana mu mwaka wa 2009 ku myaka 59 y’amavuko, abarwa mu bayobozi ba filime b’abaherwe ku madolari miliyoni 150.

9. Christopher Nolan


Azwi cyane kuba ari umuyobozi wa filime za Dark Knight ibice byose, zikaba ziri muri zimwe muri filime zinjije amafaranga menshi ku isi, ndetse n’izindi zitari izi zagiye zitwara neza kuri Box Office. Ibi byatumye Nolan nawe aza mu bayobozi ba filime 10 bafite agatubutse, aho afite abarirwa muri miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika.

8. Francis Ford Coppola


Filime za The Godfather 1,2,3 ni zimwe muri filime zamuhaye umushahara utubutse dore ko ziri muri filime n’ubwo ari iza cyera zigifatwa nka filime zikomeye zabayeho mu mateka ya sinema. Kimwe n’izindi filime nyinshi yagiye ayobora nka Apocalypse Now zamuhaye kujya kuri uru rutonde na miliyoni 250 z’amadolari.

7. Abavandimwe ba Wachowski


Larry na musaza we na Andy Wachowski ni abavandimwe bishyize hamwe biyemeza gukorana ibikorwa byabo bari kumwe. Bose hamwe bayoboye filime zikomeye nka The Matrix,… byatumye binjiza amafaranga menshi bakaba bahagaze ku butunzi bwa miliyoni 250 z’amadolari.

6. Peter Jackson


Ni umuyobozi wa filime zamamaye cyane za The Lord of The Rings, ndetse n’izindi zazikurikiye bisa za The Hobbit ibice byose, filime King Kong nayo yamamaye n’izindi. Izi filime ziri muri filime zinjije amafaranga menshi cyane ku isi, bikaba byarahaye umushahara utubutse uyu muyobozi wa filime ukomoka mu gihugu cya Nouvelle Zelande akaba ari kuri miliyoni 400 z’amadolari mu mitungo.

5. Tyler Perry


Niwe muyobozi wa filime w’umwirabura wenyine uri kuri uru rutonde, ntihagire undi witega kubonaho atari Tyler Perry. Azwi cyane kuri filime zo mu bwoko busekeje nka Madea, Why Did I Get Married, filime cyane cyane zibanda ku z’iminsi mikuru nka Noheli…

Filime ze nyinshi zikaba zaragiye ziharira imyanya ya mbere muri Box Office bikaba aribyo byagiye bimuha umushahara ufatika, akaza kugira ubutunzi bubarirwa muri miliyoni 400.

4. Michael Bay


Azwi cyane kuri filime za Transformers ibice byose, izi nazo zikaba ziri muri filime zakunzwe zikaninjiza amafaranga menshi. Ibi bimuhesha umushahara utubutse byatumye agwiza umutungo ubarirwa muri miliyoni 430 z’amadolari.

3. James Cameron


Azwi cyane ku isi kubera filime ze 2 arizo Titanic na Avatar ziyoboye urutonde rwa filime zinjije akayabo ku isi mu mateka ya sinema. Ibigwi bye ni birebire, azwi kandi kuri filime za Terminator zakinnyemo igihangange Arnold Schwarzenegger, ibi byose bikaba byaramuhaga umushahara utubutse bimuha kugira umutungo ubarirwa muri miliyoni 700 z’amadolari.

2. Steven Spielberg


Ni umwe mu bayobozi ba filime bagize amateka ya sinema ku isi. Azwi cyane kuri filime zikomeye nka Jurassic Park n’ibindi bice byayo, izi nazo zikaba ziri muri filime zinjije menshi mu mateka ya sinema. Ibi byose nibyo byamuhaye kugwiza umutungo ubarirwa muri miliyari 3.5 z’amadolari.

1.George Lucas


Filime za Star Wars kuva mu 1977 kugeza n’ubu ni urugero rwiza rukwereka icyo George Lucas aricyo. Uyu niwe muyobozi w’izi filime ziri muri filime zinjije amafaranga menshi mu mateka ya sinema, izi kimwe n’izindi nyinshi zikaba zaramuhaye umushahara utuma agira akayabo ka miliyari 4.3 z’amadolari bimushyira ku mwanya wa mbere mu baherwe b’abayobozi ba filime ku isi.

Twatangiye kujya tubagezaho inkuru z’imitungo y’abantu bakora muri filime ariko ntibagaragare (bibera inyuma ya camera), mu nkuru yacu itaha tukazabagezaho uko abanditsi ba filime nabo bahagaze mu mitungo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rubasha9 years ago
    byiza cyane ariko iyo mudushyiriraho nibihugu bakomokama!Thx.
  • MUHIGIRWA Emmanuel9 years ago
    ok!wonderfull





Inyarwanda BACKGROUND